Hashize iminsi abakurikirana politiki y’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange bakurikirana imyifatire ya zimwe mu nzego za Uganda ndetse n’abantu bamwe na bamwe muri iyo Leta ibangamiye u Rwanda.
Nkuko bakunze kubicamo umugani ngo “umwera uturutse I Bukuru bucya wakwiriye hose”. Imyifatire mibi ya zimwe mu nzego za Uganda ibangamiye u Rwanda yatangiye kera kandi itangirira muri zimwe nzego zo hejuru muri iyo Leta.
Ntanze urugero, mu mwaka wa 2000 nigeze kujya mu Bufaransa gutembera noneho umuntu w’inshuti yanjye ajya kuntembereza anyakiriria muri hoteli iba muri Chants Elises, muri Perezidansi y’Ubufaransa. Icyo gihe twahahuriye n’Abafaransa babiri b’abavoka ariko ngo baba mu Buholandi. Nyuma yo kutubaza aho dukomoka batubwiye inkuru itangaje kandi iteye ubwoba. Nyuma yo kutubaza amako yacu tukayababwira mu buryo twumvaga bwadufasha, umwe muri bo yaratubwiye ati “ Pensez-vous que le FPR va surivivre la cooperation militaire et securitaire franco – ugandaise? Bivuze ngo “muratekereza ko Ubutegetsi bwa FPR buzarokoka ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’ubufaransa na Uganda? Turamusubiza tuti “let’s wait and see”, bivuze ngo “reka dutegereze tuzarebe”.
Nta makuru na make twari tuzi kuri icyo kibazo yatubajije ariko twakomeje kuganira aza kutubwira ko Ubutegetsi bwa FPR ngo bushobora kutazamara kabiri kuko ngo hari ubufatanye hagati ya bamwe mu bajenerali b’Ubufaransa barimo Generali Lafourcade n’abandi biganjemo abari bayoboye operation turquoise mu Rwanda bakaba barasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’umutekano n’igisirikare muri Uganda agamije kubuza amahwemo Leta y’u Rwanda, kuyishyira mu kato, kuyisenya no kuyikuraho.
Nyuma twaje gukurikirana tuza kumenya ko koko mbere y’ umwaka wa 2000 Igisirikare cy’ubufaransa na Leta y’Ubufaransa ngo baba barahaye amamiliyoni y’Amaeuro Leta ya Uganda ngo iyifashe gushyira mukato, gucungira hafi no gusenya Leta y’u Rwanda.
Bamwe muri Leta ya Uganda ngo bashishikariye cyane uwo mugambi dore ko hari n’abagengwa n’urwango rwakomotse ku mirwano yabaye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda I Kisangani muri Congo aho Generali Kazini wari uyuboye Igisirikare cya Uganda atabashije kugera ku mugambi yari yateguye.
Nkuko bizwi Ibikorwa binini bya gisirikare n’inzego z’umutekano ahanini bikorwa umugaba w’ikirenga w’ingabo abizi, akaba ari yo mpamvu icyo gihe abantu benshi batangiye kwibaza ukuntu ibikorwa nk’ibyo byashoboka bitahawe umugisha na Perezida Museveni?
Ni uko gahunda yo kubangamira u Rwanda iba itangijwe na bamwe mu bushorishori mu nzego z’umutekano, ubutasi n’ubusugire bw’igihugu bya Uganda.
Ibi byagiye bikurikirwa n’umubano utari mwiza wagiye ahanini ukomoka kuri bamwe bu bayobozi bakuru muri Uganda aho bamwe banatangazaga ku mugaragaro ko ngo bafitiye u Rwanda inzigo ikomeye kandi ko bazihorera.
Gusa umubano wagiye uvugururwa ugasubirana nubwo utagiye uhwema gusubira inyuma.
Ibi byakurikiwe n’ibikorwa byakorwaga na bamwe mu bayobozi muri Uganda byo gafasha gutoroka abayobozi mu Rwanda nka Kayuma Nyamwasa, Generali Habyalimana wahoze ari Minisitiri w’ingabo, Patrick Karegeya n’abandi. Ibi nabyo byakurikiwe no gukomeza gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda. Urugero nka Kayumba Nyamwasa yashinze RNC ikaba ifite abanyamuryango bakorana na zimwe mu nzego za Uganda bagamije kwica abanyarwanda no guhungabanya umutekano w’ U Rwanda. Umuntu akaba yakwibaza niba mu byukuri ishingwa rya RNC ridafite inkomoko kuri bamwe mu bayobozi muri Uganda.
Ibirenze ibyo ni uko mu myaka ya vuba hagiye hagaragara abayobozi bakomeye mu nzego zo hejuru za Uganda batangije gahunda yo gafasha abarwanya u Rwanda bibumbiye muri RNC, babakira mu gihugu cya uganda, babafasha kwisuganya, babaha impapuro z’inzira ndetse banafasha mw’ishoramari.
Bamwe mu nzego zikomeye za Uganda ntibanahwemye no gushyigikira abakoze Jenoside mu Rwanda babaha ubuhungiro ndetse bananga kubohereza mu Rwanda ngo babazwe ibyaha bya Jenoside bakoze. Ibi Uganda ibikora yirengagiza amasezeramo yasinywe hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abanyabyaha cyane cyane abakoze Jenoside.
Nkaho ibyo bitari bihagije bamwe mu nzego zo hejuru muri Uganda batangije ibikorwa byo gusebya no gutesha agaciro Leta y u Rwanda mw’itangazamakuru. Abantu bose bazi ikinyamakuru “The soft power’’ gisebya Leta y’u Rwanda kandi ari icy’umujyanama w’umukuru w’igihugu cya Uganda.
Ibi byakurikiwe no kwibasira abanyarwanda,bakicwa, bagafungwa, bagatotezwa n’ibindi.
Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cya Uganda ntibahwemye gushyira mu bikorwa imigambi yo gushyira mu kato u Rwanda, kurubangamira no kuruhagarika mu bikorwa by’iterambere. Nubwo hari ingero nyinshi muri uru rwego, twatanga urugero rumwe rw’agahimano gakabije Uganda yagiriye u Rwanda.
Ntawe utibuka igihe Kenya yemereraga u Rwanda kurugurisha amashanyarazi kugirango umuriro ugere ku banyarwanda bose, hakumvikanwa ko hakubakwa amapoto ava Kenya agaca ku butaka bwa Uganda akagera Gatuna noneho u Rwanda narwo rukubaka amapoto ava gatuna akagera mu gihugu cyose.
Mu rwego rwo guhima u Rwanda, Uganda yananije uwo mushinga. Uganda yavuze ko nta mafaranga ifite yo gushyiraho amapoto y’amashayarazi agera gatuna. Kugirango bishoboke U Rwanda rwatse amafaranga Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) runasaba ko ayo mafaranga yahabwa Uganda kugirango ishyire amapoto ava ku butaka bwayo kugera gatuna.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) yemeye guha Uganda ayo mafaranga kugirango ishyireho ya mapoto muri Uganda kugera Gatuna. Ariko Uganda yanze ayo mafaranga yari yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) ivuga yabonye andi mafaranga yo kubikora. Uganda yavuze ko izabikora ku nkunga y’amafaranga izahabwa na Leta Ubufaransa. Tekereza nawe Ubufransa bwatanze amafaranga afite aho ahuriye n’icyateza imbere u Rwanda. Byarangiye umushinga Uganda iwunanije.
Ikigaragara Uganda yanze gushyira mu bikorwa uwo mushinga mu rwego ro guhima u Rwanda, kurushyira mu kato no kubangamira iterambere ryarwo.
Mu gusoza twakwibutsa ko muri politiki y’igihugu icyo ari cyo cyose inzego ziba zigizwe n’abantu bashyira mu bikorwa guhunda, ibikorwa n’amabwiriza n’ibindi. Hari igihe abo bantu bashobora gukora ibikorwa bigira ingaruka ku kindi gihugu babyibwirije. Ariko ibikorwa bikorwa n’abantu cyangwa zimwe mu nzego muri Uganda ni ibikorwa bifite ingaruka mu mibanire y’ibihugu kuburyo abantu benshi bibaza ukuntu ibikorwa nk’ibyo byashoboka bitahawe umugisha n’umukuru w’igihugu?
Byaba ari byo cyangwa atari byo biragaragara ko ibikorwa Uganda igenda ikora bibangamiye u Rwanda ari uruhurirane rw’ibikorwa by’abayobozi ku giti cyabo ariko hakaba naho binashoboka ko waba ari umurongo mugari wafashwe n’ababifitiye ububasha. Nubwo ariko bigoye kubuza igihugu gishaka kubangamira ikindi kubikora, abahanga muri politiki basanga Uganda yabona inyungu nyinshi mu kutabangamira u Rwanda n’abanyarwanda kuruta kubikora.
Emmanuel -Kigali