Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hamwe na bagenzi be barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga baje gutabwa muri yombi.
Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana atunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu ari mu rukiko aho azakomeza kuburana mu bujurire we na Jean Paul Dukuzumuremyi mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza .
Amakuru ari mubinyamakuru bikorera mu buhungiro aravuga ko ubu Herman Nsengimana yafashe iy’ishyamba aho abarizwa mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) uyobowe na Nsabimana Callixte uzi kw’izina rya Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi” uyu Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yagiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda.
Herman niba ushaka kumenya neza urugamba dore ko nta nurwo wiyiziye uzabaze ingabo za FDLR ibyazibayeho zizaguha ubuhamya, kuko ndabizi zifite ubahamya bugahije.
Uzabaze ingabo za Angola, Zimbabwe niza FARDC zose zifite ubuhamya bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF, naho kwambara imbunda za FDLR ya Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta nurugamba urimo ni ikinamico buriya wasanga wararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya bibaho.
Uyu mutwe wa Sankara, mu minsi ishize wishyize hamwe n’indi mitwe ariyo ishyaka PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka bibyara Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, MRCD.
DADA
bihorere bishimishe ngo bararwanya RDF murishuka!!!!jya kuba mumashyamba nk abandi bose !!!
mugisha
Wilson ayobora CNRD ubwiyunge ntabwo ayobora FDLR mujye mwandika ibyo muzi dore ko muri rutwitsi yandika ibinyoma wamugani wa Eric.
Ikibasumba
Emh! Urugamba ruri imbere aha rurakomeye kandi hari abo ruzambika ubusa.
Ntareyakanwa
Yewe byihorere WA munyamakuru we ibyo uvuga ubanza utabizi sha!
Uretse igihe cya Mobutu nicyo gihe cyatworoheye naho abazimbabwe ubavuga utabazi!
Ukavuga Angola utayizi ndetse na FDLR iri hariya ntiyoroshye!
Nujya ujya kubaza urugamba ntuzarubaze General , cg colonel ,ahubwo uzarubaze soldat(private), caporal,Sergent staff Sergent, Sergent major, warranty officer, sous lieutenant, lieutenant ,captain ,major ndetse sometimes na lieutenant colonel!
Aba nibo baba bazi urugamba kuko nibo ukunze gusanga kuri terrain naho abandi bose baba babe shya!
Uzarebe abasinzi mu tubari bishwe na zasuruduwiri 90% byabo Barapanshitse kubera urugamba babaye inzanga! Nawe ngo bazabaze a Angola, na Zimbabwe?
Naho uwagiye mu ishyamba we mu mureke yipfire rubi kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma ntacyo buriya azasarura icyo yabibye! Kdi ntazatinda kubibona!
Igihe
Intambara abatayizi barayirata. Cyakora bareke bigeragereze. Nuko nyine byoroshye kubivuga , Abo bantu barayobye. Bazasaza nka John Konni wat Uganda . Ikindi barikuzakura isomo ku Burundi aho kugeza nubu bananiwe Nkurunziza kandi barusha ubuhanga namafaranga kurusha aba na Wilson. Nabandi.