• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abatavuga rumwe na leta mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano

Abatavuga rumwe na leta mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano

Editorial 16 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyepolitike batavuga rumwe na leta y’u Burundi bibumbiye mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu basabye ko amahanga yafatira kiriya gihugu ibihano bikomeye kubera ibibazo biri mu miyoborere ndetse no muri politiki bavuga ko byatumye igihugu gicikammo ibice.

Aba banyepolitiki biganjemo abari mu buhungiro bavugiye mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Federation Internationale des Droits de l’Homme”, FIDH, i Paris mu murwa mukuru w’u Bufransa, aho umuyobozi waryo Pierre Claver Mbonimpa yyavuze ko aho bigeze amagambo gusa atagikenewe ahubwo ko igikenewe ari ibikorwa.

Ni nyuma y’uko uyu muryango uherutse gusohora icyegeranyo ku gihugu cy’u Burundi ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2018, kikaba kivuga ko leta y’u Burundi iri gukoresha ibikorwa by’iterabwoba mu baturage kurirango bazatore “Yego” mu bikorwa by’amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuwa 17 uku kwezi.

Iki kegeranyo kandi kigaragaza ko hari abantu benshi bishwe, abandi bagashyirwaho iterabwoba biganjemo abatavuga rumwe na leta bagakubitwa abandi bagahagarikwa ku mirimo yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu muryango uvuga ko mu gihe aya matora yo mu Burundi azaba ashyigikiye ko Itegekonshinga rihinduka azemezwa akanashyirwa u bikorwa,  azazimanganya burundu amasezerano y’Arusha yari yagaruye amahoro n’ubwumvikane hagati y’Abarundi.

Iri tegeko nshinga niriramuka risubiwemo, bizaha perezida Nkurunziza amahirwe yo gukomeza kuyobora kugeza muri 2034.

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa

Editorial 18 Jun 2019
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 25 Apr 2025
Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Editorial 06 Dec 2017
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Editorial 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage
Mu Mahanga

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Editorial 13 Feb 2017
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze
IMIKINO

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017
Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe
INKURU NYAMUKURU

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Editorial 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru