Abayobozi b’u Rwanda banze kwakira abadepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel bari baje mu Rwanda bashaka kuganira ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika Israel ishaka kwirukana, aho byakomeje kuvugwa ko ishaka kubohereza mu Rwanda no muri Uganda.
Umwe muri aba badepite witwa Michal Rozin avuga na AFP dukesha iyi nkuru yagize ati: “Turi mu Rwanda mu butumwa bw’iperereza kuko dushaka kumenya ukuri. Twasabye kubonana n’abayobozi b’u Rwanda ngo tuganire ku iyirukanwa rinyuranyije n’amategeko riteganywa na Israel ry’abasaba ubuhungiro bo muri Eritrea boherezwa mu Rwanda, ariko ibyo ntitwabyemerewe kandi turibaza impamvu”.
Igihugu cya Israel kirateganya kwirukana ibihumbi by’abaturage ba Eritrea na Sudani binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Israel. Leta y’iki gihugu yabahaye amahitamo abiri: kuba bahavuye bitarenze itariki ya 01 Mata bagasubira iwabo cyangwa mu kindi gihugu cyo muri Afurika, bitaba ibyo bagafungwa igihe kitazwi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Israel yagize ibanga igihugu byumvikanye kwakira aba bantu, ariko imiryango itera inkunga abimukira igashyira mu majwi u Rwanda na Uganda.
Ibi bihugu byombi byahakanye ibyo birego, ndetse kuri uyu wa gatanu, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, akaba yasobanuye ko abo badepite baturutse muri Israel batakiriwe kuko u Rwanda rutivanga mu bibazo bya Israel.
Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati: “U Rwanda ntirushobora kuba ikibuga cy’umukino kuri politiki y’imbere muri Israel. Tuvugana na za guverinoma kandi twakira abayobozi b’abanyamahanga batangajwe kandi bahawe uburenganzira na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.” Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje avuga ko niba umudepite wo muri Israel afitanye ikibazo na guverinoma y’iwabo ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika bari muri Israel yakagombye kugikemurana na Guverinoma ya Israel atagomba kugikemurana na Guverinoma y’u Rwanda.