Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, AfCFTA, yitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.
Impuguke zitandukanye zisanga Afurika ikeneye gushyiraho ibikorwa remezo ndetse igasubukura gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe ihuriyeho, kugira ngo intego ziri mu masezerano y’isoko rusange no koroshya urujya n’uruza zigerweho nta nzitizi.
Mu kiganiro cyatangiwe mu nama ya Transform Africa 2018, cyiga cyane ku kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, hagaragajwe ko igihe kigeze ngo uyu mugabane ushyireho ifaranga ridafite igihugu rishingiyeho kandi ntirishobore kugaragara cyangwa ngo rifatwe mu ntoki ryitwa ‘Cryptocurrency’.
Iki kiganiro cyatanzwe na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa; Dr Craig Wright, wo muri Chain Group; Tunde Ladipo na Stellar Charles Hoskinson; Umuyobozi Mukuru wa IOHK Thibault Verbiest na Minette Libom Li Likeng, Minisitiri w’Itumanaho na serivisi z’iposita muri Cameroon.
Dr Wright, avuga ko niba Afurika ishaka gucuruzanya hagati yayo ikagira ijwi rimwe nk’umugabane kandi ikazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, ari ngombwa gushyiraho ifaranga rimwe.
Yagize ati “Niba dushaka gucuruzanya kandi umugabane wacu ukagira agaciro twifuza ugatera imbere, ni ngombwa ko dushyiraho ifaranga riduhuza tukareka gushingira ubukungu bwacu ku ifaranga ry’amahanga.”
Yongeraho ko hashyizweho ifaranga ryo mu ikoranabuhanga byaba byiza ariko bikagendana no gushyiraho amategeko n’indi mirongo ngenderwaho, kugira ngo hatagira ingaruka ateza.
Dr Nsanzabaganwa yavuze ko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ari ingenzi kandi ryatangiye gutanga umusaruro, aho ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa rimaze guhindura ubuzima bw’abaturage mu bijyanye n’imari.
Ku bijyanye no gukoresha ifaranga ryo mu ikoranabuhanga ku rwego rwa Afurika, yavuze ko ari ngombwa kubanza kumva ibyago n’amahirwe abirimo, kugira ngo abaturage bazabyaze umusaruro iryo koranabuhanga babisobanukiwe neza.
Yagize ati “Kuri ubu hari ibitagaragazwa kuri ayo mafaranga yo kuri internet, ku buryo tugomba kubanza kumenya ibyago birimo mu kurwanya iyezandonke n’iterabwoba ryifashishije serivisi z’imari. Tugomba kureba uburyo turengera uyakoresha niba hari ibitavugwaho rumwe kuri ayo mafaranga, tukamenya ni ikihe kibazo kirimo.”
Kuri ubu u Rwanda rugira abantu inama yo kwirinda gukoresha amafaranga yadutse yo mu ikoranabuhanga kuko ibyayo bitarasobanuka neza. Ruvuga ko kuri ubu nta mategeko afatika arajyaho agenga uko bayishyurana uretse igisa n’ubwumvikane bw’abantu bayakoresha.
Banki Nkuru y’Igihugu yashyizeho komite irimo kwiga kuri aya mafaranga, ku buryo izagaragaza niba koko iri koranabuhanga ryakwemerwa rikoroshya ubuzima bw’abantu.
Ku ruhande rwa Charles Hoskinson, asanga mbere y’uko Afurika ishyiraho ifaranga rimwe ryo mu ikoranabuhanga, ikwiye kubanza kwigisha abaturage bakabigiraho ubumenyi buhagije kandi hagashyirwaho ibikorwa remezo bizaborohereza kurikoresha.
Yagize ati “Guverinoma zikwiye kwigisha abaturage ibijyanye n’aya mafaranga yo mu ikoranabuhanga bagendeye ku bushakashatsi bwagiye buyakorwaho. Ibi bizatuma abaturage bazayakoresha bayasobanukiwe bityo n’impungenge z’uko bayahomberamo ziveho.”
Ibijyanye no gushyiraho ifaranga rimwe rya Afurika biherutse kugarukwaho na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wavuze ko byaba byiza uyu mugabane ugize ifaranga rimwe nk’uko n’Umuryango w’Ubumwe bw’ Burayi urifite.
Yavuze ko Abanyafurika bagomba kurenga umurage mubi w’Abakoloni wo guhora bakoresha amafaranga y’amanyamahanga, bagashyiraho iryabo rizabafasha gucuruzanya.
Ku rundi ruhande ariko abahanga mu by’ubukungu bemeza ko gushyiraho ifaranga rimwe umugabane wose uhuriyeho bitoroshye, bitewe n’ubukungu bwa byinshi mu bihugu byawo buri ku rwego rwo hasi.
Bemeza ko igishoboka ari ugushyiraho ifaranga rihuriweho n’akarere runaka kuko usanga ibihugu bikagize biba bifite ubukungu bujya kwegerana.