Igisirikare cya Uganda(UPDF) kirimo gutegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania mu minsi ishize, ariko Uganda ikaba ivuga ko iki gitero cyari mu rwego rwo kujijisha hagamijwe kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.
Amakuru yizewe aturuka muri minisiteri y’ingabo ya Uganda agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahaye umuhungu we, maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuba ari we uzayobora ingabo za UPDF muri Congo mu rwego rwo kugirango amenye neza ko izi nyeshyamba za ADF zitsinzwe burundu.
Gen Muhoozi, kuri ubu ukora nk’umujyanama wa se ku bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, azaba yungirijwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Micheal Elweru ndetse n’umuyobozi wa batayo ishinzwe gukoresha intwaro za rutura, Maj. Gen. Omoding.
Aya makuru arakomeza avuga ko iki gikorwa cyo kurandura ADF biteganyijwe ko kizamara amasaha 180.
Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga kuri aya makuru, ntiyigeze ayameza.
Gusa, muri iki cyumweru dusoza, abayobozi b’ingabo za Uganda n’ab’ingabo za Congo (FARDC) bakoranye inama y’umutekano, aho ku murongo w’ibyigwa hari harimo guca integer umutwe wa ADF no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.
Iyi nama yabereye mu mujyi wa Kasindi-Lubiriha uherereye mu birometero 90 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Beni ku mupaka wa Uganda, yigiwemo uko ingabo za Congo n’iza Uganda zafatanya mu bikorwa byo guhiga no guca intege inyeshyamba za ADF zikorera muri Beni.
Muri iki cyumweru kandi, amakamyo menshi atwaye umubare utazwi neza w’ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo yagaragaye ahitwa Fort Portal yerekeza mu Karere ka Bundibugyo.
Major Peter Mugisa, umuvugizi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, akaba yaratangaje ko uko kohereza ingabo muri aka karere byakurikiye amakuru yavugaga ko inyeshyamba za ADF zapangaga kwinjira ku butaka bwa Uganda zinyuze muri aka karere ka Bundibugyo.
Major Mugisa akaba yarasobanuye ko igitero cya ADF ku ngabo za Monusco cyari ukujijisha ariko hagamijwe gucengera no kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.
Kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize nibwo izi nyeshyamba za ADF ubusanzwe ngo zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zagabye igitero ku ngabo za Monusco muri Beni zica abantu 20 barimo abasirikare 15 ba Tanzania abandi 53 barakomereka.