U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere y’indege zitagira abapilote (Drones), akaba ari intambwe izafasha mu gukomeza guhanga udushya no kwagura imikorere y’izo ndege.
Mu 2016 nibwo Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo gikora indege zifashishwa mu gutwara amaraso zitagira abapilote (Zipline) batangije uburyo bwa mbere ku Isi bwo kwifashisha indege nto zitagira abapilote mu gutwara amaraso n’ibindi bikenerwa mu buvuzi, zikabigeza mu bice bya kure aho ubundi buryo bw’ingendo bugoye.
Kuri ubu izi ndege mu Rwanda zimaze gukora ingendo zisaga ibihumbi bitatu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere ikoranabuhanga, ruteza imbere ibijyanye na Drones.
Yagize ati “Tugendeye ku buryo bwo gutwara amaraso hifashishijwe drones, tugiye guteza imbere ibijyanye nazo. Tuzakomeza gushyiraho ibikorwa remezo n’ingamba mu guhangana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga riri gutera imbere mu guhindura ubuzima bwa benshi.”
Gushyiraho amabwiriza agenga drones hashingiwe ku mikorere yazo, bizafasha abazigenzura n’abazikoresha gufatanya gukemura ibibazo bishobora kuvuka birimo nko kubungabunga umutekano w’abaturage.
Rurangirwa yakomeje agira ati “Kongera imbaraga mu migenzurire ya drones, twabifashijwemo n’Ikigo cy’Inama y’Isi y’Ubukungu (World Economic Forum Center) gishinzwe iby’Impinduramatwara ya kane mu bukungu. Ni intambwe ikomeye mu gushyiraho uburyo bwiza buzoroshya iterambere rya drones. Turi no gushyiraho gahunda zo kubaka ubushobozi mu bafite impano mu gihugu no gufatanya n’abikorera mu gushyiraho umusingi impinduramatwara ya Kane mu bukungu izubakiraho.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impinduramatwara ya Kane, Murat Sonmez, yavuze ko intego yabo ari ugufasha ibihugu nk’u Rwanda bishyigikiye iterambere ry’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Intego yacu ni ugufasha Guverinoma nk’u Rwanda zifasha ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo bato, abagize sosiyete sivile n’abakora ubushakashatsi guteza imbere ikoranabuhanga no kurikoresha mu nyungu z’abaturage.”
Murat yakomeje agira ati “U Rwanda nicyo gihugu cya mbere twafatanyije ku bijyanye na Drones. Kuba u Rwanda ruri ku isonga mu gushyiraho amabwiriza agenga drones, ni urugero ku bindi bihugu bishaka gukoresha ubu buryo.”
Izindi gahunda u Rwanda rushaka gushyira mu bikorwa mu bijyanye na drones harimo kuba igihugu cya mbere cya Afurika kizashyiraho uburyo bwo kugenzura drones mu kirere, Ikigo cy’Icyitegererezo mu bijyanye n’imyitozo y’ibya drones ndetse no gukoresha izo ndege mu kurwanya ba rushimusi muri pariki.
Umugereka w’amabwiriza ya Minisitiri yo ku wa 26 Mata 2016 arebana n’iby’indege za gisivili zitagira abapilote, ugaragaza amategeko agenga izi ndege zizakorera mu Rwanda zikazajya zikorera ibilo bitarenze 25 kandi zikaguruka mu kirere uziyoboye abasha kuzireba.
Biteganywa ko zizajya zifashishwa mu bikorwa birimo gufotora, gukurikirana ibihingwa mu murima, gushakisha cyangwa ubutabazi, ubwikorezi bwihuse, ubushakashatsi, uburezi no kwishimisha.
Ayo mabwiriza avuga ko izi ndege zitemerewe gukorera mu Rwanda mu gihe zitandikishijwe mu kigo gishinzwe iby’indege za gisivili kandi nyirayo agahabwa icyemezo gishingiye kuri aya mabwiriza nyuma yo kwishyura 110 000Frw.
Gukoresha drones mu kugeza amaraso kwa muganga bimaze gutangizwa mu bitaro 12 mu Rwanda birimo Kabgayi, Nyanza, Muhororo, Gitwe, Kirinda, Gakoma, Gikonko, Kaduha, Kabaya, Shyira, Ruhango na Ruli.Umwaka ushize u Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga gihabwa abantu cyangwa ibigo byabaye indashyikirwa mu guhanga udushya kizwi nka Index Awards kubera itangizwa rya drones mu gutwara amaraso.