• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush
Julius Hakiza Umuvugizi wa Polisi muri Hoima

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Ubwanditsi 08 Mar 2018 HIRYA NO HINO

Polisi mu gace ka Hoima yataye muri yombi umugabo w’imyaka 50 watekeye umutwe abo mu muryango we ababwira ko yashimuswe bityo abamushimuse bakaba bashaka ingurane y’amashiligi ya Uganda miliyoni 2.Uyu mugabo ni uwo ahitwa Bwikya, mu gace ka Mparo muri Hoima yavuye iwe ku wa kane w’icyumweru gishize, bukeye ku wa gatanu afata telefoni ye ahamagara umugore we amubwira ko yashimuswe n’abagizi ba nabi bifuza ingwate kugira ngo bamurekure.

Polisi ya Uganda mu gace kabereyemo ibi itangaza ko uyu mugabo yabeshyaga ko abamushimuse bashaka miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda.

Umugore we yahise agira ubwoba akimara kumva iyo nkuru. Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace Julius Hakiza avuga ko abavandimwe b’uriya mugabo n’inshuti bahise bishyira hamwe bakusanya miliyoni ebyiri z’amashilingi bayohereza kuri nomero ya telefoni ya wa mugabo.

Gusa abo mu muryango we bakomeje gushakisha amakuru ye nubwo bari bamaze gutanga amafaranga ngo arekurwe.

Inzego za Polisi zafashije gushakisha uyu mugabo utatangajwe amazina ye zivuga ko byageraga nijoro cyangwa mu rukerera akava ahitwa Hoima akajya Kyankwanzi akoresheje ipikipiki yari yakodesheje.

Ku cyumweru nijoro, uyu mugabo yafatiwe mu gace kitwa Butebere, ahitwa Buhanika muri Hoima.

Polisi yaje gusanga we n’anshuti bari mu birori bishimiye ko abamushimuse bamurekuye.

Umuvugizi wa Polisi, Hakiza yatangaje ko uyu mugabo yasanganywe miliyoni 1,5 z’amashilingi muri ya mafaranga yari yohererejwe n’abavandimwe n’inshuti.

Bivugwa ko yishyuye igice kimwe cy’ariya mafaranga umumotari wamuzengurukanaga muri ziriya ngendo ava aha ajya hariya muri turiya duce twavuze.

Polisi yatangaje ko uriya mugabo yahisemo guteka umutwe ko yashimuswe n’abagizi ba nabi kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kwishyura umwenda yari afite mu kigo k’imari mu gace akomokamo ka Hoima.

Ubu afungiye kuri Polisi y’aho akomoka muri Hoima ashinjwa gushakisha amafaranga akayabona mu buryo budahwitse.

Inzego z’umutekano muri Uganda zihangayikishijwe n’ubwicanyi bwiyongera ku bantu bashimutwa n’abagizi ba nabi basaba amafaranga ngo babarekure.

Mu cyumweru gishize, umukobwa w’imyaka 28 witwa Susan Magara, yashyinguwe n’abo mu muryango bamusanze yapfuye nyuma yo gushimutwa n’abagizi ba nabi basabaga amafaranga tariki ya 7 Gashyantare 2018.

Uyu mukobwa yishwe n’abagizi ba nabi bamujugunya ku muhanda wa Entebbe nyuma yo kumumarana iminsi 20 yaraburiwe irengero.

2018-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera

Kutumvikana na Minisitiri w’Intebe byatumye uwari ushinzwe gahunda ya ‘Brexit’ asezera

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana
Mu Mahanga

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF
Amakuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Ubwanditsi 22 Mar 2024
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI
INKURU NYAMUKURU

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Ubwanditsi 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru