Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ku mukinnyi wa filime z’urukuzasoni, Stormy Daniels, bivugwa ko baryamanye mu 2006, ashimangira ko atazi iby’amadolari ibihumbi 130 yishyuwe ngo ntasakaze iyo nkuru.
Muri Mutarama 2018 hasohotse inkuru ivuga ko umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen, yishyuye Daniels amadolari 130 000, akabakaba 112,905,650 mu mafaranga y’u Rwanda, ngo atavuga iby’umubano w’ibanga yagiranye na Trump mu 2006.
Perezida Donald Trump yashimangiye ko amadolari yishyuwe binyuze ku munyamategeko we Michael Cohen mu Ukwakira 2016 atari we wayatanze. Mu ijambo rimwe yagize ati “Oya.”
CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko iri jambo Trump yavuze kuri uyu wa Kane rije nyuma y’igihe yaririnze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo mu ruhame; yari yarahakaniye mu buryo bw’ibanga ibyegera bye ko atazi ibijyanye n’ikirego cy’uwo mugore uvuga ko bagiranye umubano wihariye mu 2006.
Trump bivugwa ko yaryamanye na Stormy Daniels mu 2006, nyuma y’umwaka umwe ashyingiranwe n’umugore we Melania Trump.
Ubwo abanyamakuru bari bamaze kumubaza kuri icyo kibazo akabuka inabi, yateye intambwe ati “Murambaza iki kindi?”
Bamubajije impamvu umunyamategeko we yishyuye ayo mafaranga. Na we ati “Michael Cohen, ni umunyamategeko wanjye, muzamubaze.”
Yavuze ko atazi iby’ayo madolari ndetse ko atigeze ayaha uwo munyamategeko we, ngo ayishyure uwo mugore nk’uburyo bwo kumucecekesha.
Cohen yhaerukaga gutangaza ko yishyuye Stormy Daniels ariko ngo amadolari yayakuye mu mufuka we ndetse yaba Trump na sosiyete ye nta wari ubizi.
Nubwo icyo kiganiro n’itangazamakuru cyamaze amasegonda 25, amagambo ya Trump yasamiwe hejuru kuko iyo ngingo imaze igihe yibazwaho n’abatari bake ku mikorere ya Perezidansi ya Amerika.
Abajyanama ba Perezida Trump bamubujije kugira icyo abivugaho mu ruhame nubwo we yananiwe kwiyumanganya.
Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels wahawe amadolari yasinye ku masezerano yo kutazashyira amabanga ye na Trump hanze. Uyu mugore umaze imyaka 17 mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni, yareze Donald Trump avuga ko hari amasezerano y’ibanga bagiranye akanga kuyashyiraho umukono.
Umwunganizi wa Daniels yatangaje ko bazakomeza gukurikirana Trump mu nkiko no kugaragaza ko ari kubeshya itangazamakuru no gutatira indahiro yarahiye ajya ku butegetsi.