Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yahaye ikaze Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi winjiye muri Guverinoma, hamwe n’Abari basanzwe muri Guverinoma ariko bahinduriwe inshingano ari bo Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi na Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Werurwe 2018 imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibimaze gukorwa n’ibiteganyijwe gukorwa nyuma y’isinywa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
1) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 22 Werurwe 2018, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyari zirindwi na miliyoni magana atandatu na mirongo irindwi z’Amayeni y’Ubuyapani (7,670,000,000¥) agenewe Umushinga wo gutunganya Umuhanda NgomaRamiro;
2) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 22 Werurwe 2018 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itatu z’Amadolari y’Abanyamerika 30.000.000 USD) agenewe Ikigega cy’u Rwanda kigenewe guhanga ibishya.
3) Umushinga w’Itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo;
4) Umushinga w’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’Ubucuruzi, iz’Umurimo n’iz’Ubutegetsi;
5) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inyongera ku masezerano ashyiraho Umuryango Nyafurika w’Ubukungu yerekeye urujya n’uruza rw’abantu, uburenganzira bwo kuba no gutura mu bihugu bigize Umuryango yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Werurwe 2018;
6) Umushinga w’Itegeko ryerekeye kutabasha kwishyura imyenda n’igihombo;
7) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka muri Afurika hamwe n’amasezerano ku bucuruzi bw’ibicuruzwa, amasezerano ku bucuruzi bwa serivisi, amasezerano ku mategeko n’uburyo bwo gukemura amakimbirane yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Werurwe 2018;
8) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Ubufatanye mu guteza imbere no kurengera ishoramari hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika ya Djibouti yashyiriweho umukono i Djibouti, ku wa 18 Mata 2017.
9) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Ubucuruzi hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Ethiopiya, yashyiriweho umukono i Addis Ababa, muri Etiyopiya, ku wa 13 Kanama 2013.
10) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Ubufatanye mu guteza imbere no kurengera ishoramari hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Ubwami bwa Maroc, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 19 Ukwakira 2016.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
1) Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Komiseri, Ofisiye Bakuru na Ofisiye Bato 236 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
2) Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha;
3) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha;
4) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’umutungo byari muri Polisi y’u Rwanda birebana n’Ubushinjacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha;
5) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imiterere n’Imikorere by’Inzego z’Imicungire y’Ibiza;
6) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye Bwana MUKWAYA Rusatira Jean;
7) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NGERERO NKURIZA Gervais wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imbuto mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
8) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWAHIRWA Alexander wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
9) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MPAYANA Fio Logan, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Transiporo (RTDA) gusezera ku kazi ku bushake;
10) Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abafatanyabikorwa mu butabazi mu gihe cy’ibiza;
11) Iteka rya Minisitiri rijyana ahandi ba Suzofisiye n’Abapolisi bato 320 ba Polisi y’u Rwanda;
12) Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su Ofisiye n’abawada 1059 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
13) Iteka rya Minisitri rigena urutonde rw’imirimo, ibikorwa n’imishinga bigomba gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije;
14) Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri n° 04/CAB.M/015 of 18/05/2015 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire;
15) Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri n° 06/cab.m/015 ryo ku wa 08/06/2015 rishyiraho amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka;
5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana BISENGIMANA Joseph mu mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Isuzumabikorwa (Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit) mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
6. Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abari Abayobozi bakurikira mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB):
1) Dr. MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;
2) Dr. TUSIIME RWIBASIRA Michael: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department;
3) Bwana MUJIJI Peter: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division;
4) Bwana KAREGESA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance;
5) Bwana BAGAYA Rutaha: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit.
7. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2018 u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 4 yiga ku iterambere rya Afurika “Transform Africa 2018 Summit”.
Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha ishyirwaho ry’isoko rimwe rihuriweho muri Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga”.
b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abamisitiri ko ku itariki ya 27 na 28 Mata 2018 u Rwanda ruzakira Inama y’Inteko Rusange ya 2018 y’Impuzamashyirahamwe Nyafurika y’Umukino wa Tennis. Iyi nama iteganyijwe kubera i Kigali, muri Hotel des Mille Collines.
c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uzizihizwa ku itariki ya mbere Gicurasi 2018 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere”.
Kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Rubavu, ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Kigo. Hari ibikorwa bitandukanye byateganyijwe mu cyumweru cyahariwe umurimo giteganyijwe kuva ku itariki ya 23 Mata kugeza ku ya mbere Gicurasi 2018.
d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu bizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ikizamini cya Leta kizabazwa ku masomo asanzwe nk’uko byakozwe umwaka ushize.
Amasomo y’inyongera yagombaga kubazwa mu kizamini cya Leta hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) ariyo:
Ikoranabuhanga (ICT), Literature in English (Ubuvanganzo mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa (French) n’Igiswayire (Swahili) mu mashuri yisumbuye mu kiciro rusange n’imibare (Sub-mathematics) n’Igifaransa (French) mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ntabwo azabazwa mu kizamini cya Leta muri uyu mwaka wa 2018 kubera imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nteganyanyigisho.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri.