• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Editorial 20 Jan 2018 IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi Stars) yakoze akazi gakomeye kuri uyu wa gatanu, ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial mu mukino wa 2 mu itsinda rya gatatu, ihita ifata umwanya wa mbere muri iri tsinda inganya amanota 4 n’ikipe ya Nigeria yari imaze gutsinda Libya.

Amavubi ni intsinzi ya 2 abonye mu irushanwa rya CHAN, mu mikino 9 akinnye mu ncuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, aho amaze gutsindwamo imikino 5, akanganya indi mikino 2.

Wari umukino abasore ba Antoine Hey bari bakeneyemo amanota 3 byanze bikunze, bakizera ko baba bagifite amahirwe muri iri rushanwa, bakaba baje kubigeraho, nyuma y’aho mu mukino wabanje ikipe ya Nigeria yatsinze ikipe ya Libya igitego 1-0.

Ikipe ya Guinea yaje gutsindwa igitego ku mupira wari uvuye muri koruneli ku munota wa 67, gitsinzwe na Manzi Thierry ku mupira watewe neza na Djihad Bizimana.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino utarimo gusatirana cyane, waberaga mu kibuga hagati, aho abasore ba Antoine Hey bagisoje ubona nta kazi gakomeye bahaye umuzamu wa Equatorial Guinea, kimwe n’umuzamu w’Amavubi Bakame, utahuye n’akazi gakomeye.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiye u Rwanda rusatira cyane, umutoza ahita akora impinduka, aho yinjijemo Omborenga Fitina mu mwanya wa Iradukunda Eric ’Radu’, byahise byongera imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi, ari na ko Muhadjili Hakizimana bitatinze akinjira mu mwanya wa Faustin Usengimana, Amavubi asatira bigaragara iyi kipe.

Ikipe ya Guinea Equatorial yatangiye gusatira ikipe y’u Rwanda bashaka uko bakwishyura, ariko bagasanga umuzamu w’u Rwanda ahagaze neza.

Amavubi yaje kongera yinjiza mu kibuga umukinnyi Amran Nshimiyimana mu mwanya wa Nshuti Dominique Savio, mu rwego rwo gutinza umukino.

Ikipe y’u Rwanda yihagazeho, iminota 90 irangira ari igitego 1-0 mbere yo kongeraho iminota 3, abakinnyi ba Guinea baje kugongana bikomeye, umwe ajyanwa kwa muganga, bigaragara ko yababaye cyane.

Umukino warangiye ari 1-0.

U Rwanda rurasoza imikino yo mu matsinda rukina na Libya, Saa 21H00 zo kuwa kabiri tariki ya 23 Mutarama.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibugaAbakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Rwanda: Ndayishimiye Eric (1)(C), Bizimana Djihad (4), Kayumba Soter (22), Manzi Thierry (17), Rutanga eric (20), Iradukunda Eric (14)/Omborenga Fitina (13) 46’, Mukunzi Yannick (6), Niyonzima Ally (8), Usengimana Faustin (15)/Hakizimana Muhadjiri (10) 62’, Biramahire Abedy (7), Nshuti Dominique Savio (11)/ Amran Nshimiyimana (5) 87’.

Abakinnyi ba Equatorial GuineaAbakinnyi ba Equatorial Guinea

Equatorial Guinea: M. Eyama, Maye, Atom, Anvene, Nzang, Basilio (Dalin 85’), Eworo (Obama 86’), Eko, Ondo (N. Eyama 70’), Eneme, Oba.

Fuastin Usengimanaga ahanganye n'umukinnyi wa Equatorial GuineaFuastin Usengimanaga ahanganye n’umukinnyi wa Equatorial Guinea

 

2018-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Editorial 19 Feb 2023
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Editorial 24 Apr 2021
Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Editorial 11 Jan 2016
Koffi Olomide atagerejwe  i Kigali

Koffi Olomide atagerejwe i Kigali

Editorial 10 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye
Mu Rwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Editorial 17 Apr 2017
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere
Mu Rwanda

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017
Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017
POLITIKI

Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Editorial 31 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru