• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Ubwanditsi 25 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi kuwa gatatu, itariki 18 Mata 2018 yasohoye itangazo rimenyesha, Nkomeza Christine [ wiswe umunyarwandakazi ] ko adakenewe ku butaka bw’u Burundi ahabwa amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu nyuma yo gukekwaho ibikorwa biteye amakenga.

Uyu murundikazi akaba yariswe umunyarwandakazi  biturutse ku mikorere mibi y’inzego z’iperereza n’igipolisi by’u Burundi  ndetse  muri iryo tangazo ryavugaga ko yemerewe gusohoka mu Burundi akaba yakwerekeza mu kindi gihugu ashaka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko uyu yakoraga ibikorwa by’amasengesho mu ibanga ndetse ngo akabonana n’abantu b’abanyamahanga bituma akekwaho imigambi itari myiza.

Iri tangazo rikaba risoza rimenyesha abayobozi ku rwego rw’intara, umujyi, komiseri mukuru w’igipolisi cyo mu kirere, abashinzwe imipaka n’abanyamahanga, gukora ibibareba iki cyemezo kigashyirwa mu bikorwa.

Nguko uko  Nkomeza Christine,[ uyu murundikazi ] yagejejwe k’ umupaka wa Ruhwa, yanga kujya mu Rwanda,  avuga ko ntaho bamujyana  ko ari umurundikazi , ko niba bavuga ko ari umunyarwandakazi bamwereka icyangombwa na kimwe  cyerekana ko  ari umunyarwandakazi, amaze  gusobanurira inzego z’abinjira n’abasohoka ku burundi, bivugwa ko yasubijweyo nubwo kugeza ubu ntawongeye kumuca iryera, hari amakuru avuga ko  yaba yaragiriwe nabi n’inzego zishinzwe umutekano mu burundi  kuko kugeza ubu nawe uzi aho aherereye.

Ngicyo igihugu cy’u Burundi gitangiye kwirukana abanyagihugu bacyo mugihe kitegura amatora ya Kamarampaka agamije guhindura itegekonshinga kugirango Petero Nkurunziza, agume k’ubutegetsi m ugihe kandi  abarundi batagira ingano bataye ibyabo bakaba babundabunda hirya no hino mu bihugu bituranyi.

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Jul 2019
U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

Ubwanditsi 30 Dec 2020
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sharon A.
    April 28, 20186:57 am -

    Naho se LETA y URWANDA irimo kurasa impunzi ziri Kiziba zayihungiyeho?
    Yewe byose…mwese…ni bamwe

    Subiza

Leave a Reply to Sharon A. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo  babyifuza gutanga  kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .
POLITIKI

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”
INKURU NYAMUKURU

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Ubwanditsi 05 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru