• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’umutekano wa Uganda ndetse na Maj Gen. Joseph Nzabamwita ukuriye  Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ni bamwe mu bari bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, aho perezida Kagame yerekeje kuri iki cyumweru ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Perezida Kagame yakiriwe na perezida Museveni mu ngoro ye iherereye Entebbe, muri Kampala kuri uyu wa 25 Werurwe baganira ku bintu bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi nko mu bucuruzi, ibikorwaremezo, ubwikorezi, ariko banakomoza ku kibazo cy’umutekano dore ko ibihugu byombi bimaze iminsi bitarebana neza u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo mu gihe Uganda ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko minisitiri w’umutekano mushya wa Uganda, Gen. Elly Tumwiine ndetse n’umukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano rw’u Rwanda (NISS), B Maj Gen.Joseph Nzabamwita, ari bamwe mu bari mu biganiro byabaye hagati ya perezida wa Uganda na mugenzi we w’u Rwanda nubwo hataramenyekana niba nabo baba baganiriye  kuri ibi bibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi kandi binabareba cyane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ndetse na mugenzi we wa Uganda, Sam Kutesa nabo bakaba bari muri iyi nama.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakunze kurega Uganda kureka abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakisuganyiriza ku butaka bwayo no koroshya urujya n’uruza rwabo mu karere, ariko Uganda ikabihakana.

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru kuwa 13 Werurwe, minisitiri Mushikiwabo yakomoje kuri iki kibazo cy’urwikekwe hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ku guhutazwa kw’Abanyarwanda muri Uganda yemeza ko kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda.

Aha akaba yaragize ati: “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

Minisitiri Mushikiwabo wemeje ko Abanyarwanda n’Abagande basangiye byinshi birimo n’amaraso, yavuze ko icya ari  ubushake kugirango umubano w’ibihugu byombi usubire uko wari umeze. Yagize ati: “Mu by’ukuri abaturage bacu barabikeneye kandi ni bo tubikorera keretse tuvuze ko tutakibitayeho.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’ibiganiro na perezida wa Uganda kuri iki Cyumweru nawe akaba yavuze ku kibazo cy’Abagande ngo baba bafatwa nabi mu Rwanda kubera umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati: “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo“.

Abakuru b’ibihugu byombi bijeje kurushaho kuvugana ku bibazo bivugwa, banumvikana gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi bikazabafasha gufata imyanzuro ikwiye

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2021
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Ubwanditsi 18 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena
Amakuru

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Ubwanditsi 09 Nov 2020
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Ubwanditsi 31 Oct 2017
ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘
Mu Mahanga

ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘

Ubwanditsi 15 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru