Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yemeje igice cya nyuma cy’inguzanyo y’ingoboka u Rwanda rwatse, inasuzuma inama zizafasha ubukungu bw’u Rwanda gutera imbere (PSI Review)irazemeza.
Inguzanyo y’ingoboka(Standby Credit Facility) u Rwanda rwahawe ingana na miliyoni 25.8 z’amadolari (agera kuri miliyari 22 z’amanyarwanda). Aya mafaranga ni icyiciro cya nyuma cy’inguzanyo y’ingoboka u Rwanda rwatse muri Kamena 2016, yanganaga na miliyoni 204 z’amadolari.
U Rwanda rwayatse kugira ngo rwongere ububiko bw’amadovize, nyuma yo kugwa kw’ibiciro by’ibyoherezwaga hanze nk’amabuye y’agaciro n’izamuka ry’ibituruka hanze nka peteroli. Icyo gihe byongereye ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo ruvanayo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yashimye iyo ngoboka n’inama IMF yagiye itanga, avuga ko byatumye ububiko bw’amadovize bwiyongera.
Ati “Guverinoma yishimiye inkunga ya IMF nk’inguzanyo y’ingoboka ndetse n’ingamba zashyizweho muri PSI byatumye amadovize yiyongera. Mu mezi 18 ashize, Guverinoma yashyize mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibivayo, ivunja n’ivunjisha ritajegajega, politiki y’ifaranga ihamye na gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igamije guteza imbere ibyakorewe mu gihugu.”
Umuyobozi wungirije wa IMF, Tao Zang yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu nama rwagiriwe ndetse n’inguzanyo y’ingoboka rwahawe.
Yagize ati “U Rwanda rwitwaye neza mu nkunga y’ingoboka ndetse n’inama za PSI, kandi igihugu cyagize iterambere rigaragara mu kugabanya ikinyuranyo cy’ibiva hanze n’ibyoherezwayo. Byatumye ubukungu busugira, binongera icyizere cy’izamuka ry’ubukungu mu gihe kirambye.”
Ubwizigame bw’amadovize y’u Rwanda bwarenze amezi ane nyuma yo kongera ingufu mu byoherezwa hanze no kugabanya ibivayo.
Inama za PSI, zihabwa igihugu mu rwego rwo kubungabunga ubukungu bwacyo. Kuri ubu u Rwanda ruzigirwa mu nkingi enye zirimo Iterambere ry’Urwego rw’Abikorera, Guteza imbere ibyoherezwa hanze, uburyo igihugu cyishakamo ubushobozi ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ubukungu.