• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Editorial 10 Apr 2018 ITOHOZA

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango witwa Muhigirwa Wellars warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabyutse mu gitondo asanga mu muryango iwe hari grenade, mu mezi atatu ashize akaba yari yahasanze umusaraba.

Muhigirwa Wellars ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakabungo akaba yungirije n’umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Karama; mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata nib wo yasanze mu muryango iwe hari grenade.

Muhigirwa yavuze ko afite impungenge z’umutekano we.Yagize ati “Turi mu gihugu gifite umutekano ariko rero mfite impungenge kubera ibikorwa maze iminsi mbona iwanjye. Mu mezi atatu ashize narabyutse nsanga umusaraba mu muryango, uwabikoze yaramenyekanye ahita atoroka none nabyutse mpasanga grenade.”

Akomeza agira ati “Ababikora sinzi icyo bagamije ariko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko hari abo bitashimishije, ikindi kandi hari ikiganiro nari natanze cyo kwibuka sinzi niba hari isano gifitanye n’uwakoze biriya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye itangazamakuru  ko hagikorwa iperereza ku byabereye kwa Muhigirwa, akaza gutanga amakuru.

Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 7 Mata 2018, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.

Yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza.”

Yakomeje akangurira abarokotse Jenoside by’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga amakuru byihuse.

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Editorial 10 Jun 2017
Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Editorial 31 May 2024
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Editorial 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe
Mu Rwanda

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Editorial 02 May 2017
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni  51 ya PL
ITOHOZA

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Editorial 28 Jun 2017
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi
IKORANABUHANGA

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Editorial 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru