Arsenal niyo kipe rukumbi ifite igikombe cya shampiyona y’ubwongereza gikoze muri zahabu. Icyi, yatwaye mu 2004 ubwo yari ishoje shampiyona idatsinzwe na rimwe!
Mu mwaka w’imikino 2003/04, Arsenal yamaze imikino 38 ya shampiyona idatsinzwe, aho batsinzemo 26, banganya 12. Ibintu bitarakorwa n’iyindi kipe iyo ari yo yose muri shampiyona y’Abongereza.
Uretse iyi mikino y’uwo mwaka wa shampiyona, icyo gihe Arsenal ikaba yaranujuje imikino 49 ya Premier League idatsindwa.
Arsenal igitozwa na Arsene Charles Wenger, iheruka gutwara shampiyona icyo gihe ubwo yayitwaraga ku nshuro ya 13 aho yakoreshaga abakinnyi barimo umuzamu Jens Lehmann, ba myugariro barimo Lauren, Kolo Toure, Sol Campbell, na Ashley Cole mu gihe mu bandi bakinnyi harimo; Gilberto Silva, Patrick Vieira, Ljungberg, Robert Pires, Jose Antonio Reyes, Dennis Bergkamp, na Thierry Henry. Barawuteye pe, ni nayo mpamvu akabyiniriro ka Invincibles ubanza nta wundi uzagahabwa mu ikipe y’Abarashi!
Arsenal, imaze imyaka 130 ishinzwe n’abarashi b’ibwami, ifite ibikombe bya shampiyona 13, FA Cup
12 , League Cup 2, FA Community Shields 14, UEFA Cup Winners’ Cup 1 na Inter-Cities Fairs Cup 1.
Ese kwimuka kuri HighBury stadium bakodeshaga, bakaza ku kibuga cyabo cya Emirates Stadium, byaba aribyo bituma iyi kipe idatwara ibikombe?
Buri mwaka, abafana b’iyi kipe bahora bategereje igikombe ndetse bikaba ngombwa ko biyongeza umwaka ukurikiraho, na we se, kuva Arsenal ivuye i Highbury, muri Nyakanga 2006, ntiratwara shampiyona, yatwaye FA Cup ebyiri na Community Shield ebyiri.
Ese muri uyu mwaka wa 20 atoza iyi kipe, Arsene Wenger azayihesha ikindi gikombe cya shampiyona?