Hari hashize iminsi mike cyane Abakuru b’ibihugu byombi Perezida Kagame na Museveni bari kumwe n’Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibi bihugu bituranyi, barebera hamwe uko umutekano kumpande zombi wagaruka ndetse bakarushaho gukorana kunyungu z’ibihugu byombi n’ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda Kampala bigahagarara.
Ntibyumvikana rero kubona umunyarwanda yongera gushimutirwa muri Uganda n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’ibi biganiro. Ubuhamya bwa Beatrice Nyirahabimana, umugore w’ umunyarwanda witwa Claude Iyakaremye, wakuwe aho bategera bus hitwa Volcano Bus Terminal muri Old Kampala, ku mugoroba wo ku Cyumweru, buteye agahinda.
Uyu akaba avuga ko umugabo we yahatiwe kwinjizwa ku ngufu mu modoka n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’ubutasi [ CMI], mu modoka ya Toyota Noah ifite ibirango UAJ 921G nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Ibi birajyana n’amakuru ava Kampala, aho bivugwa ko abanyarwanda benshi bashobora gushimutwa muri iyi minsi mikuru ya Pasika, kuko abanyarwanda bari kujya Uganda ni benshi .Umuntu rero ashobora kukubeshyera ugafatwa witwa intasi y’u Rwanda, cyane ko abakozi ba CMI, bashyizwe kuri Parking zose za Bus ziva mu Rwanda.
Umukuru wa CMI, Brig Abel Kandiho ashobora kuba atorohewe
Uyu musilikare mukuru ushinzwe ubu maneko bwa gisilikare muri Uganda yakomeje gushyirwa mu majwi mu itangazamakuru nka Virunga Post n’ibindi.. ko akorana byahafi na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushimuta abanyarwanda Kampala, bitwa intasi z’u Rwanda.
Nyuma rero yaho Gen. Tumukunde, bakoranaga mu bikorwa byo gushimuta Abanyarwanda no guteranya u Rwanda na Uganda yirukaniwe kubuyobozi bwa Minisiteri y’umutekano , Brig Kandiho nawe ntiyorohewe, ku mpamvu zuko yayoboye igikorwa cyafashe ubusa kandi cyakozwe [ Buswa ] n’urwego ayoboye rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI). Ikindi n’igikorwa cyari cyigamije gufata abapolisi, n’ibindi byegera bya Jenerali Kale Kayihura, n’Abanyarwanda batuye Uganda, baregwaga kuba ari ba maneko, ariko uyu mugambi wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ukaza gutahurwa Uganda na RNC ,bitageze kumugambi wabyo, kimwe mubyarakaje bikomeye Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Museveni.
Ariko kandi Brig.Kandiho si shyashya, urebeye ku myitwarire ye.
Aregwa kandi ko mu gihe yari ku isonga mu guhashya iterabwoba hifashishijwe Joint Anti Terrorism Task Force (JATT), umutwe wari ugizwe n’ingabo kabuhariwe za Uganda People’s Defence Force (UPDF) ndetse na polisi, ubwo yari afite itsinda ryari rishinzwe gushimuta abacuruzi babaga bafite amashilingi menshi cyane, bityo iryo tsinda rikaba ryarajyaga ribacurika rikabacuza, binyuze mu kubagerekaho ibyaha.
Brig.Kandiho
Abafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo, bakaba baratubwiye ngo bajyaga babakorera iyica rubozo bariya bacuruzi, mu rwego rwo kubahatira gutanga amafaranga menshi, mbere yuko babarekura.
Akaba yarongeyeho ko mu gihe aka gaco kari muri aya marorerwa, iyi nkoramutima y’abaturage yaje kwigwizaho amafaranga menshi cyane, ari nayo yamushoboje kwigwizaho imitungo myinshi cyane mu Mujyi wa Kampala ndetse n’inzuri mu gace avukamo ka Kiruhura.
Andi makuru akaba yaratubwiye ko muri icyo gihe, yanatwaye ibizibiti byabaga bifitwe nababaga bakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, muri ibi, habaga harimo n’amashilingi n’ibindi bintu. Akaba yarongeyeho ko byanaje gutuma atadacana uwaka n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uwahoze ari kizigenza w’igipolisi cya Uganda ubwe IGP Kale Kiyuhura, bitewe nuko ibizibiti byose yabaga yarakusanyije atabigaragazaga inshuro nyinshi.
Umuntu uzi neza aya makuru, yabwiye uru rubuga rwa Rushyashya ko ubwo Museveni yafataga icyemezo cyo kumanura Kayihura mu ntera, aribwo yashingaga Kandiho amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuko yari azi ko bombi batacanaga uwaka, kubera amafaranga, n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba, byose byabaga byakozwe ku mabwiriza ya Kandiho. Akaba yaramuhaye uriya mwanya kuberako yari azi ko ari umwanzin wa Kale, bityo azakora ibishoboka akamunaniza we na Tumukunde.
Tuzakomeza kubagezaho amanyanga yose y’uyu mugabo Brig.Kandiho…..