Abanyepolitike batavuga rumwe na leta y’u Burundi bibumbiye mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu basabye ko amahanga yafatira kiriya gihugu ibihano bikomeye kubera ibibazo biri mu miyoborere ndetse no muri politiki bavuga ko byatumye igihugu gicikammo ibice.
Aba banyepolitiki biganjemo abari mu buhungiro bavugiye mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Federation Internationale des Droits de l’Homme”, FIDH, i Paris mu murwa mukuru w’u Bufransa, aho umuyobozi waryo Pierre Claver Mbonimpa yyavuze ko aho bigeze amagambo gusa atagikenewe ahubwo ko igikenewe ari ibikorwa.
Ni nyuma y’uko uyu muryango uherutse gusohora icyegeranyo ku gihugu cy’u Burundi ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2018, kikaba kivuga ko leta y’u Burundi iri gukoresha ibikorwa by’iterabwoba mu baturage kurirango bazatore “Yego” mu bikorwa by’amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuwa 17 uku kwezi.
Iki kegeranyo kandi kigaragaza ko hari abantu benshi bishwe, abandi bagashyirwaho iterabwoba biganjemo abatavuga rumwe na leta bagakubitwa abandi bagahagarikwa ku mirimo yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu muryango uvuga ko mu gihe aya matora yo mu Burundi azaba ashyigikiye ko Itegekonshinga rihinduka azemezwa akanashyirwa u bikorwa, azazimanganya burundu amasezerano y’Arusha yari yagaruye amahoro n’ubwumvikane hagati y’Abarundi.
Iri tegeko nshinga niriramuka risubiwemo, bizaha perezida Nkurunziza amahirwe yo gukomeza kuyobora kugeza muri 2034.