Davido uherutse gutaramira mu Rwanda bigaherekezwa n’amakuru yavuzwe ko hari Abanyarwandakazi yagiranye na bo ibihe byiza, yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa hagati ye n’umukunzi we.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke yaje i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2018, bucyeye bw’aho kuwa Gatandatu yakoreye igitaramo kuri Stade Amahoro mu mvura y’umuvumbi.
Muri iyo minsi yaje i Kigali iwabo muri Nigeria ku mbuga nkoranyambaga havuzwe inkuru z’urudaca ko ‘we n’umukunzi we bacana inyuma’. Davido mu kunyomoza aya makuru n’ibindi byamuvuzweho mu minsi ishize yanditse kuri SnapChat ko ‘ibyo gucana inyuma atajya abikora’.
Yarabanje yandika ko maso ye aryoherwa cyane no kureba abakobwa b’ikimero gusa ngo bigarukira ku kubitegereza gusa. Yagize ati “Nkunda cyane kureba abakobwa mu majipo. Mana!”
Davido yongeyeho ati “Sindaca inyuma umukunzi wanjye ariko nkunda kureba amajipo[abakobwa] aca imbere yanjye. Njye ntabwo ndi umugabo ucana inyuma, nkunda cyane umukunzi wanjye Chioma.”
Ibi Davido yabihakanye mu gihe abakobwa bivugwa ko yakururanye na bo mu Rwanda na bo bagaramye aya makuru. Shaddy Boo uri mu bavuzweho gusangira ibyishimo na Davido mu ijoro ryakurikiye igitaramo cye, yabwiye KT Idols ko ‘icyabaye hagati yabo ari ukwishimana mu kabyiniro’ gusa.
Yagize ati “Umva, aho ngaho waba unyinjiriye mu buzima cyane ntacyo nabivugaho ariko ibintu byose baba bavuga nibyo bihimbira kugenda nkasabana na we ntabwo biba bivuze ko ari ukuryamana na we.”
Davido akiva mu Rwanda yakomereje i Kinshasa, aha yahavuye atangiye umushinga w’indirimbo yafatanyije na Koffi Olomide. Aba bombi bashyize amashusho hanze berekana ko bahuje imbaraga muri studio itaravuzwe izina muri RDC.