Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi kuwa gatatu, itariki 18 Mata 2018 yasohoye itangazo rimenyesha, Nkomeza Christine [ wiswe umunyarwandakazi ] ko adakenewe ku butaka bw’u Burundi ahabwa amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu nyuma yo gukekwaho ibikorwa biteye amakenga.
Uyu murundikazi akaba yariswe umunyarwandakazi biturutse ku mikorere mibi y’inzego z’iperereza n’igipolisi by’u Burundi ndetse muri iryo tangazo ryavugaga ko yemerewe gusohoka mu Burundi akaba yakwerekeza mu kindi gihugu ashaka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko uyu yakoraga ibikorwa by’amasengesho mu ibanga ndetse ngo akabonana n’abantu b’abanyamahanga bituma akekwaho imigambi itari myiza.
Iri tangazo rikaba risoza rimenyesha abayobozi ku rwego rw’intara, umujyi, komiseri mukuru w’igipolisi cyo mu kirere, abashinzwe imipaka n’abanyamahanga, gukora ibibareba iki cyemezo kigashyirwa mu bikorwa.
Nguko uko Nkomeza Christine,[ uyu murundikazi ] yagejejwe k’ umupaka wa Ruhwa, yanga kujya mu Rwanda, avuga ko ntaho bamujyana ko ari umurundikazi , ko niba bavuga ko ari umunyarwandakazi bamwereka icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari umunyarwandakazi, amaze gusobanurira inzego z’abinjira n’abasohoka ku burundi, bivugwa ko yasubijweyo nubwo kugeza ubu ntawongeye kumuca iryera, hari amakuru avuga ko yaba yaragiriwe nabi n’inzego zishinzwe umutekano mu burundi kuko kugeza ubu nawe uzi aho aherereye.
Ngicyo igihugu cy’u Burundi gitangiye kwirukana abanyagihugu bacyo mugihe kitegura amatora ya Kamarampaka agamije guhindura itegekonshinga kugirango Petero Nkurunziza, agume k’ubutegetsi m ugihe kandi abarundi batagira ingano bataye ibyabo bakaba babundabunda hirya no hino mu bihugu bituranyi.
Sharon A.
Naho se LETA y URWANDA irimo kurasa impunzi ziri Kiziba zayihungiyeho?
Yewe byose…mwese…ni bamwe