• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 b’imfungwa bakoze ibizamini bya leta bagatsinda

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 b’imfungwa bakoze ibizamini bya leta bagatsinda

Editorial 20 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, baheruka gukora ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange bagatsinda neza.

Ku wa 9 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’iby’abasoje icyiciro rusange.

Mu bana b’abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho undi aza mu cya gatatu.

Mu bana batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 19 Mutarama 2018, ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yavuze  ko abana bose bakoze ibizamini bari 22, ariko ko bane byahuriranye n’uko barangije igihano bakatiwe.

Yagize ati “Ubundi muri rusange abakoze ni 22, abo batagaragaramo ni abafunguwe. Hari ababa barakoze ibizamini bigahurirana n’uko wenda bari basigaje nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri bagafungurwa. Abo rero ni abafunguwe, barangije ibihano byabo.”

Sengabo yakomeje avuga ko ubusanzwe abana bahabwa ibihano bigufi kugira ngo barebe ko bisubiraho by’umwihariko ababashije kwiga bagatsinda neza ari ikimenyetso ko bagororotse.

RCS yatangaje ko abo bana barekurwa uyu munsi mu itangazo rigira riti “Abana 18 batsinze ibizamini bya Leta baraye bahawe imbabazi n’Inama y’Abaminisitiri, uyu munsi RCS irabafungura kuri Gereza ya Nyagatare.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahaye abana bafunze bakoze ibizamini bagatsinda neza kuko no muri Gashyantare 2017, hari abandi 16 yazihaye barimo 11 bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze icy’icyiciro rusange.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013, mu ngingo ya 236 rivuga ko imbabazi zihawe abantu benshi cyangwa umuntu umwe zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’igihugu.

2018-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Editorial 18 Jun 2018
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Editorial 19 Feb 2020
Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Editorial 25 Oct 2019
Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.
Mu Rwanda

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Editorial 25 Jan 2018
MISS RWANDA 2018: Ibiciro byo kwinjira mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 byamenyekanye
SHOWBIZ

MISS RWANDA 2018: Ibiciro byo kwinjira mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 byamenyekanye

Editorial 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru