• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Ubwanditsi 07 Mar 2018 SHOWBIZ

Uvuze izina Masterkraft abakurikiranira hafi ibijyanye na muzika ya Afurika bahita bumva umusore wo muri Nigeria wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye yaba muri Nigeria no hanze yayo. Kuri ubu uyu mugabo ari gukorera indirimbo umunyarwandakazi Magaly Pearl uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya makuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru  yayahamirijwe na Magaly Pearl nyuma yo gushyira hanze amashusho ari muri studio n’uyu mugabo wamamaye kubera gukorera abahanzi b’ibyamamare muri Afurika. Akimara gushyira hanze amashusho bari kumwe muri studio umunyamakuru yahise abaza Magaly Pearl niba koko ari gukorana n’uyu mugabo maze nawe ntakuzuyaza ahita abihamya atangaza ko hari umushinga w’indirimbo bari gukorana. Magaly Pearlyagize ati:

Ni byo ndi  gukorana na Masterkraft ni umwe mu bahanga bazi gutunganya indirimbo nibaza ko nk’umuhanzi mushya hari itandukaniro ngomba kuba ngaragaza mu muziki w’u Rwanda bizanyorohera kumvisha abanyarwanda ko hari icyo nshoboye. Ibi kandi nta kindi cyabikora usibye kubaha ibihangano byuzuyemo ubuhanga  arinayo mpamvu kuri ubu ndi gukorana naba producer bakomeye kugira ngo ninshyira hanze indirimbo ibe yumvikanamo umwihariko.

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yakorewe amashusho y’indirimbo na Patrick Alis ukorera ba Tekno,Wizkid n’ibindi byamamareMagaly Pearl umunyarwandakazi ukorera muzika muri Amerika ubu uri gukorana na Masterkraft ufatwa nk’umwe mu bahanga Afurika ifite batunganya indirimbo z’abahanzi

Magaly Pearl ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu akaba ataratangiye umuziki cyera cyane ko 2017 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere  kuri ubu akaba afite indirimbo ebyiri n’izindi zitarava muri studio harimo n’iyi ari gukorana na Masterkraft wamamaye mu gutunganya indirimbo muri Nigeria.

Magaly Pearl si uyu mugabo ukomeye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakoranye bwa mbere cyane ko indirimbo ye iheruka amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Alis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Africa barimo Tekno, Wizkid n’abandi benshi.

Masterakraft cyangwa Sunday Ginikachukwu Nweke amazina ye asanzwe  ni umu producer akaba umu Dj ufite ubuhanga bukomeye mu gucuranga piano ndetse akaba umwanditsi w’indirimbo  uyu akaba yarakoreye indirimbo abahanzi bakomeye muri Afurika nka; Flavour N’abania, Bracket, Banky W, Sound Sultan, Timaya, Lynxxx, M.I na J. Martins uyu akaba yaragiye yegukana ibihembo binyuranye muri Nigeria by’umu producer mwiza w’umwaka.

REBA HANO INDIRIMBO HOLD ME UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE

2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze

Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]

Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 06 Dec 2016
Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari
UBUKUNGU

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Ubwanditsi 04 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru