Umusirikare w’u Rwanda wavuye ku rugerero yasohoye igitabo kigaragaza inzira ndende y’inzitane, Inkotanyi zanyuzemo zikabohora Igihugu cyari cyarokamwe n’akaga gashingiye ku ivangura n’irondabwoko.
Rtd Capt Ndahiro Logan winjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39, avuga ko impamvu yanditse iki gitabo ari ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abandi bantu batandukanye basobanukirwe n’ibyaranze urwo rugamba.
Avuga ko amateka y’uru rugamba atakunze kwandikwaho cyane, ahubwo abantu benshi bakaba baranditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urugamba rwo kubohora igihugu ari rwo rwayihagaritse.
Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru Rtd. Cpt Ndahiro, ashimangira ko kuba yarabaye ku rugamba, bituma ava imuzingo ibyarubereyeho, nk’umuntu wabibonesheje amaso.
Agira ati “Ni ngombwa ko tugira amateka y’urugamba rwacu n’inzirabwoba (Inkotanyi n’Inzirabwoba). Kuko ni ibintu tugomba kubika kandi tukabibika neza, abana bacu bakazakura babisoma babizi, bazi ubutwari Inkotanyi zagize, bazi n’amayeri zakoresheje zigahagarika Jenoside zigatsinda urugamba. Noneho nkumva ari ngombwa nk’umuntu wabaye ku rugamba ubwanjye kuko n’ibyo nanditse byose ubwanjye ni ko nabibayemo. Nta ntambara uzasoma muri icyo gitabo ntarwanye kereka iya bariya basirikare bacu 600 bagiye i Kigali ni ho ntari ndi.”
Ni igitabo kiri mu Kinyarwanda, cyitwa Inzira y’Inzitane yo Kwibohora kw’Abanyarwanda, gifite amapaji 113, umwanditsi wacyo ahamya ko inyigisho ikirimo urubyiruko rw’ubu niruzumva ruzamenya ubutwari ndetse rugakurizamo kugira umutima wo gukunda igihugu.
Ndahiro avuga ko yinjiye urugamba tariki ya 5 Ukwakira 1990, mu gihe rwari rwatangiye tariki ya Mbere z’uko kwezi. Akigera Kagitumba ngo yasanze abasirikare benshi bakomeretse ariko bamuremamo ingufu bamubwira ko atagomba gucika intege ahubwo we na bagenzi be bazakomeze barwane n’umwanzi.
Ati “Icyo kintu ndacyibuka, abana bakomeretse babimbwira bati ‘mwirinde kugaruka inyuma basha!’ N’ubwo bari hasi bamugaye. Nanjye rero ngeze ku rugamba naravuze nti ariko igihe nabereye impunzi imyaka mirongo ingahe, nari ntarakandagira ku butaka bw’u Rwanda, nabukandagiyeho numva ngize icyizere ndavuga nti mpaka turwane n’uyu mugabo […] Kuko nabonaga byose bishoboka. Numvaga mfite iryo shyaka nkavuga nti reke tugaruke iwacu, reka dutahe twe kuguma gucunaguzwa n’ibihugu twahungiyemo, twe kuguma mu bukene twarimo, twe kuguma kuba impunzi, icyo gisebo.”
Mu rugamba rwose rwo kubohora Igihugu, uyu mwanditsi avuga ko icyamubabaje cyane ari urupfu rw’uwari Umugaba w’Ingabo, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’abandi basirikare bakuru, barashwe mu minsi ya mbere.
Gusa akavuga ko yashimishijwe cyane no kuba Umugaba Mukuru mushya, Gen. Maj. Kagame Paul yaragaragaje ubuhanga n’ubunararibonye butagereranywa kugeza urugamba barutsinze.
Ati “Twari dufite umuyobozi, twari dufite Paul Kagame, ni umuntu udasanzwe buriya, n’aho twabaga hose twabaga turi kumwe, atugira inama. Twajya gutera akabona amakuru y’ubutasi amubwira ngo umwanzi ameze atya ameze atya. Akaduha amabwiriza ati ‘niba ameze atya muramurasa gutya, twabaga turi hamwe na we’, ibyo na byo bikadutera ishyaka, kuko twabaga twicaranye na we.”
Incamake y’iki gitabo
Iki gitabo kiragaragaza ubuzima bubi Abatutsi bari barameneshejwe mu Rwanda babagamo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Bikagera aho bishyira hamwe bagafata icyemezo cyo gutaha ku ngufu mu rwababyaye.
Kirerekana kandi uburyo Umuryango RPF Inkotanyi washinzwe, ndetse n’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye n’uburyo Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanditsi agaragaza ko igihe Inkotanyi zateraga mu Mutara, mu ntagiriro z’urugamba, umwanzi yari afite ingufu nyinshi ariko ntibizibuze gukora iyo bwabaga zigahangana na zo.
Hari aho agaragaza ubuhanga bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri icyo gihe, aho yanafashe umwanzuro wo gufata ingabo zimwe akazohereza mu Birunga.
Ati “Nagira ngo mvuge ko nta gitero RPA yakoraga Umugaba Mukuru w’Ingabo atabanje kubona raporo y’ubutasi, ikindi, atabanje kureba, akurikije raporo yabonye niba abasirikare be batazahatakiriza ubuzima. Kugira ngo atwemerere gutera ni uko yabaga yashishoje akurikije ibyo yabonye muri raporo. Ni ikintu yazirikanaga iteka kuva dutangiye intambara kugeza irangiye.”
Hari aho umwanditsi avuga imbeho ikabije yo mu birunga agira ati“Nijoro twarotaga, wakotesha uruhande rw’imbere inyuma mu mugongo hakaba amazi ubwo ugahindukira kugira ngo woteshe n’umugongo, imbere na ho hakaba harakonje, ukongera ugahindukira nturyame. Mu Birunga ariko twahagiriye n’ibihe byiza kuko nta mwanzi wari uzi aho turi , nta n’uwashoboraga kutubona kuko urugano rwari rudutwikiriye. Twakoraga imyotozo ya gisirikare, mu mutuzo, nta ndege zirirwaga zituzenguruka hejuru nk’uko byari bimenze mu Mutara…”
Iki gitabo kirerekana aho Inkotanyi zarwaniye hose, haba mu Mutara, mu Mujyi wa Ruhengeri aho zafunguye gereza yarimo imfungwa 1600, urugamba rwabereye i Byumba, mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.
Rtd Capt Ndahiro avuga ko iki gitabo ateganya no kugishyira mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo gusangiza buri wese aya mateka. Kuri ubu iki gitabo kikaba kigurishirizwa mu maguriro y’ibitabo, harimo irya Caritas ndetse na Ikirezi.