• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Editorial 08 Apr 2018 POLITIKI

Kuri uyu wa Gatandatu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza, Rtd Col John Mark Lancaster, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Lancaster yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya gisirikare.

Yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda, iyi ni inshuro ya gatatu nsura u Rwanda. U Bwongereza n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye, nkaba ndi hano nka Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza kureba uko twafatanya n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro n’imyitozo, kandi ibiganiro byagenze neza.”

U Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Muri icyo gihugu u Bwongereza nabwo bufiteyo itsinda ry’ingabo z’inzobere mu mirimo itandukanye (Engineers Regiment).

Lancaster yavuze ko mu biganiro bagize, barebye uburyo Ingabo z’u Bwongereza zakomeza gufasha iz’u Rwanda mu bijyanye n’imyitozo.

Ati “Icyo twibanzeho ni ukureba uko twakomeza gufatanya mu bijyanye n’imyitozo, n’uko ingabo z’u Bwongereza zakomeza gufasha iz’u Rwanda mu myitozo itandukanye.”

U Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye ubufatanye mu guhugura ingabo zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro.

U Bwongereza kandi busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bindi birimo guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari binyuze mu Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza, Rtd Col John Mark Lancaster yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza, Rtd Col John Mark Lancaster ari mu Rwanda gutsura ubufatanye mu bya gisirikare

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza, Rtd Col John Mark Lancaster aramukanya n’Umugaba mukuru wa RDF, Gen Patrick Nyamvumba


2018-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Editorial 17 Oct 2017
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024
Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Editorial 05 Apr 2018
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Editorial 25 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo
Amakuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Editorial 28 Sep 2020
BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari
Mu Rwanda

BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

Editorial 31 Aug 2018
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”
Amakuru

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru