Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød muri Denmark, kuri uyu Kabiri rwemeje ko Wenceslas Twangirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherezwa mu Rwanda, kugira ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Twagirayezu yatawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize, ariko akomeza guhakana ibyaha byose aregwa, avuga ko bamwibeshyeho. Uyu mugabo w’imyaka 50 yabonye ubwenegihugu bwa Denmark mu 2004, igihugu yagezemo mu 2001.
Nk’uko The New Times yabitangaje, Uwunganira Twagirayezu, Bjørn Elmquist, yahise ajuririra mu Rukiko Rukuru, kuri uwo mwanzuro wo kohereza mu Rwanda umukiliya we.
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yagize ati “Urukiko rw’Umujyi wo muri Denmark rwashimangiye ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko Wenceslas Twagirayezu yoherezwa mu Rwanda ariko ahita ajuririra Urukiko Rukuru. Turabanza gutegereza umwanzuro w’Urukiko Rukuru.”
Urukiko rwemeje ko kohereza mu Rwanda Twagirayezu bitanyuranye n’amahame agenga kohereza mu kindi gihugu umuntu ukekwaho icyaha, kandi bitanyuranye n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, u Burayi buhuriraho.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.
Ashinjwa ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abantu bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza.
Mbere ya Jenoside, Twagirayezu ubu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu.
Urukiko Rukuru nirushimangira umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda, si we wa mbere ukekwaho ibyaha bya Jenoside Denmark izaba yohereje, kuko uheruka ari Emmanuel Mbarushimana wahamwe n’icyaha cya jenoside ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.