• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
A M23 rebel in the streets of Goma.

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Ubwanditsi 15 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Mu kiganiro na kimwe mu kinyamakuru gikorera mu Rwanda , umuhuzabikorwa wa M23, Maître Elie Mutela yatangaje ko umutwe ahagarariye uteze amaso ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo byafashwe mu biganiro by’ amahoro byabereye I  Nairobi.

Muri ibi biganiro ,Guverinoma ya Kinshasa yari yiyemeje kugarura umutekano mu Burasirazuba ndetse no gushakisha uburyo abarwanyi bo mu mitwe yahoze yitwara gisirikare bashyira hasi intwaro bakanasubizwa mu buzima busanzwe.

Ku bijyanye n’ uburyo Leta ya Kinshasa yaba yari itwaye mu kubahiriza amasezerano y’ i Nairobi amaze imyaka 4, Me. Elie Mutela asanga ntacyo Leta ya Kabila yakoze ahubwo imyanzuro yose yarirengagijwe.

Yagize ati «  80% by’ abagenzi bacu ba M23 bagombaga gukurirwaho ibihano ndetse n’ abandi benshi bari bafunze bakarekurwa ariko ntibyakozwe ahubwo Leta yakoresheje imbaraga icura abahunze ku ngufu binyuranye n’ amategeko ».

Akomeza avuga kandi 75%  y’ ibintu byatumye M23 ifata intwaro bitigeze byubahirizwa harimo gucura impunzi n’ ibindi bishingiye ku karengane kagiye gakorerwa abaturage.

Kuri iyi ngingo , M23 isaba ko Umuryango Mpuzamahanga n’ ayandi mashyirahamwe y’ ibihugu byo mu Karere byakora iyo bwabaga mu kumvisha Guverinoma ya Congo-Kinshasa ko igihe kigeze.

Me, Mutela yabajijwe niba mu gihe Leta ya Joseph Kabila idakemuye ikibazo cyabo kuneza bakongera gufata intwaro asubiza ko umutwe avuganira ubu udafite intego zo kongera kurwana kubera ko ngo wifuza kubaka no guharanira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Ati “Si umutekano gusa twifuza ahubwo gusana ibyangijwe n’ intambara, gufatanya n’ abandi mu guhashya imitwe yose yitwara gisirikare , guteza imbere ubumwe n’ umubano w’ abaturage no  gucura impunzi nibyo dushyize imbere mu gufatanya n’ abandi duhuje umugambi”.

Me. Mutela yanashimangiye kandi ko congire ya M23 iteganyijwe ishobora guhitamo ko uyu mutwe wava muri politiki ahubwo ikaba umuryango nyunguranabwenge wajya ufasha abanyapolitiki mu bitekerezo  byubaka igihugu.

Umutwe wa gisirikare washinzwe n’ abanyekongo bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda ku itariki ya 23 Werurwe 2009 bahota bawita M23.

Uyu mutwe waje kwamamara cyane nyuma yo kunesha ingabo za Congo-Kinshasa no gufata umujyi wa Goma mu mwaka w’ I 2012 bikaza kurangira M23 isubiye inyuma ibitegetswe na Loni.

M23 yakomeje kurwana mu Ntara ya Kivu y’ Amajyarugu kugeza ubwo Loni yahisemo kohereza ingabo mpuzamahanga Monusco muri ako karere zigamije guhashya imitwe yose yitwara gisirikare.

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Ubwanditsi 15 Mar 2017
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere

Ukutumvikana hagati ya Perezida Museveni n’umugore we ku ishyirwaho ry’umuyobozi wa Makerere

Ubwanditsi 30 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma
Mu Mahanga

Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma

Ubwanditsi 31 May 2016
Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje
Amakuru

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ubwanditsi 18 Oct 2020
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze
Mu Rwanda

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru