• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Ubwanditsi 23 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Itorwa rya Cyril Ramaphosa ku buyobozi bukuru bw’ishyaka ANC ni ubutumwa bukomeye kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yuko bishoboka cyane akazisanga asaziye muri gereza.

Muri ayo matora ya Perezida wa ANC ku rwego rw’igihugu, yakozwe muri iki cyumweru, Ramaphosa yari ahanganye na Dlamin Zuma warushijweho amajwi make cyane muri ayo matora y’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva Mata 1994.

Benshi muri Afurika y’Epfo bahamya yuko gutsindwa kwa Dlamin ahanini kwatewe n’uko yari ashyigikiwe na Jacob Zuma wayoboraga ANC akaba ari nawe Perezida wa Repubulika.

Dlamin wari umuyobozi wa Afrika y’unze ubumwe (AU) muri manda ishize yigeze no kuba umugore wa Jacob Zuma, batandukana bamaranye imyaka 14. Ramaphosa we ni Visi Perezida wa Repubulika ariko akaba yari yaritandukanyije na Perezida Zuma kubera ibirego byishi by’imyitwarire mibi, harimo ruswa, kunyuruza umutungo w’igihugu n’ibindi birimo gusambanya abagore ku ngufu no kuba ubutegetsi yarabweguriye agatsiko k’Abahinde gakize cyane muri icyo gihugu. Ramaphosa kwitandukanya na Zuma ni kimwe mu bintu byatumye akundwa cyane muri ANC.

Ni kenshi mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo bagerageje gukuraho icyizere Perezida Zuma bikanga. Ahanini icyatumaga byanga n’uko n’abatakundaga Zuma mu badepite ba ANC babonaga yuko Perezida w’ishyaka ryabo akuwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri ubwo buryo byari kuba bihaye imbaraga opozisiyo, ari nako bisenya ANC. Mu gihe rero Zuma atakiri umuyobozi wa ANC n’abo muri iryo shyaka batifuzaga yuko akurwaho icyizere nka Perezida wa Repubulika     (empeachment) bazaba bakuriweho urwitwazo rwo kuvuga ngo reka twoye kwikoza isoni turwane kuri Perezida w’ishyaka ryacu. Kuko kandi Dlamin Zuma yatsinzwe amatora, ntabwo Jacob Zuma azaba afite umuntu ukomeye wo kumurwanaho ku mugaragaro nk’uko we ubwe yirwanagaho akiri Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi. Kwa kugerageza rero kumukura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bikananirana, noneho byashoboka akagenda mbere yuko manda ye irangira muri 2019.

Ariko Zuma atanakuweho ku gahato akarangiza iyo manda akiri ku buyobozi bw’igihugu, yazasimburwa kuri uwo mwanya na Ramaphosa uzaba atamufitiye imbabazi ku buryo ya murwanaho aramutse akurikiranywe n’inkiko kuri ibyo byaha bikomeye ashinjwa. Uko bimeze rero n’uko ubu Zuma ari umukandida ukomeye cyane wo kuba yazasaziri muri gereza nava kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika 2019. Bitabaye bityo kizaba ari igitangaza cy’imboneka rimwe. Ashobora kubabarirwa ibindi ariko ntabwo abaturage ba Afurika y’Epfo bazashobora kurezaho ngo bamureke asazane miliyoni 22 z’amadorali ashinjwa kuba yaranyuruje igihugu yubaka za nyubako za Nkhandla muri Kwazulu Natal !

Casmiry Kayumba

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Ubwanditsi 13 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo
INKURU NYAMUKURU

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru