• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Ubwanditsi 02 Feb 2018 POLITIKI

Nyuma yo kwirahiza kwa Raila Odinga ku wa 30 Mutarama 2017 yiyitirira  kuba ari we  Perezida w’abaturage ba Kenya , bamwe  mu basesenguzi babonamo uburyo bwo gushaka imishyikirano yo kugabana ubutegetsi n’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi, abandi bati ni ugushaka kunaniza ubutegetsi buriho, mu gihe abayoboke ba NASA bo babibonamo intsinzi ikomeye ya Demokarasi.

Amateka y’amatora muri manda eshatu zikurikiranye mu gihugu cya Kenya agaragaza ko buri gihe yaherekejwe n’imvururu ,  zishingiye ahanini  ku moko n’uturere kurusha uko zishingiye ku nyungu za politiki rusange y’igihugu.

Gusaranganya ubutegetsi nabyo byakomeje kuba ingorabahizi buri gihe, ari nako abantu batari bake bahasiga ubuzima, byaba mbere cyangwa  nyuma y’amatora ya 2007, aya 2013 ndetse n’ay’uyu mwaka  2017.

Kuba uyu mwaka Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwarasheshe amatora rushingiye ko hari amakosa yakozwe na Komsiyo y’amatora, byatumye yasubiwemo ariko Ihuriro NASA n’umukuru waryo Odinga bayikuramo bityo Ishyaka Jubilee ryegukana intsinzi , Urukiko  noneho rwemeza ibyayavuyemo, ndetse  n’Umuryango mpuzamahanga ubiha umugisha. Odinga utaremeye uyu mwanzuro, ubu arakoresha uburyo bwose ngo arebe uko yakwigarurira ubutegetsi bwamucitse mu matora, ariko amahirwe ye asa n’aho ari make kuko, ku munsi yirahiza nka Perezida wa Kenya, Minisiteri y’ubutegetsi ya Kenya nayo yahise itangaza ko ibikorwa by’ihuriro NASA  bizafatwa nk’iby’umutwe w’iterabwoba, ibi binashoka mu Igazeti ya Leta.

Raila Odinga yaba ashaka kotsa igitutu Jubilee ngo  NASA nayo ihabwe imyanya

Nubwo nyuma y’amatora ya 2007 hakurikiye imvururu zahitanye ibihumbi by’abanyakenya, hakurikiyeho isangira ry’ubutegetsi ryahesheje Raila Odinga kuba Minisitiri w’Intebe, ndetse binagenda bityo muri 2013.

Iminsi mike nyuma y’uko  Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruseseye amatora y’Umukuru w’igihugu yo muri Kanama 2017, Raila Odinga wahise yumva ko icyazaga gukurikira kwari ukwemeza intsinzi ye, maze atangaza ko nta kugabana ubutegeti bizabaho uko byagenda kose. Yagize ati “nta butegetsi tuzagabana”, “ntituzasangira umugati” nkuko byatangajwe ku rubuga https://www.zonebourse.com

Ariko, ntibyaje kuba uko abyifuza kuko amatora yasubiwemo, kutayitabira kwe binanyuranije n’amategeko ntibyamuhira.

Kutemera uburyo amatora yarangiye, biratuma Odinga utagifite amahirwe yo kongera kwiyamamaza muri manda itaha akoresha ibishoboka byose ngo azataviramo aho, ndetse n’amashyaka amushyigikiye adashinze imizi ku buryo NASA yazayobora igihugu.

Amwe mu mayeri  Odinga aheruka gukoresha mu kureshya bamwe mu bayobozi b’ishyaka  Jubilee nkuko bitangazwa n’urubuga www.Tuko.co.ke rwo muri Kenya , ni nk’amagambo aherutse kuvuga kuwa 25 Mutarama 2018 mu muhango wo gushyingura  William KOECH, umuyobozi w’ishyaka OMD wari uhagarariye NASA mu karere ka Kipkelion East.

Odinga yavuze ko Vice-Perezida wa Jubilee, William Ruto, biteganijwe ko yazasimbura Uhuru Kenyata mu matora ya 2022, adashobora kuyatsinda atari we umushyigikiye ubwe. Kuba Odinga yaravuze ko yiteguye kuzashyigikira Ruto mu matora ya 2022, abashishoza babibonamo uburyo bwo kumushakamo umuhuza muri iki gihe kugira ngo imishyikirano na Jubilee ibe yashoboka.

Ku rundi ruhande, kuba igisonga cya Odinga muri NASA ariwe Kalonzo Musyoka ataritabiriye irahira rya Odinga ku wa 30 Mutarama 2017 ahubwo ngo nawe arahirire umwanya wa Vice-Perezida wa Kenya,  yaje gusobanura ko byatewe no kutizera umutekano we, nyamara Polisi yaje kumunyomoza hanyuma ivuga ko nta kibazo na kimwe yari afite cy’umutekano

Abashishoza bavuga ko iby’umutekano muke wa Musyoka byaba atari byo, ahubwo ari uburyo bwa Odinga bwo kwitangaho igitambo nkuko yari yanabivuze mbere gato, ko yiteguye byose harimo urupfu cyangwa igifungo cya burundu, bityo Musyoka agasigara ku rugamba.

Mu bisanzwe, nta n’undi mukandida Raila Odinga yakabaye ashyigikira uretse uwo muri NASA, by’umwihariko usanzwe amwungirije akaba anafite amahirwe yo kwiyamamaza muri 2022 ariwe Musyoka.

Nkuko bishyigikiwe n’abatari bake byaba imbere muri Kenya, ni ukuvuga abaturage ba Kenya, ndetse n’Umuryango mpuzamahanga, inzira ishoboka kugira ngo amahoro aboneke, ni uko abanyapolitiki ba Kenya bakwicara hamwe bagashakira igisubizo cya politiki ibibazo bafite no gusangira ubutegetsi birimo.

Ubuyobozi  bwa Kenya buzakomezwa n’inzego zibugize

Biroroshye ko muntu wese yatangaza ko guhera ku munsi runaka abaye umuyobozi w’agace runaka cyangwa w’ikigo runaka. Ariko kugira ngo habeho kuyobora ako gace, by’umwihariko igihugu, bisaba kuba ufite ububasha ku nzego zose zacyo, by’umwihariko iz’umutekano, iz’ubutabera, iz’ubukungu ndetse unashyigikiwe n’Umuryango mpuzamahanga.

Kuba rero Raila Odinga yarirahije kuba perezida w’abaturage, ibyo byonyine  ntibimuha ubushobozi bwo kuyobora igihugu  ashingiye  gusa ku mubare munini w’abaturage bamushyigikiye. Biramusaba kugira ububasha ku nzego zose z’ubutegetsi, cyangwa se guverinoma azashinga ikagaragaza intege  zihagije zo guhangana n’iriho.

Muri urwo rwego, amahirwe ya NASA asa n’aho ari make kuko Odinga n’abamushyigikiwe ubu bafatwa nk’umutwe w’abaterabwoba mu mategeko ya Kenya, byumvikana ko n’ibikorwa byabo bitazaborohera.

Bibaye ibyo kwifuriza Kenya amahoro ashingiye ku bworoherane no gushyira imbaraga mu kubaka inzego z’ubyobozi, ntawareka kuvuga ko gufunga Odinga cyangwa kumukatira urwo gupfa bitaba ari cyo gisubizo cy’ibibazo. Gusa, ku rundi ruhande, ikibazo cy’umutekano giteye impungenge umuntu ashingiye ku bwinshi bw’abayoboke ba Odinga n’imyitwarire yabo mu myigaragambyo.

Ubushishozi bw’abayobozi ba Kenya n’inkunga y’Umuryango mpuzamahanga nibyo bizarokora iki gihugu.

Jean Louis KAGAHE.

 

2018-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 28 Dec 2025
Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Ubwanditsi 23 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!
Amakuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Ubwanditsi 18 May 2021
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2019
Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga
Mu Rwanda

Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Ubwanditsi 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru