• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Editorial 12 Dec 2017 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’abikorera ari kimwe mu byatuma gahunda y’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs) yihuta.

Ibi yabitangarije muri Ghana kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, ubwo yitabiraga inama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byagera ku ntego za SDGs bikanazishyira mu bikorwa.

Iyi nama iyobowe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, yari yitabiriwe n’abagize Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kashyizweho muri Mutarama 2016 ngo kamufashe kumvikanisha no guharanira igerwaho rya SDGs bitarenze 2030.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bibiri yifuza kugarukaho ku birebana na SDGs, bishingiye ku kuvugurura ibyagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs), aho bigendanye no kwiha intego nshya byagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Icya mbere ni ugushyira imbaraga mu rwego rw’abikorera, nk’igikoresho cyo guhashya ubukene no kongera ubukungu, intego ziri mu mutima wa gahunda nyinshi z’ibihugu byacu.”

Yakomeje avuga ko gushyira SDGs muri gahunda z’ibihugu, no guharanira ko bishyirwa mu bikorwa bidashobora kugerwaho bigizwemo uruhare na guverinoma yonyine, ubufatanye n’abikorera bukaba bwatuma bagera ku musaruro wazanira inyungu impande zombi.

Yagize ati “Urugero, icyuho kiri mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga minini, cyakurwaho n’ishoramari ry’abikorera, binyuze muri gahunda ziborohereza, zishyirwaho n’inzego za leta, n’abandi bafatanyabikorwa.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko icya kabiri ari uko kuri ubu iyi gahunda y’iterambere ihuriwemo n’ibihugu byose, aho kuba ibyateye imbere gusa, kuko bazi neza ko hari ibibazo bigera kuri buri wese, ibi bikazatuma hajyaho umurongo mushya w’ubufatanye ndetse n’igipimo gishya cy’intambwe igenda iterwa hagendewe ku miterere ya buri gihugu.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu, by’umwihariko binyuze mu kigo SDG Centre for Africa kiri i Kigali, cyashyizweho mu rwego rwo gufasha ibihugu byo ku mugabane kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere rirambye.

SDGs nk’intego zigamije kurandura ubukene, inzara n’ibibazo byugarije abaturage bitarenze 2030, zemejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 193 yabaye muri Nzeri 2015.

Izi ntego uko ari 17 zikora mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abaturage, aho icyifuzo ari uko ubukene n’inzara ku Isi byagera kuri zeru, ubuzima n’imibereho y’abayituye bikazamuka, ireme ry’uburezi rikadadirwa, uburinganire bukimakazwa, abaturage bakagerwaho n’amazi n’isukura hakaboneka n’ingufu zihendutse kandi zitangiza ibidukikije.

Hanateganywa imirimo myiza n’iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’inganda no guhanga udushya, kugabanya ubusumbane mu baturage, guteza imbere imijyi, kongera ibikenewe n’abaturage no kuringaniza uko bikoreshwa, kubungabunga ibidukikije n’ubuzima ku butaka no mu mazi, amahoro n’ubutabera bigasugira n’inzego zigakomezwa, kandi zose zigafatanyiriza hamwe ngo bigerweho.

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Editorial 18 Mar 2019
BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Editorial 27 Nov 2017
U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

Editorial 15 Dec 2017
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Editorial 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda abasaba guharanira kwiyubaka
Mu Rwanda

Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda abasaba guharanira kwiyubaka

Editorial 07 Apr 2018
Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 
Amakuru

Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Editorial 08 Jan 2022
OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?
ITOHOZA

OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru