• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018 ITOHOZA

Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe  aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hamwe na bagenzi  be barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga baje gutabwa  muri yombi.

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana atunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu ari mu rukiko aho azakomeza kuburana mu bujurire we na Jean Paul Dukuzumuremyi mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza .

Amakuru ari mubinyamakuru bikorera mu buhungiro  aravuga ko ubu Herman Nsengimana yafashe iy’ishyamba aho abarizwa mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) uyobowe na Nsabimana Callixte uzi kw’izina rya Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi”  uyu  Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yagiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda.

Herman niba ushaka kumenya neza urugamba dore ko nta nurwo wiyiziye uzabaze ingabo za FDLR ibyazibayeho zizaguha ubuhamya,  kuko ndabizi zifite ubahamya bugahije.

Uzabaze ingabo za Angola, Zimbabwe niza FARDC zose zifite ubuhamya  bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF,  naho kwambara imbunda  za FDLR ya Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta nurugamba urimo ni ikinamico buriya wasanga wararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya bibaho.

Uyu mutwe wa Sankara, mu minsi ishize wishyize hamwe n’indi mitwe ariyo ishyaka PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka bibyara Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, MRCD.

 

2018-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 15 Mar 2018

5 Ibitekerezo

  1. DADA
    May 16, 201811:08 am -

    bihorere bishimishe ngo bararwanya RDF murishuka!!!!jya kuba mumashyamba nk abandi bose !!!

    Subiza
  2. mugisha
    May 16, 20185:34 pm -

    Wilson ayobora CNRD ubwiyunge ntabwo ayobora FDLR mujye mwandika ibyo muzi dore ko muri rutwitsi yandika ibinyoma wamugani wa Eric.

    Subiza
  3. Ikibasumba
    May 16, 20187:06 pm -

    Emh! Urugamba ruri imbere aha rurakomeye kandi hari abo ruzambika ubusa.

    Subiza
  4. Ntareyakanwa
    May 16, 201810:34 pm -

    Yewe byihorere WA munyamakuru we ibyo uvuga ubanza utabizi sha!

    Uretse igihe cya Mobutu nicyo gihe cyatworoheye naho abazimbabwe ubavuga utabazi!

    Ukavuga Angola utayizi ndetse na FDLR iri hariya ntiyoroshye!

    Nujya ujya kubaza urugamba ntuzarubaze General , cg colonel ,ahubwo uzarubaze soldat(private), caporal,Sergent staff Sergent, Sergent major, warranty officer, sous lieutenant, lieutenant ,captain ,major ndetse sometimes na lieutenant colonel!

    Aba nibo baba bazi urugamba kuko nibo ukunze gusanga kuri terrain naho abandi bose baba babe shya!

    Uzarebe abasinzi mu tubari bishwe na zasuruduwiri 90% byabo Barapanshitse kubera urugamba babaye inzanga! Nawe ngo bazabaze a Angola, na Zimbabwe?

    Naho uwagiye mu ishyamba we mu mureke yipfire rubi kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma ntacyo buriya azasarura icyo yabibye! Kdi ntazatinda kubibona!

    Subiza
  5. Igihe
    May 18, 20182:29 pm -

    Intambara abatayizi barayirata. Cyakora bareke bigeragereze. Nuko nyine byoroshye kubivuga , Abo bantu barayobye. Bazasaza nka John Konni wat Uganda . Ikindi barikuzakura isomo ku Burundi aho kugeza nubu bananiwe Nkurunziza kandi barusha ubuhanga namafaranga kurusha aba na Wilson. Nabandi.

    Subiza

Leave a Reply to mugisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 14 Apr 2023
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza
POLITIKI

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru