• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umusirikare w’u Rwanda wavuye ku rugerero yasohoye igitabo kigaragaza inzira ndende y’inzitane, Inkotanyi zanyuzemo zikabohora Igihugu cyari cyarokamwe n’akaga gashingiye ku ivangura n’irondabwoko.

Rtd Capt Ndahiro Logan winjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39, avuga ko impamvu yanditse iki gitabo ari ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abandi bantu batandukanye basobanukirwe n’ibyaranze urwo rugamba.

Avuga ko amateka y’uru rugamba atakunze kwandikwaho cyane, ahubwo abantu benshi bakaba baranditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urugamba rwo kubohora igihugu ari rwo rwayihagaritse.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru   Rtd. Cpt Ndahiro, ashimangira ko kuba yarabaye ku rugamba, bituma ava imuzingo ibyarubereyeho, nk’umuntu wabibonesheje amaso.

Agira ati “Ni ngombwa ko tugira amateka y’urugamba rwacu n’inzirabwoba (Inkotanyi n’Inzirabwoba). Kuko ni ibintu tugomba kubika kandi tukabibika neza, abana bacu bakazakura babisoma babizi, bazi ubutwari Inkotanyi zagize, bazi n’amayeri zakoresheje zigahagarika Jenoside zigatsinda urugamba. Noneho nkumva ari ngombwa nk’umuntu wabaye ku rugamba ubwanjye kuko n’ibyo nanditse byose ubwanjye ni ko nabibayemo. Nta ntambara uzasoma muri icyo gitabo ntarwanye kereka iya bariya basirikare bacu 600 bagiye i Kigali ni ho ntari ndi.”

Ni igitabo kiri mu Kinyarwanda, cyitwa Inzira y’Inzitane yo Kwibohora kw’Abanyarwanda, gifite amapaji 113, umwanditsi wacyo ahamya ko inyigisho ikirimo urubyiruko rw’ubu niruzumva ruzamenya ubutwari ndetse rugakurizamo kugira umutima wo gukunda igihugu.

Ndahiro avuga ko yinjiye urugamba tariki ya 5 Ukwakira 1990, mu gihe rwari rwatangiye tariki ya Mbere z’uko kwezi. Akigera Kagitumba ngo yasanze abasirikare benshi bakomeretse ariko bamuremamo ingufu bamubwira ko atagomba gucika intege ahubwo we na bagenzi be bazakomeze barwane n’umwanzi.

Ati “Icyo kintu ndacyibuka, abana bakomeretse babimbwira bati ‘mwirinde kugaruka inyuma basha!’ N’ubwo bari hasi bamugaye. Nanjye rero ngeze ku rugamba naravuze nti ariko igihe nabereye impunzi imyaka mirongo ingahe, nari ntarakandagira ku butaka bw’u Rwanda, nabukandagiyeho numva ngize icyizere ndavuga nti mpaka turwane n’uyu mugabo […] Kuko nabonaga byose bishoboka. Numvaga mfite iryo shyaka nkavuga nti reke tugaruke iwacu, reka dutahe twe kuguma gucunaguzwa n’ibihugu twahungiyemo, twe kuguma mu bukene twarimo, twe kuguma kuba impunzi, icyo gisebo.”

Mu rugamba rwose rwo kubohora Igihugu, uyu mwanditsi avuga ko icyamubabaje cyane ari urupfu rw’uwari Umugaba w’Ingabo, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’abandi basirikare bakuru, barashwe mu minsi ya mbere.

Gusa akavuga ko yashimishijwe cyane no kuba Umugaba Mukuru mushya, Gen. Maj. Kagame Paul yaragaragaje ubuhanga n’ubunararibonye butagereranywa kugeza urugamba barutsinze.

Ati “Twari dufite umuyobozi, twari dufite Paul Kagame, ni umuntu udasanzwe buriya, n’aho twabaga hose twabaga turi kumwe, atugira inama. Twajya gutera akabona amakuru y’ubutasi amubwira ngo umwanzi ameze atya ameze atya. Akaduha amabwiriza ati ‘niba ameze atya muramurasa gutya, twabaga turi hamwe na we’, ibyo na byo bikadutera ishyaka, kuko twabaga twicaranye na we.”

Incamake y’iki gitabo

Iki gitabo kiragaragaza ubuzima bubi Abatutsi bari barameneshejwe mu Rwanda babagamo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Bikagera aho bishyira hamwe bagafata icyemezo cyo gutaha ku ngufu mu rwababyaye.

Kirerekana kandi uburyo Umuryango RPF Inkotanyi washinzwe, ndetse n’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye n’uburyo Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi agaragaza ko igihe Inkotanyi zateraga mu Mutara, mu ntagiriro z’urugamba, umwanzi yari afite ingufu nyinshi ariko ntibizibuze gukora iyo bwabaga zigahangana na zo.

Hari aho agaragaza ubuhanga bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo muri icyo gihe, aho yanafashe umwanzuro wo gufata ingabo zimwe akazohereza mu Birunga.

Ati “Nagira ngo mvuge ko nta gitero RPA yakoraga Umugaba Mukuru w’Ingabo atabanje kubona raporo y’ubutasi, ikindi, atabanje kureba, akurikije raporo yabonye niba abasirikare be batazahatakiriza ubuzima. Kugira ngo atwemerere gutera ni uko yabaga yashishoje akurikije ibyo yabonye muri raporo. Ni ikintu yazirikanaga iteka kuva dutangiye intambara kugeza irangiye.”

Hari aho umwanditsi avuga imbeho ikabije yo mu birunga agira ati“Nijoro twarotaga, wakotesha uruhande rw’imbere inyuma mu mugongo hakaba amazi ubwo ugahindukira kugira ngo woteshe n’umugongo, imbere na ho hakaba harakonje, ukongera ugahindukira nturyame. Mu Birunga ariko twahagiriye n’ibihe byiza kuko nta mwanzi wari uzi aho turi , nta n’uwashoboraga kutubona kuko urugano rwari rudutwikiriye. Twakoraga imyotozo ya gisirikare, mu mutuzo, nta ndege zirirwaga zituzenguruka hejuru nk’uko byari bimenze mu Mutara…”

Iki gitabo kirerekana aho Inkotanyi zarwaniye hose, haba mu Mutara, mu Mujyi wa Ruhengeri aho zafunguye gereza yarimo imfungwa 1600, urugamba rwabereye i Byumba, mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.

Rtd Capt Ndahiro avuga ko iki gitabo ateganya no kugishyira mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo gusangiza buri wese aya mateka. Kuri ubu iki gitabo kikaba kigurishirizwa mu maguriro y’ibitabo, harimo irya Caritas ndetse na Ikirezi.

Iki gitabo kiva imuzi ibihe byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu

Kiboneka mu masomero atandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo irya Caritas na Ikirezi


2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Ubwanditsi 20 Jul 2022
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi
ITOHOZA

U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi
Amakuru

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ubwanditsi 10 Mar 2021
Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside
HIRYA NO HINO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru