• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018 ITOHOZA

Herman Nsengimana, umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe  aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hamwe na bagenzi  be barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga baje gutabwa  muri yombi.

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana atunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu ari mu rukiko aho azakomeza kuburana mu bujurire we na Jean Paul Dukuzumuremyi mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza .

Amakuru ari mubinyamakuru bikorera mu buhungiro  aravuga ko ubu Herman Nsengimana yafashe iy’ishyamba aho abarizwa mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) uyobowe na Nsabimana Callixte uzi kw’izina rya Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi”  uyu  Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yagiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda.

Herman niba ushaka kumenya neza urugamba dore ko nta nurwo wiyiziye uzabaze ingabo za FDLR ibyazibayeho zizaguha ubuhamya,  kuko ndabizi zifite ubahamya bugahije.

Uzabaze ingabo za Angola, Zimbabwe niza FARDC zose zifite ubuhamya  bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF,  naho kwambara imbunda  za FDLR ya Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta nurugamba urimo ni ikinamico buriya wasanga wararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya bibaho.

Uyu mutwe wa Sankara, mu minsi ishize wishyize hamwe n’indi mitwe ariyo ishyaka PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka bibyara Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, MRCD.

 

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Editorial 10 Jun 2019
‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

Editorial 04 Sep 2017
Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Editorial 19 May 2019

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025

5 Ibitekerezo

  1. DADA
    May 16, 201811:08 am -

    bihorere bishimishe ngo bararwanya RDF murishuka!!!!jya kuba mumashyamba nk abandi bose !!!

    Subiza
  2. mugisha
    May 16, 20185:34 pm -

    Wilson ayobora CNRD ubwiyunge ntabwo ayobora FDLR mujye mwandika ibyo muzi dore ko muri rutwitsi yandika ibinyoma wamugani wa Eric.

    Subiza
  3. Ikibasumba
    May 16, 20187:06 pm -

    Emh! Urugamba ruri imbere aha rurakomeye kandi hari abo ruzambika ubusa.

    Subiza
  4. Ntareyakanwa
    May 16, 201810:34 pm -

    Yewe byihorere WA munyamakuru we ibyo uvuga ubanza utabizi sha!

    Uretse igihe cya Mobutu nicyo gihe cyatworoheye naho abazimbabwe ubavuga utabazi!

    Ukavuga Angola utayizi ndetse na FDLR iri hariya ntiyoroshye!

    Nujya ujya kubaza urugamba ntuzarubaze General , cg colonel ,ahubwo uzarubaze soldat(private), caporal,Sergent staff Sergent, Sergent major, warranty officer, sous lieutenant, lieutenant ,captain ,major ndetse sometimes na lieutenant colonel!

    Aba nibo baba bazi urugamba kuko nibo ukunze gusanga kuri terrain naho abandi bose baba babe shya!

    Uzarebe abasinzi mu tubari bishwe na zasuruduwiri 90% byabo Barapanshitse kubera urugamba babaye inzanga! Nawe ngo bazabaze a Angola, na Zimbabwe?

    Naho uwagiye mu ishyamba we mu mureke yipfire rubi kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma ntacyo buriya azasarura icyo yabibye! Kdi ntazatinda kubibona!

    Subiza
  5. Igihe
    May 18, 20182:29 pm -

    Intambara abatayizi barayirata. Cyakora bareke bigeragereze. Nuko nyine byoroshye kubivuga , Abo bantu barayobye. Bazasaza nka John Konni wat Uganda . Ikindi barikuzakura isomo ku Burundi aho kugeza nubu bananiwe Nkurunziza kandi barusha ubuhanga namafaranga kurusha aba na Wilson. Nabandi.

    Subiza

Leave a Reply to mugisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye
ITOHOZA

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Editorial 13 May 2018
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi
Amakuru

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Editorial 26 Feb 2021
Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
IMIKINO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Editorial 13 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru