• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Editorial 04 Jan 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo muri Tunisia yitegura imikino ya gicuti ibanziriza CHAN2018. Abakinnyi bahanganye n’umuyaga mwinshi ukonje ariko ngo ni byiza kwimenyereza ikirere kare.

Abantu 31 barimo abakinnyi 23 abatoza batatu; Antoine Hey, Mashami Vincent na Higiro Thomas n’abandi bagize delegation bagize Amavubi batangiye umwiherero w’iminsi icumi mu mujyi wa Sousse wo muri Tunisia. Bageze muri uyu mujyi ejo hashize saa 18h. Bakoze imyitozo mu gitondo cy’uyu munsi.

Inkuru dukesha  Umuseke  mu kiganiro  na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame,  yagize ati :abakinnyi n’umutoza wabo biteguye neza umukino wa mbere wa gicuti bazahuramo na ‘Falcons of Jediane’ za Sudan.

“Urugendo rwari rurerure ariko twahageze amahoro twanakoze imyitozo ya mbere. Umutoza wacu tutari twahagurukanye (Antoine Hey) twahuriye ku kibuga cy’indege turi kumwe ubu. Navuga ko ikiri kutugora ari umuyaga ukonje n’imbeho nyinshi ariko ni byiza ko tubonye iminsi yo kubyimenyereza kuko muri Maroc ahazabera CHAN hahuje ikirere n’aha turi.”

Uyu munyezamu ufite inararibonye yakomeje avuga ko bishimiye kuba nta mvune bafite mu ikipe kandi ngo biteguye neza umukino wa gicuti bafitanye na Sudan kuwa gatanu tariki 5 Mutarama 2018. Azakurikizaho guhangana na Algeria bya gicuti tariki 10 Mutarama mbere y’umunsi umwe ngo bajye muri Maroc.

Amavubi y’u Rwanda acumbikiwe muri El Kantaoui Club Hotel iri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi ku kibuga cy’imyitozo cy’iyo Hotel.

Abakinnyi bari muri Tunisia na numero bambara:
Abanyezamu:
 Ndayishimiye Eric (1), Nzarora Marcel (18), Kimenyi Yves (23)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (15), Manzi Thierry (17), Kayumba Soter (22), Rutanga Eric (20), Iradukunda Eric (14), Fitina Omborenga (13), Ndayishimiye Celestin (3), Rugwiro Herve (16), Mbogo Ally(21),

Abakinnyi bo hagati: Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Nshimiyimana Amran (5), Niyonzima Ally (8), Imanishimwe Djabel (2), Hakizimana Muhadjiri (10), Nshuti Savio Dominique (11)

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (19), Mico Justin (12), Biramahire Abeddy (7) na Mubumbyi Barnabe (9).

Abayoboye ikipe: Mashami Vincent (Assistant Coach), Higiro Thomas (Goalkeeper’s coach), Hakizimana Moussa (Physiotherapist), Rutamu Patrick (Physiotherapist), Nshimiyimana Protogene (Team Doctor), Kamanzi Emery (Team Manager), Baziki Pierre (Kit Manager) na Mugabe Bonnie (Team Media Officer)

Umukinnyi rukumbi wa Kiyovu sports Mbogo Ally uri mu Amavubi

Umukinnyi rukumbi wa Kiyovu sports Mbogo Ally uri mu Amavubi

Nzarora Marcel afata amafunguro

Nzarora Marcel afata amafunguro

Faustin Usengimana si inshuro ya mbere ageze aha

Faustin Usengimana si inshuro ya mbere ageze aha

Yves Kimenyi yahiriwe n'uyu mwaka w'imikino

Yves Kimenyi yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino

 

 

 

Nshuti Innocent niwe mukinnyi muto Amavubi azakoresha muri CHAN2018

Nshuti Innocent niwe mukinnyi muto Amavubi azakoresha muri CHAN2018

No muri Hotel imbere bisaba kwifubika cyane

No muri Hotel imbere bisaba kwifubika cyane

Ndayishimiye Eric Bakame ngo imbeho n'umuyaga nibyo bari kwimenyereza

Ndayishimiye Eric Bakame ngo imbeho n’umuyaga nibyo bari kwimenyereza

Kapiteni wungirije w'Amavubi Bizimana Djihad aritegura gukina CHAN ku nshuro ya kabiri

Kapiteni wungirije w’Amavubi Bizimana Djihad aritegura gukina CHAN ku nshuro ya kabiri

Imran Nshimiyimana kuri Hotel mbere yo kujya mu myitozo ya nyuma ya saa sita

Imran Nshimiyimana kuri Hotel mbere yo kujya mu myitozo ya nyuma ya saa sita

El Kantaoui Club Hotel niho Amavubi acumbitse

El Kantaoui Club Hotel niho Amavubi acumbitse

Photo: Umuseke

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Editorial 17 Feb 2016
Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Editorial 30 Nov 2025
Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Editorial 01 Apr 2023
FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa

FIFA yohereje Constant Omari nk’indorerezi mu matora ya Perezida wa Ferwafa

Editorial 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare
Mu Rwanda

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Editorial 20 Apr 2018
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa
Amakuru

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2022
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru