Burya umunyarwanda yaciye umugani ngo “amaherezo y’inzira ni munzu” yari inararibonye!
Ibi nibyo byabaye ku mpunzi z’abarundi zari zimaze iminsi zihungiye mu Rwanda nyuma yo kwanga kuguma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho zasabwaga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi arimo kwibaruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, guhabwa ibiribwa (bo badashobora kurya kubera imyemerere yabo ibabuza kurya ibiryo byakorewe mu ruganda) ndetse no gukingiza abana babo indwara.
Kubera imyemerere y’izi mpunzi, zanze ko abana babo bakingirwa banga kwemera ko babarurwa. Leta y’u Rwanda nayo yahise itangaza ko izabafasha gusubira iwabo niba babyifuza.
Uku kwigomeka kandi kubangamiye amabwiriza ashyirwaho na World Health Organization kubyerekeye ubuzima bw’abantu cyane cyane abana bagizwe ingwate ntibahabwe inkingo kubera iyo myemerere.
Amakuru twabonye aravuga ko umwe mu bana bato cyane muri izi mpunzi yitabye Imana kubera indwara ziterwa no kuba atarakingiwe.
Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko itazigera na rimwe igira uwo yima ubuhungiro, ariko yihanangiriza ko uwifuza kwinjira mu Rwanda agomba gukurikiza amategeko yarwo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louse Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo mu byumweru bibiri bishinze.
Yagize ati “Icya mbere ni uko ntawasubiza inyuma uje aguhungiraho. Kuba batemera kubarurwa ni ikibazo kuko utakwakira abantu utazi abo ari bo kuko batemera kubazwa.
Igihugu rero nticyabyihanganira, tuzakomeza tuganire nabo turebe ko bakwemera kubahiriza amabwiriza.”
Nyuma y’ibiganiro (bikinakomeza) bamwe bafashe icyemezo cyo gusubira mu gihugu cyabo ariko amakuru twabonye nuko hari bamwe muribo basigaye bakaba bacyitekerezaho niba bava kwizima bagasubira mu gihugu bahunze cyangwa baguma mu Rwanda bakubahiriza amategeko n’amabwiriza y’igihugu cyabakiriye.
Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC, zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko kugeza ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2018, impunzi zari zicumbitse i Bugesera zamaze kwiyemeza gutaha iwabo.
Yagize ati “Abari mu nkambi y’i Gashora muri Bugesera, imibare ni 1574 biyandikishije bamaze gufata icyemezo, buri wese akagenda asinya imbere y’izina rye ko yiyemeje gutaha.”