• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Editorial 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Miss Uwase Ndahiro wambitswe ikamba rya Nyampinga wabaniye neza abandi muri Miss Rwanda 2018, yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umwe mu bagore bagize Inteko Nshingamateko y’U Rwanda kandi ngo arakomeje kugeza ubwo azagera kucyo yiyemeje.
Ibyo Miss Uwase Ndahiro Liliane ashyize imbere aramutse abaye umudepite

Uwase Ndahiro Liliane w’imyaka 21 y’amavuko ni umwe mu bakobwa batigishije murandasi ubwo amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yari arimbanyije.Yakunze kugira amajwi menshi mu batoye binyuze kuri SMS benshi bakavuga ko ariwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ryatwawe na Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko.

Uwase Ndahiro Liliane yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Amahumbezi’ ko yumva ashaka gukomeza inzozi ze zo kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Avuga ko ari ibintu akunze kandi ko abifite ku rutonde yitwaje byatuma akomeza kuzamura no guha imbaraga abagore bo mu Rwanda. Uyu mukobwa ureshya na metero 1.74, agapima ibiro 69 yagize ati:

Icyabinteye n’ibintu natangiye gutekerezaho kuva nkirangiza amashuri yisumbuye.Icyabinteye by’umwihariko ni uko numvaga nanjye nk’umunyarwandakazi ndamutse ngize amahirwe nkaba umwe mu bagore bari mu nteko Ishinga Amategeko nagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ashyirirwaho Abanyarwanda, haba mu kwiteza imbere haba mu kubarenganura mu gihe habaye ibibazo runaka.

Uwase Ndahiro Liliane yakomeje avuga ko nk’umugore yumvise ko aramutse agizwe Umudepite yabishobora kandi ko yabikora neza akagira uruhare mu kwemeza amategeko. Ku bijyanye n’igihe ateganyiriza kwiyamamaza, yasubije ko akiri umunyeshuri ku  buryo ataratekereza neza igihe cyo kwiyamamaza. Miss Ndahiro ubusanzwe yiga muri kaminuza ya Kigali aho yiga ‘Ubutegetsi bw’igihugu’.

Avuga ko ari umwanya w’inzozi ze yumva ashaka, ati:”Cyane peee uko byagenda kose nzabiharanira ibyo ni mu bikorwa ndetse no mu mbaraga zanjye zose nshyiremo imbaraga.”Yavuze ko Madamu Jeannete Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo ari bo afata nk’icyitegererezo mu byo akora byose.

Miss Rwanda 2018

Uwase Ndahiro Liliane afite indoto zo kuba umudepite

Yavuze ko afata Jeannette Kagame nk’icyitegererezo cye kubera ko yashyize imbere abagore agashinga Imbuto Foundation yaremye icyizere mu bana b’abakobwa. Minisitiri Louise Mushikiwabo amukundira ko ahagararira neza u Rwanda muri rusange akanahesha ishema abanyarwanda n’abanyarwandakazi. Oprah amukundira ko yanyuze mu bizazane bikomeye ariko agashikama kugeza ubwo abaye icyitegererezo cya benshi kuri iyi isi.

Mu ndangaciro yiyiziho harimo no kubahariza igihe. Ngo mu minsi yashize yagiye ahantu ariko atindaho iminota 10 ikintu cyatumye yiyemeza kubaha igihe uko byagenda kose. Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018, ni umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018. Yabashije kuboneka mu 10 ba mbere anahabwa ikamba rya Miss Congeniality.

Uwase Ndahiro Liliane ni we kandi wabashije guhesha agatubutse ubuyobozi bwa Miss Rwanda binyuze mu marangamutima y’abamutoye bashakaga ko yegukana ikamba. Uwase Ndahiro Liliane yavukiye mu mujyi wa Kigali. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa. Yiyamaje avuga ko atowe akaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Editorial 05 Feb 2018
Urubanza rwa Wamala ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe

Urubanza rwa Wamala ukekwaho kwica Mowzey Radio rwasubitswe

Editorial 27 Feb 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Editorial 17 Dec 2017
Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Editorial 22 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri
Amakuru

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Editorial 22 Oct 2020
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye
Mu Rwanda

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Editorial 02 Feb 2017
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi
Mu Mahanga

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru