• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Ubwanditsi 07 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kizza Besigye, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza muri iki gihe uzakomeza kuzamba no kugora abantu benshi bitewe n’amateka ibihugu byombi bisangiye.

Ibi uyu mugabo wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu cye birimo no kuba uwari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, yarasimbujwe ku mwanya we.

Besigye umaze gushaka uburyo yayobora Uganda inshuro enye, yabwiye abanyamakuru ko imwe mu mpamvu zatumye Gen Kale Kayihura yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi; ari ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Yakomeje atangaza ko mu busanzwe, Kayihura ari umuntu mwiza, wahuye n’ibyago byo gukorana n’abantu babi. Ati “Nzi Kayihura mbere y’uko aba umusirikare ndetse na mbere y’uko ahinduka igikoresho. Nk’umuntu, Kayihura ni mwiza. Ni umunyabwenge. Ibikorwa bye ntabwo ari iby’ubuswa.”

Impamvu z’ukwirukanwa kwe ngo si ugushaka impinduka muri Polisi ya Uganda ahubwo ngo byaturutse kandi ku mubano we na Perezida Museveni.

‘U Rwanda rwa Kagame ruri ku murongo’

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Besigye yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, avuga ko bitandukanye n’igihugu cye kuko ngo ishyaka riri ku butegetsi ritakoze ibyo ryagombaga gukora.

Yatanze urugero kuri gahunda zirimo nko kuhira, avuga ko Uganda ifite amavomo menshi ariko Museveni ashobora kuhira imyaka akoresheje uducupa.

Ati “U Rwanda rwa Kagame ruteye imbere, ruri ku murongo kurusha hano…hano umuntu amaze igihe kirekire, n’ubushobozi bwinshi. [Mu Rwanda] Hari imisozi, imihanda myiza, uburyo bwo kuhira. Hano ufite imihanda irimo ibinogo hanyuma Museveni azakoresha amacupa mu kuhira.”

Yakomeje avuga ko Museveni afitiye Kagame ishyari bitewe n’uko igihugu cye ari gito kurusha Uganda ariko kikaba gikomeje gutera imbere.

Yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi biturutse ku mutwe wa RNC wagabye ibirindiro muri iki gihugu cy’igituranyi, aho uta muri yombi Abanyarwanda badashyigikiye ibikorwa byawo. Ni ibintu byavuzwe kenshi ko bishyigikiwe n’Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.

Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda batawe muri yombi, barafungwa abandi bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba muri Uganda nk’intasi mu gihe bo bakora ibikorwa bisanzwe by’ubucuruzi.

Abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro bigamije gushyira ibintu mu buryo byaje binakurikira ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, yagiranye na Perezida Kagame bigamije gukemura ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Besigye yabwiye abanyamakuru ko ’’umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kugora abantu benshi kuko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bagirana umubano mwiza n’umubi.”

Yawugereranyije n’umucuraguzi, ashaka kwerekana ko Uganda yabaye gashozantambara. Ati “Abacuraguzi bajya mu mbuga y’ababayeho neza bashaka ko babura amahwemo nka bo, ibyo ni bike mu byo mbona mu mubano w’u Rwanda na Uganda.”

Warren Kizza Besigye Kifefe wavuye mu gisirikare cya Uganda afite ipeti rya Colonel, yayoboye ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi, FDC, ndetse aribera umukandida mu matora yo mu 2001,2006,2011 na 2016 hose atsindwa na Museveni.

Besigye yavuze ko impamvu zatumye IGP Kayihula yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, ari ukubera umubano w’igihugu cye n’u Rwanda

Besigye yashimye uburyo u Rwanda ruyobowe, avuga ko bitandukanye n’igihugu cye

Yavuze ko muri Uganda, Museveni akoresha amacupa mu kuhira imyaka naho mu Rwanda hakaba hari uburyo bwo kuhira bugezweho

2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida  Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Ubwanditsi 19 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya
ITOHOZA

Kicukiro: Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Uwari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia kuri ubu ari kubutaka bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru