Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Manzi Claude, yatawe muri yombi akekewaho uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice wahiriye mu nzu ku Cyumweru gishize.
Gitifu Manzi akekwaho kuba ari we wateye inda umugore witwa Muhawenimana Sonia bakabyarana Uwikaze Kevine ari na we wahiriye mu nzu.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko aho umwana yahiriye, babwiye IGIHE ko kuri Pasika, Muhawenimana usanzwe afite undi mugabo basize bakingiranye uwo mwana mu nzu, bakajya kunywa inzoga mu gasantere ka Muko.
Ubwo batahaga, baje gusanga umwana yahiriye mu nzu bavuga ko yatwitswe n’umuriro waturutse mu nzu, hahita hatangira iperereza.
Abo baturage bavuga ko ukurikije aho umwana yari aryamye, nta kimenyetso cyerekana ko umuriro wamutwitse kugeza apfuye ari uwaturutse muri iyo nzu imbere, kuko nta muriro w’amashanyarazi bagira kandi nta mashyiga cyangwa ikindi kintu kirimo umuriro cyari hafi aho mu nzu.
Bavuga ko n’ubusanzwe uwo mwana nubwo yari akiri muto, ngo abo babyeyi bamutotezaga cyane kugeza ubwo umwaka ushize bigeze kumumena peteroli mu gutwi.
Banavuga ko hari igihe yamaze iminsi itatu yarabuze ababyeyi ntacyo bibabwiye, abaturage bagiye kumushaka bamusanga mu nzu itabamo abantu amazemo iminsi itatu.
Bemeza ko Gitifu yaba yarabigizemo uruhare ngo asibanganye ibimenyetso kuko byari byaramenyekanye ko uwo mwana ari uwe nubwo we abihakana.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yahamirije IGIHE ko Gitifu afunze.
Yavuze ko intandaro yabaye urupfu rwa Uwikaze Kevine ashinjwa kubera se ariko ngo n’ahandi yagiye ayobora ashinjwa gusiga ateye abakobwa inda akabihakana.
Ati “Uriya mugabo yagiye avugwaho ibintu byo gutera abakobwa inda mu mirenge yakoreragamo kuko yari muri Rwaza, avayo ajya muri Kinigi. Hari amakuru yavugaga ko hari uwo yaba yarabyayeho umwana, noneho mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso uwo mwana akaza gupfa atwitswe. Twarabimenye turabikurikirana arabazwa ariko bigaragara ko afite aho ahurira n’icyo kibazo.”
Nubwo Manzi atemera uwo mwana nk’uwe, Gatabazi yavuze ko basabye ko hapimwa isano bafitanye hifashishijwe ADN.
Gatabazi anavuga ko batangiye ubukangurambaga bwo kwerekana no gufata abandi batera abakobwa inda bakazihakana kandi ngo ni urugamba rukomeje.
Ati “Uwo niwe wafashwe ariko n’abandi baba bafite aho bahurira na byo bazamenyekana kuko muri iyi minsi twasabye ko hazamo kwisuzumira ubwacu, aho kubwira abantu ngo baze bagaragaze abagabo babo ahubwo hakaba uburyo bwo kwegera abo bakobwa. Rimwe na rimwe hari ukuntu banga kujya ahagaragara cyangwa se ababyeyi babo bakabyivangamo.”
Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa abagabo 192 bakekwaho gutera abakobwa inda bakabihakana.
Ababyeyi ba Uwineza na Gitifu w’Umuremge wa Kinigi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.