Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’abikorera ari kimwe mu byatuma gahunda y’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs) yihuta.
Ibi yabitangarije muri Ghana kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, ubwo yitabiraga inama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byagera ku ntego za SDGs bikanazishyira mu bikorwa.
Iyi nama iyobowe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, yari yitabiriwe n’abagize Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kashyizweho muri Mutarama 2016 ngo kamufashe kumvikanisha no guharanira igerwaho rya SDGs bitarenze 2030.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bibiri yifuza kugarukaho ku birebana na SDGs, bishingiye ku kuvugurura ibyagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs), aho bigendanye no kwiha intego nshya byagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Icya mbere ni ugushyira imbaraga mu rwego rw’abikorera, nk’igikoresho cyo guhashya ubukene no kongera ubukungu, intego ziri mu mutima wa gahunda nyinshi z’ibihugu byacu.”
Yakomeje avuga ko gushyira SDGs muri gahunda z’ibihugu, no guharanira ko bishyirwa mu bikorwa bidashobora kugerwaho bigizwemo uruhare na guverinoma yonyine, ubufatanye n’abikorera bukaba bwatuma bagera ku musaruro wazanira inyungu impande zombi.
Yagize ati “Urugero, icyuho kiri mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga minini, cyakurwaho n’ishoramari ry’abikorera, binyuze muri gahunda ziborohereza, zishyirwaho n’inzego za leta, n’abandi bafatanyabikorwa.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko icya kabiri ari uko kuri ubu iyi gahunda y’iterambere ihuriwemo n’ibihugu byose, aho kuba ibyateye imbere gusa, kuko bazi neza ko hari ibibazo bigera kuri buri wese, ibi bikazatuma hajyaho umurongo mushya w’ubufatanye ndetse n’igipimo gishya cy’intambwe igenda iterwa hagendewe ku miterere ya buri gihugu.
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu, by’umwihariko binyuze mu kigo SDG Centre for Africa kiri i Kigali, cyashyizweho mu rwego rwo gufasha ibihugu byo ku mugabane kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere rirambye.
SDGs nk’intego zigamije kurandura ubukene, inzara n’ibibazo byugarije abaturage bitarenze 2030, zemejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 193 yabaye muri Nzeri 2015.
Izi ntego uko ari 17 zikora mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abaturage, aho icyifuzo ari uko ubukene n’inzara ku Isi byagera kuri zeru, ubuzima n’imibereho y’abayituye bikazamuka, ireme ry’uburezi rikadadirwa, uburinganire bukimakazwa, abaturage bakagerwaho n’amazi n’isukura hakaboneka n’ingufu zihendutse kandi zitangiza ibidukikije.
Hanateganywa imirimo myiza n’iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’inganda no guhanga udushya, kugabanya ubusumbane mu baturage, guteza imbere imijyi, kongera ibikenewe n’abaturage no kuringaniza uko bikoreshwa, kubungabunga ibidukikije n’ubuzima ku butaka no mu mazi, amahoro n’ubutabera bigasugira n’inzego zigakomezwa, kandi zose zigafatanyiriza hamwe ngo bigerweho.