• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Editorial 11 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød muri Denmark, kuri uyu Kabiri rwemeje ko Wenceslas Twangirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherezwa mu Rwanda, kugira ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Twagirayezu yatawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize, ariko akomeza guhakana ibyaha byose aregwa, avuga ko bamwibeshyeho. Uyu mugabo w’imyaka 50 yabonye ubwenegihugu bwa Denmark mu 2004, igihugu yagezemo mu 2001.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Uwunganira Twagirayezu, Bjørn Elmquist, yahise ajuririra mu Rukiko Rukuru, kuri uwo mwanzuro wo kohereza mu Rwanda umukiliya we.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yagize ati “Urukiko rw’Umujyi wo muri Denmark rwashimangiye ubusabe bw’Ubushinjacyaha ko Wenceslas Twagirayezu yoherezwa mu Rwanda ariko ahita ajuririra Urukiko Rukuru. Turabanza gutegereza umwanzuro w’Urukiko Rukuru.”

Urukiko rwemeje ko kohereza mu Rwanda Twagirayezu bitanyuranye n’amahame agenga kohereza mu kindi gihugu umuntu ukekwaho icyaha, kandi bitanyuranye n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, u Burayi buhuriraho.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abantu bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza.

Mbere ya Jenoside, Twagirayezu ubu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu.

Urukiko Rukuru nirushimangira umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda, si we wa mbere ukekwaho ibyaha bya Jenoside Denmark izaba yohereje, kuko uheruka ari Emmanuel Mbarushimana wahamwe n’icyaha cya jenoside ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Editorial 18 Jul 2022
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Editorial 30 Jun 2024
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Editorial 25 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Editorial 18 Mar 2017
Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga
Mu Rwanda

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Editorial 06 Dec 2017
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka
Mu Mahanga

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Editorial 12 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru