• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Ubwanditsi 09 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida w’icyo gihugu, Pierre Nkurunziza, yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko atacyizera Ingabo z’Abarundi.

Uyu mugabo ubu uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Mu buhamya bwe buheruka gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye, uyu musirikare utarashyizwe hanze amazina ye ahamya ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015, zinjira ari 17.

Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Icyo gihe ngo Interahamwe zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze abagiye kuzifata bahurira nazo Uvira, ziturutse mu duce dutatu two muri teritwari ya Fizi, aritwo Kilembwe, Minembwe na Kafulo.

Ngo binjiye mu Burundi bakorewe uburinzi bukomeye bukuriwe na Gen Gervais Nderakobuca uzwi nka Ndakugarika.

Amwe mu mazina yabo yagarutsweho ni Ndimurwimo Jean Paul, Kwizera Leonard, Madefu Benoit, Barukwege Pascal, Masabo Egide, Habarugira Benjamin, Nsabimana Samuel, Hatungimana Jean, Hakizimana Ildephonse, Gilbert Bayubahe, Byamungu Victor, Bahati Juma, Barekebavuge Jean Bosco, Sefu Bora, Rukusha Salif na Kananga Luc.

Gusa ngo si yo mazina yabo bwite, ahubwo bajya kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burundi bahawe indangamuntu nshya.

Uwo musirikare anakomoza no ku mazina y’abantu babafashije kwinjira mu gisirikare barimo Gen Alain Guillaume Bunyoni (Umukuru w’Igipolisi), Pascal Barandagiye (Minisitiri w’umutekano), Marius Ngendabanga, Audace Nduwumunsi, Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya, Willy Nyamitwe, Steve Ntakarutimana (Ukuriye iperereza), Gen Ndakugarika na Gahomera uyobora ikigo cya gisirikare cya Mujejuru.

Uyu mugabo yavuze ko iyo urebye abasirikare baba bari hafi ya Perezida Nkurunziza udashobora gusangamo abasirikare “b’Abarundi barenze batatu cyangwa bane, abasigaye bose ni Interahamwe yizaniye ubwe kuko ntabwo acyizeye igisirikare cy’u Burundi.”

Yakomeje agira ati “Amakuru dufite ni uko Bunyoni arabafite, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanga, Prudence Nduwumunsi, Wakenya, Willy Nyamitwe, Ndakugarika, Gahomera, muri ayo mazina yose nakubwiye nta n’umwe utagendana nabo kuko n’ibikorwa bapanga babipangira hamwe. Navuga ko ari nka ba sebuja. Nibo batumye binjizwa kuko binjijwe bahari, bambitswe umwambaro bahari.”

Uretse kuba Interahamwe zicunga umutekano w’abantu bakomeye mu Burundi, uyu wahoze ari umusirikare avuga ko zinakorera mu bigo bya gisirikare bikomeye muri icyo gihugu.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi inkambi zirimo interahamwe ni nk’inkambi ya Muzinda, Mujejuru, no muri iki gisirikare kirinda umukuru w’igihugu.”

Muri abo bakomeye mu Nterahamwe, ngo harimo abitwa Barukwege Pascal, Sefu Bora na Rukusa Salif bayoboye abandi. Salif ngo ntava iruhande rwa Perezida Nkurunziza ndetse ngo ntagira ikiruhuko, uretse yarwaye.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Abo batatu bose bafite amapeti rya Lieutenant Colonel, bari mu gisirikare cy’u Bururndi, nibo batanga amategeko kuri bene wabo, ni na bo babahagararira kugira ngo amafaranga yabo aboneke kuko ni ikiraka barimo, ikiraka nikirangira bazisubirirayo.”

Yakomeje agira ati “Abo batatu bose bagendana n’Umukuru w’Igihugu, aho ari hose baba bari kumwe, bari mu bafasha gutegura ibikorwa bitandukanye, ntabwo bo bashinzwe gucunga Nkurunziza gusa bashinzwe no gutegura ‘operations’ zitandukanye zigiye gukorwa.”

Hari ibikorwa bashinjwa kugiramo uruhare

Kimwe mu bikorwa izi nterahamwe zishinjwa kugiramo uruhare, ni ubwicanyi bwakorewe urubyiruko rwamaganaga umwanzuro wa Nkurunziza wo kwiyamamariza manda ya gatatu, mu 2015.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Bari mu bantu babishe cyane urubozo, ndetse twe nk’abantu twari hafi yabo twageraga aho tukagira n’ubwoba ngo bazavuga ko ahari ari abarundi bari kubica. Kuko twari tumenyereye ko nta Murundi wica undi amutemye umutwe akawuca mo kabiri, ko nta Murundi wica undi amutemye ijosi cyangwa akamuca ibice by’umubiri, twe ntabwo twari tubimenyereye uretse aba bazanye!”

Ubwo bwicanyi ngo babukoreye cyane mu duce twa Musaga, Nyakabiga, Cibitoke, Mutakura na Jabe. Uyu musirikare yanavuze ko izo Nterahamwe zifatwa nk’abasirikare b’igihugu kandi atari bo.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi amafaranga yabo nta nubwo aca kuri konti, bayabaha mu ntoki. Nta konti uzasanga bafite mu gihugu. Amafaranga yabo bayabaha mu ntoki bakayoherereza imiryango yabo, bivuze ko bari ku biraka nta kindi kintu cyabazanye.”

Amakuru y’uko hari Interahamwe mu Burundi yavuzwe cyane nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye ubwo Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Gusa u Burundi bwarabihakanye, kuko Perezida Nkurunziza aheruka kuvuga ko nyuma y’ibyo birego bikomeza kuzamurwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yatanze uburenganzira kuri Afurika Uunze Ubumwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngo babigenzure.

Ati “Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba twategereje icyo batubwira ariko ntacyo baratangaza.”

2018-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Ubwanditsi 04 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye
HIRYA NO HINO

Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye

Ubwanditsi 26 Nov 2017
“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire
ITOHOZA

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

Ubwanditsi 13 May 2019
Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Ubwanditsi 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru