• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 24 Apr 2018 ITOHOZA

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikiganiro mbarankuru kivuga ku Rwanda mu muhango wabereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda.

Umuhango wo kumurika bwa mbere iki kiganiro wabereye mu Mujyi wa Chicago witabiriwe na Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi nka Dr Clet Niyikiza.

Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.

Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.

Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”

Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amwe mu mafoto agaragara muri icyo kiganiro

Perezida Kagame na Peter Greenberg batembereye muri Nyungwe banyura no kiraro cya ‘Canopy Walkway’

Perezida Kagame ari kuri Jet Ski mu mazi y’i Kivu i Rubavu

Mu ifatwa ry’amashusho, hari aho Perezida Kagame agaragara areba uko ibyafashe bimeze

Amashusho amwe y’iyi kiganiro mbarankuru yafatiwe mu nyubako ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi rwagati

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga umuhango w’imurikwa ry’iki kiganiro

Perezida Kagame mu muhango wo kumurika aya mashusho bwa mbere wabereye i Chicago

Aya mashusho amara iminota 60 agaruka ku mibereho y’abanyarwanda yaba abatuye mu mujyi no mu cyaro

Habayeho umwanya w’ikiganiro gito, Perezida Kagame asubiza ibibazo yabazwaga

Abantu batandukanye bafashe amafoto y’urwibutso hamwe na Perezida Kagame

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda

Dr Clet Niyikiza (hagati) ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’aya mashusho

Reba hano inshamake y’iki kiganiro

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyimenyetso  ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Icyimenyetso ko Rujugiro afasha ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Ubwanditsi 11 May 2017
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Ubwanditsi 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.
Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi
Amakuru

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Ubwanditsi 05 Dec 2025
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru