• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Ubwanditsi 16 Dec 2017 POLITIKI

Abayoboke b’Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (ANC), mu mpera z’iki cyumweru baratora Umuyobozi waryo usimbura Perezida Jacob Zuma, wari usanzwe ariyobora.

Abakandida bakomeye byitezwe ko bavamo n’umuyobozi w’iri shyaka ni usanzwe ari Visi Perezida waryo, Cyril Ramaphosa, na Nkosazana Dlamini Zuma, wigeze kuba Minisitiri akaba n’umugore wa Perezida Zuma.

Nkuko BBC yabitangaje, uzatsinda aya matora afite amahirwe menshi yo kuba Perezida wa Afurika y’Epfo. Bitewe n’uburyo abakandida bombi bakomeye, uguhangana kwabo kwatangiye gutera ubwoba ko ishyaka rishobora kuzacikamo ibice mbere y’amatora ya 2019.

Perezida Zuma, uyobora Afurika y’Epfo kuva mu 2009, aherutse gusaba abayoboke ba ANC kugira ubumwe bagashyigikira uzatsindira kuriyobora. Uyu muyobozi kandi muri kongere yateguraga aya matora yasezeranye ko guhera umwaka utaha abanyeshuri baturuka mu ngo zirenga 90% z’izigize igihugu cyose bazajya bigira ubuntu muri Kaminuza.

Gusa hari abagiye babirwanya bavuga ko kwiga muri kaminuza byaba ubuntu kuri bose. Perezida Zuma ashyigikiye uwahoze ari umugore we, Dlamini Zuma w’imyaka 68, unashyigikiwe n’uduce twa KwaZulu-Natal, North-West, Mpumalanga na Free State.

Ramaphosa w’imyaka 65 ashyigikiwe n’abayoboke ba ANC mu duce twa Gauteng, Limpopo, Northern Cape, Western Cape na Eastern Cape ndetse n’abayoboke b’ishyaka ry’Aba-Communist.

Nkosazana Dlamini Zuma, wigeze kuba Minisitiri akaba n’umugore wa Perezida Zuma ari mu bakandida ku mwanya w’umuyobozi wa ANC

Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa afite amahirwe yo gutorwa nk’umuyobozi wa ANC

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Ubwanditsi 15 May 2017
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubwanditsi 07 Apr 2018
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Ubwanditsi 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 
INKURU NYAMUKURU

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Ubwanditsi 04 Mar 2019
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru