• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Editorial 18 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Casimry William Kayumba wari umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya yashyinguwe none tariki ya 18 Mutarama 2018 mu irimbi rya Rusororo.

Casimry William Kayumba yitabye Imana  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru y’urupfu rwe akaba yaratunguye abantu benshi kubera ko atigeze arwara.

Kuwa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho  yari atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa  saa munani  yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga  ku kigo Nderabuzima cya  Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.

Mugushyingura umurambo we ntihatangajwe icyaba cyaramuhitanye , gusa hagarutswe kubutwari bwe, ukwihangana no gukunda akazi byamuranze.

Hajabakiga Patricia wabanye na Casmiry Kayumba kuva muri Tanzania yavuze ko Casmiry Kayumba yasimbutse urupfu ubwo yakoraga impanuka muri Tanzania aho yakoraga mu Kinyamakuru Business Times,   mu myaka yaza  1991-1993  nyuma yo kurangiza amashuri  muri kaminuza ya Dar es Salaam.

Hajabakiga yavuze ko batinze gutahuka  mu Rwanda nyuma yaho  RPF-INKOTANYI isoreje urugamba rwo kubohoza igihugu kubera ko batari gusiga Casmiry mu bitaro wenyine nubwo imyiryango yabo yari imaze gutahuka, byabaye ngombwa ko  bamutegereza kugirango  babanze kubona indege imugeza antebbe muri  Uganda nyuma  baramuzana agera mu Rwanda  muri 1996-1998,  aribwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline.

Rucagu Boniface wabanye na Kayumba Casmiry yatanze ubuhamya bw’ukuntu yamukijije inkuru zari zimumereye nabi aho itangazamakuru ryose ryamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yagiye kumureba mu Ruhengeri amubaza inkuru zimuvugwaho ko yaba yaragize urwo ruhare   muri Jenoside  maze  Casmiry  inkuru ayiva imuzingo nyuma yo gukorana ikiganiro na Rucagu .

Abafashe ijambo bose barimo Cleophace Barore Perezida w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura [ RMC]  yagarutse k’Ukuri n’ubutwari byaranze Nyakwigendera Casmiry Kayumba, avuga ko asize icyuho mu itangazamakuru ariko ko asize n’ umurage mwiza kubakiri bato.

Casimry William Kayumba ni  mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru  cye UKURI News Paper cyari kitagikora .

 

2018-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Editorial 25 Sep 2019
Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Editorial 09 Feb 2022
Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Editorial 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Mar 2025
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe
Amakuru

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Editorial 30 Dec 2021
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?
Amakuru

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru