• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Ubwanditsi 07 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kizza Besigye, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza muri iki gihe uzakomeza kuzamba no kugora abantu benshi bitewe n’amateka ibihugu byombi bisangiye.

Ibi uyu mugabo wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu cye birimo no kuba uwari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, yarasimbujwe ku mwanya we.

Besigye umaze gushaka uburyo yayobora Uganda inshuro enye, yabwiye abanyamakuru ko imwe mu mpamvu zatumye Gen Kale Kayihura yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi; ari ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Yakomeje atangaza ko mu busanzwe, Kayihura ari umuntu mwiza, wahuye n’ibyago byo gukorana n’abantu babi. Ati “Nzi Kayihura mbere y’uko aba umusirikare ndetse na mbere y’uko ahinduka igikoresho. Nk’umuntu, Kayihura ni mwiza. Ni umunyabwenge. Ibikorwa bye ntabwo ari iby’ubuswa.”

Impamvu z’ukwirukanwa kwe ngo si ugushaka impinduka muri Polisi ya Uganda ahubwo ngo byaturutse kandi ku mubano we na Perezida Museveni.

‘U Rwanda rwa Kagame ruri ku murongo’

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Besigye yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, avuga ko bitandukanye n’igihugu cye kuko ngo ishyaka riri ku butegetsi ritakoze ibyo ryagombaga gukora.

Yatanze urugero kuri gahunda zirimo nko kuhira, avuga ko Uganda ifite amavomo menshi ariko Museveni ashobora kuhira imyaka akoresheje uducupa.

Ati “U Rwanda rwa Kagame ruteye imbere, ruri ku murongo kurusha hano…hano umuntu amaze igihe kirekire, n’ubushobozi bwinshi. [Mu Rwanda] Hari imisozi, imihanda myiza, uburyo bwo kuhira. Hano ufite imihanda irimo ibinogo hanyuma Museveni azakoresha amacupa mu kuhira.”

Yakomeje avuga ko Museveni afitiye Kagame ishyari bitewe n’uko igihugu cye ari gito kurusha Uganda ariko kikaba gikomeje gutera imbere.

Yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi biturutse ku mutwe wa RNC wagabye ibirindiro muri iki gihugu cy’igituranyi, aho uta muri yombi Abanyarwanda badashyigikiye ibikorwa byawo. Ni ibintu byavuzwe kenshi ko bishyigikiwe n’Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.

Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda batawe muri yombi, barafungwa abandi bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba muri Uganda nk’intasi mu gihe bo bakora ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi.

Abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro bigamije gushyira ibintu mu buryo byaje binakurikira ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, yagiranye na Perezida Kagame bigamije gukemura ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Besigye yabwiye abanyamakuru ko ’’umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kugora abantu benshi kuko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bagirana umubano mwiza n’umubi.”

Yawugereranyije n’umucuraguzi, ashaka kwerekana ko Uganda yabaye gashozantambara. Ati “Abacuraguzi bajya mu mbuga y’ababayeho neza bashaka ko babura amahwemo nka bo, ibyo ni bike mu byo mbona mu mubano w’u Rwanda na Uganda.”

Warren Kizza Besigye Kifefe wavuye mu gisirikare cya Uganda afite ipeti rya Colonel, yayoboye ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi, FDC, ndetse aribera umukandida mu matora yo mu 2001,2006,2011 na 2016 hose atsindwa na Museveni.

Besigye yavuze ko impamvu zatumye IGP Kayihula yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, ari ukubera umubano w’igihugu cye n’u Rwanda

Besigye yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, avuga ko bitandukanye n’igihugu cye

Yavuze ko muri Uganda, Museveni akoresha amacupa mu kuhira imyaka naho mu Rwanda hakaba hari uburyo bwo kuhira bugezweho

2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Ubwanditsi 21 Mar 2020
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League
IMIKINO

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika
Mu Mahanga

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’
IMIKINO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru