Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Gicurasi 2018 munsi wa kabiri w’inama ya Transform Africa 2018, yigiye hamwe ku kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo gikomeye Abanyafurika bafite atari ubukene ahubwo ari imyumvire y’uko ibyabo ari ugukoresha amafaranga mu bindi, ibijyanye n’ishoramari ry’igihe kirekire bakabiharira abandi.
yakomeze avuga ko imitekerereze y’Abanyafurika yo kumva ko imishinga minini y’uyu mugabane igomba guterwa inkunga n’abashoramari bo hanze yawo gusa ati” umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza “
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika atari abakene, ko ahubwo Ikibazo kiri cyane mu myumvire y’uko ari ibisanzwe gukoresha amafaranga yacu, ibijyanye n’ishoramari ry’igihe kirekire tukabirekera abandibisobanura ko ibyo twabona byose twakomeza gukena.
Perezida Kagame yakomeje agira ati” Hari imitekerereze y’uko buri munsi tugomba kujya hanze ya Afurika gushaka abatera inkunga imishinga minini, ibi ntabwo bikwiye mu gihe Afurika itakaza za miliyari mu misoro yanyerejwe.”
Yakomeje agaragaza ko impamvu bidakorwa atari ubukene ahubwo ari imyumvire idakwiye ishobora kuba ituruka mu bukoloni cyangwa ahandi, yo kumva ko ishoramari ry’igihe kirekire ritareba Abanyafurika, asaba ko iyo myumvire isubiza inyuma umugabane yahinduka.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ikoranabuhanga ari umusingi w’ubukungu muri iki gihe, ari nayo mpamvu Afurika iri gushyira gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga no mu kwigisha ababikoresha.
Perezida Kagame yagize ati” ubushake bwa politiki ni ngombwa kuko iterambere ry’ikoranabuhanga ridashobora gusigana n’ukwihuza kw’ibihugu n’ubufatanye aribyo bizatuma Afurika igera ku ntego z’iterambere yifuza”.
Kigali kuva ku wa 7 Gicurasi 2018 nibwo Inama ya Transform Africa 2018 yatangijwe ku mugaragaro ikazasozwa kuri uyu wa kane tariki 10 Gicurasi 2018,Ihuje abagera ku 4000 barimo abikorera, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere n’ikoranabuhanga na bamwe mu bahagarariye abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Nkundiye Eric Bertrand