• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Editorial 20 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Hashize iminsi abakurikirana politiki y’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange bakurikirana imyifatire ya zimwe mu nzego za Uganda ndetse n’abantu bamwe na bamwe muri iyo Leta ibangamiye u Rwanda.

Nkuko bakunze kubicamo umugani ngo “umwera uturutse I Bukuru bucya wakwiriye hose”. Imyifatire mibi ya zimwe mu nzego za Uganda ibangamiye u Rwanda yatangiye kera kandi itangirira muri zimwe nzego zo hejuru muri iyo Leta.

Ntanze urugero, mu mwaka wa 2000 nigeze kujya mu Bufaransa gutembera noneho umuntu w’inshuti yanjye ajya kuntembereza anyakiriria muri hoteli iba muri Chants Elises, muri Perezidansi y’Ubufaransa. Icyo gihe twahahuriye n’Abafaransa babiri b’abavoka ariko ngo baba mu Buholandi. Nyuma yo kutubaza aho dukomoka batubwiye inkuru itangaje kandi iteye ubwoba. Nyuma yo kutubaza amako yacu tukayababwira mu buryo twumvaga bwadufasha, umwe muri bo yaratubwiye ati “ Pensez-vous que le FPR va surivivre la cooperation militaire et securitaire franco – ugandaise? Bivuze ngo “muratekereza ko Ubutegetsi bwa FPR buzarokoka ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’ubufaransa na Uganda? Turamusubiza tuti “let’s wait and see”, bivuze ngo “reka dutegereze tuzarebe”.

Nta makuru na make twari tuzi kuri icyo kibazo yatubajije ariko twakomeje kuganira aza kutubwira ko Ubutegetsi bwa FPR ngo bushobora kutazamara kabiri kuko ngo hari ubufatanye hagati ya bamwe mu bajenerali b’Ubufaransa barimo Generali Lafourcade n’abandi biganjemo abari bayoboye operation turquoise mu Rwanda bakaba barasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’umutekano n’igisirikare muri Uganda agamije kubuza amahwemo Leta y’u Rwanda, kuyishyira mu kato, kuyisenya no kuyikuraho.

Nyuma twaje gukurikirana tuza kumenya ko koko mbere y’ umwaka wa 2000 Igisirikare cy’ubufaransa na Leta y’Ubufaransa ngo baba barahaye amamiliyoni y’Amaeuro Leta ya Uganda ngo iyifashe gushyira mukato, gucungira hafi no gusenya Leta y’u Rwanda.

Bamwe muri Leta ya Uganda ngo bashishikariye cyane uwo mugambi dore ko hari n’abagengwa n’urwango rwakomotse ku mirwano yabaye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda I Kisangani muri Congo aho Generali Kazini wari uyuboye Igisirikare cya Uganda atabashije kugera ku mugambi yari yateguye.

Nkuko bizwi Ibikorwa binini bya gisirikare n’inzego z’umutekano ahanini bikorwa umugaba w’ikirenga w’ingabo abizi, akaba ari yo mpamvu icyo gihe abantu benshi batangiye kwibaza ukuntu ibikorwa nk’ibyo byashoboka bitahawe umugisha na Perezida Museveni?

Ni uko gahunda yo kubangamira u Rwanda iba itangijwe na bamwe mu bushorishori mu nzego z’umutekano, ubutasi n’ubusugire bw’igihugu bya Uganda.

Ibi byagiye bikurikirwa n’umubano utari mwiza wagiye ahanini ukomoka kuri bamwe bu bayobozi bakuru muri Uganda aho bamwe banatangazaga ku mugaragaro ko ngo bafitiye u Rwanda inzigo ikomeye kandi ko bazihorera.

Gusa umubano wagiye uvugururwa ugasubirana nubwo utagiye uhwema gusubira inyuma.

Ibi byakurikiwe n’ibikorwa byakorwaga na bamwe mu bayobozi muri Uganda byo gafasha gutoroka abayobozi mu Rwanda nka Kayuma Nyamwasa, Generali Habyalimana wahoze ari Minisitiri w’ingabo, Patrick Karegeya n’abandi. Ibi nabyo byakurikiwe no gukomeza gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda. Urugero nka Kayumba Nyamwasa yashinze RNC ikaba ifite abanyamuryango bakorana na zimwe mu nzego za Uganda bagamije kwica abanyarwanda no guhungabanya umutekano w’ U Rwanda. Umuntu akaba yakwibaza niba mu byukuri ishingwa rya RNC ridafite inkomoko kuri bamwe mu bayobozi muri Uganda.

General Kayumba Nyamwasa

Ibirenze ibyo ni uko mu myaka ya vuba hagiye hagaragara abayobozi bakomeye mu nzego zo hejuru za Uganda batangije gahunda yo gafasha abarwanya u Rwanda bibumbiye muri RNC, babakira mu gihugu cya uganda, babafasha kwisuganya, babaha impapuro z’inzira ndetse banafasha mw’ishoramari.

Bamwe mu nzego zikomeye za Uganda ntibanahwemye no gushyigikira abakoze Jenoside mu Rwanda babaha ubuhungiro ndetse bananga kubohereza mu Rwanda ngo babazwe ibyaha bya Jenoside bakoze. Ibi Uganda ibikora yirengagiza amasezeramo yasinywe hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abanyabyaha cyane cyane abakoze Jenoside.  

Nkaho ibyo bitari bihagije bamwe mu nzego zo hejuru muri Uganda batangije ibikorwa byo gusebya no gutesha agaciro Leta y u Rwanda mw’itangazamakuru. Abantu bose bazi ikinyamakuru “The soft power’’ gisebya Leta y’u Rwanda kandi ari icy’umujyanama w’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Ibi byakurikiwe no kwibasira abanyarwanda,bakicwa, bagafungwa, bagatotezwa  n’ibindi.

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cya Uganda ntibahwemye gushyira mu bikorwa imigambi yo gushyira mu kato u Rwanda, kurubangamira no kuruhagarika mu bikorwa by’iterambere. Nubwo hari ingero nyinshi muri uru rwego, twatanga urugero rumwe rw’agahimano gakabije Uganda yagiriye u Rwanda.

Ntawe utibuka igihe Kenya yemereraga u Rwanda kurugurisha amashanyarazi kugirango umuriro ugere ku banyarwanda bose, hakumvikanwa ko hakubakwa amapoto ava Kenya agaca ku butaka bwa Uganda akagera Gatuna noneho u Rwanda narwo rukubaka amapoto ava gatuna akagera mu gihugu cyose.

Mu rwego rwo guhima u Rwanda, Uganda yananije uwo mushinga. Uganda yavuze ko nta mafaranga ifite yo gushyiraho amapoto y’amashayarazi agera gatuna. Kugirango bishoboke U Rwanda rwatse amafaranga Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) runasaba ko ayo mafaranga yahabwa Uganda kugirango ishyire amapoto ava ku butaka bwayo kugera gatuna.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) yemeye guha Uganda ayo mafaranga kugirango ishyireho ya mapoto muri Uganda kugera Gatuna. Ariko Uganda yanze ayo mafaranga yari yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) ivuga yabonye andi mafaranga yo kubikora. Uganda yavuze ko izabikora ku nkunga y’amafaranga izahabwa na Leta Ubufaransa. Tekereza nawe Ubufransa bwatanze amafaranga afite aho ahuriye n’icyateza imbere u Rwanda. Byarangiye umushinga Uganda iwunanije.

Ikigaragara Uganda yanze gushyira mu bikorwa uwo mushinga mu rwego ro guhima u Rwanda, kurushyira mu kato no kubangamira iterambere ryarwo.

Mu gusoza twakwibutsa ko muri politiki y’igihugu icyo ari cyo cyose inzego ziba zigizwe n’abantu bashyira mu bikorwa guhunda, ibikorwa n’amabwiriza n’ibindi. Hari igihe abo bantu bashobora gukora ibikorwa bigira ingaruka ku kindi gihugu babyibwirije. Ariko ibikorwa bikorwa n’abantu cyangwa zimwe mu nzego muri Uganda ni ibikorwa bifite ingaruka mu mibanire y’ibihugu kuburyo abantu benshi bibaza ukuntu ibikorwa nk’ibyo byashoboka bitahawe umugisha n’umukuru w’igihugu?

Byaba ari byo cyangwa atari byo biragaragara ko ibikorwa Uganda igenda ikora bibangamiye u Rwanda ari uruhurirane rw’ibikorwa by’abayobozi ku giti cyabo ariko hakaba naho binashoboka ko waba ari umurongo mugari wafashwe n’ababifitiye ububasha. Nubwo ariko bigoye kubuza igihugu gishaka kubangamira ikindi kubikora, abahanga muri politiki basanga Uganda yabona inyungu nyinshi mu kutabangamira u Rwanda n’abanyarwanda kuruta kubikora.  

Emmanuel -Kigali

2018-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Abanyarwanda 2 bamaze kwitaba imana bazize iyicarubozo bakorewe muri gereza ya CMI – Uganda

Editorial 05 Sep 2019
Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022
Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019
Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Editorial 19 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru