• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Editorial 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Miss Uwase Ndahiro wambitswe ikamba rya Nyampinga wabaniye neza abandi muri Miss Rwanda 2018, yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umwe mu bagore bagize Inteko Nshingamateko y’U Rwanda kandi ngo arakomeje kugeza ubwo azagera kucyo yiyemeje.
Ibyo Miss Uwase Ndahiro Liliane ashyize imbere aramutse abaye umudepite

Uwase Ndahiro Liliane w’imyaka 21 y’amavuko ni umwe mu bakobwa batigishije murandasi ubwo amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yari arimbanyije.Yakunze kugira amajwi menshi mu batoye binyuze kuri SMS benshi bakavuga ko ariwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ryatwawe na Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko.

Uwase Ndahiro Liliane yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Amahumbezi’ ko yumva ashaka gukomeza inzozi ze zo kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Avuga ko ari ibintu akunze kandi ko abifite ku rutonde yitwaje byatuma akomeza kuzamura no guha imbaraga abagore bo mu Rwanda. Uyu mukobwa ureshya na metero 1.74, agapima ibiro 69 yagize ati:

Icyabinteye n’ibintu natangiye gutekerezaho kuva nkirangiza amashuri yisumbuye.Icyabinteye by’umwihariko ni uko numvaga nanjye nk’umunyarwandakazi ndamutse ngize amahirwe nkaba umwe mu bagore bari mu nteko Ishinga Amategeko nagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ashyirirwaho Abanyarwanda, haba mu kwiteza imbere haba mu kubarenganura mu gihe habaye ibibazo runaka.

Uwase Ndahiro Liliane yakomeje avuga ko nk’umugore yumvise ko aramutse agizwe Umudepite yabishobora kandi ko yabikora neza akagira uruhare mu kwemeza amategeko. Ku bijyanye n’igihe ateganyiriza kwiyamamaza, yasubije ko akiri umunyeshuri ku  buryo ataratekereza neza igihe cyo kwiyamamaza. Miss Ndahiro ubusanzwe yiga muri kaminuza ya Kigali aho yiga ‘Ubutegetsi bw’igihugu’.

Avuga ko ari umwanya w’inzozi ze yumva ashaka, ati:”Cyane peee uko byagenda kose nzabiharanira ibyo ni mu bikorwa ndetse no mu mbaraga zanjye zose nshyiremo imbaraga.”Yavuze ko Madamu Jeannete Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo ari bo afata nk’icyitegererezo mu byo akora byose.

Miss Rwanda 2018

Uwase Ndahiro Liliane afite indoto zo kuba umudepite

Yavuze ko afata Jeannette Kagame nk’icyitegererezo cye kubera ko yashyize imbere abagore agashinga Imbuto Foundation yaremye icyizere mu bana b’abakobwa. Minisitiri Louise Mushikiwabo amukundira ko ahagararira neza u Rwanda muri rusange akanahesha ishema abanyarwanda n’abanyarwandakazi. Oprah amukundira ko yanyuze mu bizazane bikomeye ariko agashikama kugeza ubwo abaye icyitegererezo cya benshi kuri iyi isi.

Mu ndangaciro yiyiziho harimo no kubahariza igihe. Ngo mu minsi yashize yagiye ahantu ariko atindaho iminota 10 ikintu cyatumye yiyemeza kubaha igihe uko byagenda kose. Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018, ni umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018. Yabashije kuboneka mu 10 ba mbere anahabwa ikamba rya Miss Congeniality.

Uwase Ndahiro Liliane ni we kandi wabashije guhesha agatubutse ubuyobozi bwa Miss Rwanda binyuze mu marangamutima y’abamutoye bashakaga ko yegukana ikamba. Uwase Ndahiro Liliane yavukiye mu mujyi wa Kigali. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa. Yiyamaje avuga ko atowe akaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo Uwera Dalila  yabaye  Miss  wambere mu Rwanda  nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 02 Mar 2017
Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Editorial 12 Apr 2018
Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Editorial 09 Nov 2020
Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo

Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo

Editorial 24 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara
Amakuru

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Editorial 25 Jun 2021
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza  mu nkiko
Mu Mahanga

Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Editorial 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru