• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

Ubwanditsi 26 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ibisobanuro by’impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakigaragara umwanda n’abana bagwingiye kimwe n’abataye amashuri; ababwira ko ari ibintu bimaze imyaka 15 biganirwaho ariko byaburiwe umuti.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018 ubwo yatangizaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abayobozi bakuru b’igihugu barangwa no kudakorana, kujya impaka z’icyatuma ibibazo runaka bidakemuka kandi nta mpamvu yihariye yatuma ibyo bidakorwa. Yababajije impamvu nta mikoranire ibaranga, niba se ari uko hari abakorana n’abo batishimira.

Yanavuze kandi ku kibazo cy’abayobozi bamara igihe kinini mu biro aho kugira ngo bajye mu baturage barebe ibibazo bihari, n’abandi bajyayo ariko umutima wabo ukaba usa n’uwasigaye mu biro.

Ati “Hari abajyayo ariko ngira ngo amaso yabo bayasiga mu biro ntibabone ibikwiye kuboneka ngo babikosore, kujyayo mvuga si ukuba uri hariya ahubwo ugomba kuba uriyo no mu bitekerezo, ugomba kuba uriyo ufite icyagutwayeyo, ufite icyo wumva, ushobora gukora icyiza ukagitandukanya n’ikibi, ntabwo ari ukujyayo gusa.”

Yakomeje agira ati “Uzi ikibazo turwana nacyo cy’imirire mibi y’abana bacu bato, imyaka itatu ya mbere iyo bayitakaje […] hari ibitagaruka. Iyo wabitakaje icyo gihe n’iyo wagira gute hari ibitagaruka. Ibyo tubivuze igihe kinini, kuki mu mirire twajya mu ba nyuma? Ni ukubera iki?”

Yanabajije impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakirangwa umwanda, ahandi ukagasanga abana ku mihanda batagiye mu ishuri mu gihe leta yashyizeho uburyo buri mwana wese agomba kwiga.

Ati “Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya? Habuze kubyumva kugira ngo mumenye ko iki ari ikibazo? Habuze iki? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi? Habuze iki?”

“Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo, ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?”

Perezida Kagame yahise ava aho yavugiraga ijambo, ajya mu bayobozi abaza ab’uturere impamvu ibi bibazo bidakemuka; ashimangira ko bigomba kubonerwa umuti byanze bikunze. Ati “ Ntabwo mujya kureba abo muyobora ntimuzi uko babayeho? […] Twebwe turava hano ariko mwe ntabwo muhava mutansubije.”

Abayobozi b’uturere bahawe ijambo, hafi ya bose bitsa ku kwemera ko hari uburangare bwabayeho bwo kutajya mu baturage bagaherera mu gukoresha inama gusa bazi ko aribyo bitanga umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko bagiye kuva mu biro bakegera abaturage, Perezida Kagame ahita amubaza ati “Ese ubundi muri ibyo biro mukoramo iki?”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu mu Rwanda abantu bakirwara amavunja mu gihe rushimirwa kuba mu bya mbere mu zindi nzego nk’umutekano.

Ati “U Rwanda basigaye bavuga mu bintu byinshi ko ari urwa mbere, ubu murashaka ko bavuga ku kurwara amavunja? Murashaka kurwara amavunja?”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Eugène Muzuka, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gukora umwiherero bemeza ko iki kibazo cy’umwanda kibaza cyakemutse muri Gicurasi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabajijwe impamvu mu nzego z’ibanze harimo imikorere mibi asubiza ko ikibazo gikomeye ari imyumvire mu bayobozi no mu baturage ariko mu gihe abayobozi bahindutse babasha gufasha abaturage ibibazo bigakemuka.

Kaboneka yakomeje avuga ko hari aho agera akereka umuyobozi umwanda akamubwira ko atari yawubonye, hari n’abarwaye bwaki kandi bafite ibyo kurya.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshamana, yavuze ko icy’ibanze ari uko abantu bafata ibintu mu maboko yabo, bakagira n’uruhare mu kubikemura.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri Musoni James impamvu hakunze kugaragara ibibazo mu rwego ayobora, amusubiza ko ubu ari igihe cyo kuva mu magambo. Umukuru w’Igihugu yamubajije igihe bisaba kugira ngo abantu bave mu magambo kuko kuyaheramo bigira ingaruka ku buzima bamwe bagapfa abandi bakagwingira.

Musoni ati “Ikigaragara ni uko nk’uko mwabisobanuye bihagije, icyo umuntu abona ni uko iby’ibanze byose birahari ndetse na kera twahoraga dufite ikibazo cy’ubushobozi ariko n’uyu munsi hari ubuhari rwose abantu bagize imikorere myiza nta mpamvu y’uko tutakemura ibyo bibazo.”

Uyu Mwiherero wa 15 witabiriwe n’abayobozi barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi.

Madamu Jeannette Kagame yari agaragiwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne (ibumoso) n’uw’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine (iburyo)

Umwiherero witabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zose z’igihugu

Madamu Jeannette Kagame yari yicaranye na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine (iburyo)

Perezida Kagame yasabye abayobozi gufata iya mbere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziba zaremejwe

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba ko umuntu wese utuzuza inshingano ze yajya abiryozwa

Perezida Kagame yavuze ko Umwiherero ari igihe cyo kwisuzuma ngo ibikorwa bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage bategereje ku bayobozi

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille; uwa Sena, Makuza Bernard na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne

Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bakuru b’igihugu badakorana

Perezida Kagame yabajije impamvu nta muyobozi urazira amakosa bahora basabira imbabazi mu Nteko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac na Dr. Mukabaramba Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), Nkusi Juvénal mu bayobozi bitabiriye Umwiherero

Perezida Paul Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu muhango wo gutangiza umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro

Umwiherero witabiriwe n’abayobozi basaga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi

Perezida Kagame yanenze abayobozi badakorana, ababaza niba bakeneye kwihitiramo ababungiriza

Uhereye ibumoso: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura mu mwiherero

Amafoto: Village Urugwiro

2018-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 04 Apr 2024
Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Ubwanditsi 22 Feb 2021
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Ubwanditsi 16 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe
POLITIKI

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza  Leta y’Urwanda
ITOHOZA

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru