• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Ubwanditsi 14 May 2018 IMIKINO

Ku mwaka wa kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza, Pep Guardiola yafashije Manchester City kwandika amateka benshi bumvaga ko atazigera akorwa n’ikipe iyo ariyo yose naho Umutoza Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal asezerwaho bwa nyuma nk’intwari.

Shampiyona ya 2017/2018 mu Bwongereza yasojwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi, abafana bamwe bababaye ko amakipe bihebeye yabatengushye uyu mwaka wose abandi bari mu bicu, bishimira umusaruro babonye muri rusange.

By’umwihariko abakunzi ba Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona, bageze ku munsi wa nyuma bitera ibirere bishimira igitego cya Gabriel Jesus cyatumye iba ikipe ya mbere ibonye amanota 100 mu mwaka umwe kuva Premier League yabaho.

Uretse aka gahigo, Manchester City yanditse andi mateka atandukanye arimo kuba ariyo kipe ya mbere yatsinze imikino myinshi mu mwaka umwe (32), kuba ariyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mwaka (106), agahigo ko gutsinda imikino myinshi ikurikirana (18), kuba ari ubwa mbere ikipe itwaye igikombe irusha iya kabiri amanota 19 n’utundi.

Mu bafana basazwe n’agahinda uyu mwaka harimo aba Chelsea yegukanye igikombe cy’umwaka wabanje ubu bakaba batarabashije no kurangiza mu makipe ane azakina UEFA Champions League bakaba banasoje umwaka ku mukino wa nyuma banyagirwa na Newcastle United ibitego 3-0.

Amakipe nka Manchester United ya kabiri, Tottenham Hotspur na Liverpool zizaserukana na Manchester City mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi naho Chelsea, Arsenal na Burnley yatunguranye cyane ikarangiza ari iya karindwi zikazakina Europa League benshi bakunze kwita irushanwa ryo ku wa “Kane nyuma y’Urunana”.

Uyu mwaka usize amakipe atatu amanutse mu cyiciro cya kabiri ari Swansea City yari yazamutse mu 2011, Stoke City yari imazemo imyaka 10 ndetse na West Bromwich Albion F.C yari imazemo imyaka umunani.

2018 wabaye umwaka w’amateka kuri rutahizamu w’Umunyamisiri Mohamed Salah watsinze igitego cya 32 ku munsi wa nyuma gituma aca agahigo ka byinshi byari byaratsinzwe n’umukinnyi umwe mu mwaka kari gasangiwe na Alan Shearer, Cristiano Ronaldo na Luis Suarez batsinze 31 mu bihe bitandukanye.

Wabaye n’umwaka wa nyuma ku mutoza Arsene Wenger wari umaze imyaka 22 muri Arsenal, aho yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona, birindwi bya FA Cup, birindwi bya FA Community Shield akaba yaratowe nk’umutoza w’umwaka mu Bwongereza inshuro eshatu, anaba umutoza mwiza ku Isi rimwe ahabwa n’ibindi bihembo byinshi.

Nubwo mu myaka yashize bamwe mu bafana ba Arsenal bagiye bagaragaza kutamwishimira kubera umusaruro muke, ku mukino we wa nyuma ku kibuga Emirates mu Cyumweru gishize yasezeweho gitwari ndetse no ku mukino usoza shampiyona, abafana ba Huddersfield Town bari bitwaje ibyapa biha icyubahiro uyu mufaransa.

Leroy Sane wa Manchester City niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ukiri muto

Manchester City niyo yegukanye igikombe uyu mwaka

Mohamed Salah ashimira Imana nyuma yo kwandika amateka mashya muri Shampiyona y’u Bwongereza

Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’icy’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza

N’abafana ba Huddersfield Town bahagurutse baha icyubahiro Wenger

Umutoza Pep Guardiola wanyuze mu makipe arimo FC Barcelone na Bayern Munich, ni ubwa mbere ikipe ye igize amanota 100 mu mwaka

Umukinnyi wa Southampton, Dusan Tadic, nyuma yo gutsindwa na Manchester City yazengurutse ikibuga yambaye ubusa yishimira ko ikipe ye itamanutse mu cyiciro cya kabiri

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Ubwanditsi 24 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika
Mu Rwanda

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Ubwanditsi 29 Jun 2016
U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru