Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyarwanda ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kurangwa n’umutima wo gufasha abayirokotse hanongerwa imbaraga mu byatuma u Rwanda ruba igihugu cyiza.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abanyarwanda gukoresha ibi bihe bafata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Uyu munsi turazirikana imyaka 24 ishize habaye amahano ndengakamere, akababaro n’igihombo gikomeye igihugu cyacu cyaciyemo. Uyu munsi, turibuka abacu twabuze kubera ibikorwa bitari ibya kimuntu, duharanira kwifatanya n’abarokotse tunongera umuhate mu kubaka ahazaza heza igihugu cyacu gikwiye.”
Madamu Jeannette Kagame agira uruhare runini mu gufasha abarokotse Jenoside b’ingeri zitandukanye. Binyuze mu Muryango Unity Club abereye Umuyobozi w’Ikirenga, umwaka ushize hatashywe inzu yagenewe gutuzwamo Incike za Jenoside i Huye.
Iyi nzu icumbikiye abagera ku 100 yubatse mu Kagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yuzuye itwaye miliyoni 406 535 060 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inzu nk’izi ndetse n’ibikorwa byo kuremera abacitse ku icumi cyane abageze mu zabukuru byagiye binakorwa no mu bindi bice by’igihugu harimo mu turere twa Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge n’ahandi.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.
Raporo y’iri barura yatangajwe mu 2004 mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.