Ikipe y’u Rwanda (Amavubi Stars) yakoze akazi gakomeye kuri uyu wa gatanu, ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial mu mukino wa 2 mu itsinda rya gatatu, ihita ifata umwanya wa mbere muri iri tsinda inganya amanota 4 n’ikipe ya Nigeria yari imaze gutsinda Libya.
Amavubi ni intsinzi ya 2 abonye mu irushanwa rya CHAN, mu mikino 9 akinnye mu ncuro eshatu amaze kwitabira iri rushanwa, aho amaze gutsindwamo imikino 5, akanganya indi mikino 2.
Wari umukino abasore ba Antoine Hey bari bakeneyemo amanota 3 byanze bikunze, bakizera ko baba bagifite amahirwe muri iri rushanwa, bakaba baje kubigeraho, nyuma y’aho mu mukino wabanje ikipe ya Nigeria yatsinze ikipe ya Libya igitego 1-0.
Ikipe ya Guinea yaje gutsindwa igitego ku mupira wari uvuye muri koruneli ku munota wa 67, gitsinzwe na Manzi Thierry ku mupira watewe neza na Djihad Bizimana.
Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino utarimo gusatirana cyane, waberaga mu kibuga hagati, aho abasore ba Antoine Hey bagisoje ubona nta kazi gakomeye bahaye umuzamu wa Equatorial Guinea, kimwe n’umuzamu w’Amavubi Bakame, utahuye n’akazi gakomeye.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Igice cya 2 cyatangiye u Rwanda rusatira cyane, umutoza ahita akora impinduka, aho yinjijemo Omborenga Fitina mu mwanya wa Iradukunda Eric ’Radu’, byahise byongera imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi, ari na ko Muhadjili Hakizimana bitatinze akinjira mu mwanya wa Faustin Usengimana, Amavubi asatira bigaragara iyi kipe.
Ikipe ya Guinea Equatorial yatangiye gusatira ikipe y’u Rwanda bashaka uko bakwishyura, ariko bagasanga umuzamu w’u Rwanda ahagaze neza.
Amavubi yaje kongera yinjiza mu kibuga umukinnyi Amran Nshimiyimana mu mwanya wa Nshuti Dominique Savio, mu rwego rwo gutinza umukino.
Ikipe y’u Rwanda yihagazeho, iminota 90 irangira ari igitego 1-0 mbere yo kongeraho iminota 3, abakinnyi ba Guinea baje kugongana bikomeye, umwe ajyanwa kwa muganga, bigaragara ko yababaye cyane.
Umukino warangiye ari 1-0.
U Rwanda rurasoza imikino yo mu matsinda rukina na Libya, Saa 21H00 zo kuwa kabiri tariki ya 23 Mutarama.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Rwanda: Ndayishimiye Eric (1)(C), Bizimana Djihad (4), Kayumba Soter (22), Manzi Thierry (17), Rutanga eric (20), Iradukunda Eric (14)/Omborenga Fitina (13) 46’, Mukunzi Yannick (6), Niyonzima Ally (8), Usengimana Faustin (15)/Hakizimana Muhadjiri (10) 62’, Biramahire Abedy (7), Nshuti Dominique Savio (11)/ Amran Nshimiyimana (5) 87’.
Abakinnyi ba Equatorial Guinea
Equatorial Guinea: M. Eyama, Maye, Atom, Anvene, Nzang, Basilio (Dalin 85’), Eworo (Obama 86’), Eko, Ondo (N. Eyama 70’), Eneme, Oba.
Fuastin Usengimanaga ahanganye n’umukinnyi wa Equatorial Guinea