U Rwanda n’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni abahanga mu bya sinema mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye, bagiye basubira inyuma mu mateka bakora filime zivuga ukuri kw’ibyabaye.
Ikigo Kwetu Film Institute cyatoranyije zimwe muri filime kizerekana mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu mfashanyanyigisho zisobanura ukuri ku byabaye muri Mata 1994.
Izi filime zishingiye ku byabaye, zimwe zikubiyemo amashusho yafashwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naho izindi ni izakinwe nyuma yayo.
Ubuyobozi bwa Kwetu Film Institute bwatangaje ko ibikorwa byo kwerekana izi filime bigomba gutangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri n’igice[6:30pm].
Ibikorwa byo kwerekana filime zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biratangira kuri uyu wa 9 Mata kugera kuwa 14 Mata 2018; buri filime izerekanwa izajya ikurikirwa n’ibiganiro bigaruka ku bihe igihugu cyaciyemo kugeza kinjiye mu icuraburindi rya jenoside n’uburyo kiyubatse mu myaka 24 ishize.
Nyuma ya buri filime izerekanwa, ibiganiro bizajya bitangwa na Eric Kabera umuhanga mu bya sinema akaba n’Umuyobozi wa Kwetu Film Institute ndetse na Ntarindwa Diogene bakunze kwita Atome.
Muri filime zizerekanwa harimo Intore, Iseta, Through My Eyes, Keepers of Memory ndetse na 100 Days iya mbere yavuze amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe na Eric Kabera.
- Ntarindwa Diogène na Eric Kabera bazajya batanga ibiganiro mu bikorwa byo kwerekana izi filime
100 Days, bishatse kuvuga iminsi ijana, ni filime yakozwe mu mwaka wa 2001 ikozwe n’abagabo babiri barimo Umunyarwanda Eric Kabera uzwi mu ruhando rwa sinema yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yayikoranye na Nick Hughes, uyu akaba ari na we wayiyoboye.
Iyi filime imara iminota 90, nk’uko yitwa, ivuga ku byabaye muri Jenoside mu gihe cy’iminsi ijana guhera kuwa 6 Mata kugeza muri Nyakanga 1994.
Eric Kabera wateguye iyi filime ari kumwe na Nick Hughes asanzwe akora filime ndetse anafite ishuri ryigisha sinema rizwi nka Kwetu Film Institute riherereye i Kigali hamwe n’ikigo cya sinema kizwi nka Rwanda Cinema Center.