• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Editorial 06 Apr 2018 Mu Mahanga

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ku mukinnyi wa filime z’urukuzasoni, Stormy Daniels, bivugwa ko baryamanye mu 2006, ashimangira ko atazi iby’amadolari ibihumbi 130 yishyuwe ngo ntasakaze iyo nkuru.

Muri Mutarama 2018 hasohotse inkuru ivuga ko umunyamategeko wa Trump, Michael Cohen, yishyuye Daniels amadolari 130 000, akabakaba 112,905,650 mu mafaranga y’u Rwanda, ngo atavuga iby’umubano w’ibanga yagiranye na Trump mu 2006.

Perezida Donald Trump yashimangiye ko amadolari yishyuwe binyuze ku munyamategeko we Michael Cohen mu Ukwakira 2016 atari we wayatanze. Mu ijambo rimwe yagize ati “Oya.”

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko iri jambo Trump yavuze kuri uyu wa Kane rije nyuma y’igihe yaririnze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo mu ruhame; yari yarahakaniye mu buryo bw’ibanga ibyegera bye ko atazi ibijyanye n’ikirego cy’uwo mugore uvuga ko bagiranye umubano wihariye mu 2006.

Trump bivugwa ko yaryamanye na Stormy Daniels mu 2006, nyuma y’umwaka umwe ashyingiranwe n’umugore we Melania Trump.

Ubwo abanyamakuru bari bamaze kumubaza kuri icyo kibazo akabuka inabi, yateye intambwe ati “Murambaza iki kindi?”

Bamubajije impamvu umunyamategeko we yishyuye ayo mafaranga. Na we ati “Michael Cohen, ni umunyamategeko wanjye, muzamubaze.”

Yavuze ko atazi iby’ayo madolari ndetse ko atigeze ayaha uwo munyamategeko we, ngo ayishyure uwo mugore nk’uburyo bwo kumucecekesha.

Cohen yhaerukaga gutangaza ko yishyuye Stormy Daniels ariko ngo amadolari yayakuye mu mufuka we ndetse yaba Trump na sosiyete ye nta wari ubizi.

Nubwo icyo kiganiro n’itangazamakuru cyamaze amasegonda 25, amagambo ya Trump yasamiwe hejuru kuko iyo ngingo imaze igihe yibazwaho n’abatari bake ku mikorere ya Perezidansi ya Amerika.

Abajyanama ba Perezida Trump bamubujije kugira icyo abivugaho mu ruhame nubwo we yananiwe kwiyumanganya.

Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels wahawe amadolari yasinye ku masezerano yo kutazashyira amabanga ye na Trump hanze. Uyu mugore umaze imyaka 17 mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni, yareze Donald Trump avuga ko hari amasezerano y’ibanga bagiranye akanga kuyashyiraho umukono.

Umwunganizi wa Daniels yatangaje ko bazakomeza gukurikirana Trump mu nkiko no kugaragaza ko ari kubeshya itangazamakuru no gutatira indahiro yarahiye ajya ku butegetsi.

2018-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Editorial 05 May 2018
Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 03 Feb 2016
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Editorial 02 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA
IKORANABUHANGA

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Editorial 20 Jun 2019
“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Editorial 11 Mar 2019
APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa
Amakuru

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Editorial 06 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru