• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Editorial 17 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abahesha b’inkiko mu Rwanda bakomeje kuvugwaho amanyanga mu guteza cyamunara ababa babereyemo imyenda za banki, aho bakomeje kuvugwaho kugambanira abaturage  bagateza ibyabo ku giciro kiri hasi cyane bikabije cy’umutungo utezwa icyamunara bagamije kugira nabo  bakuremo ayabo nk’uko na Minisitiri w’ubutebera, Johnston Busingye aherutse kubikomozaho mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranaga n’abahesha b’inkiko b’umwuga.

Nk’uko Minisitiri Busingye yabikomojeho, kuwa 11 Gicurasi 2018, ngo hari abahesha b’inkiko bumvikana n’abantu mbere yo guteza cyamunara umutungo w’umuntu watsinzwe mu rubanza, bakamuhombya.

Nyuma y’irijambo rya Minisitiri Busingye hafashwe icyemezo cyo gusubiza umutungo nyirawo Nzizera Alexandre uherereye I Nyarutarama ufite agaciro ka miliyoni zisaga 900 uherutse gutezwa cyamunara kuri miliyoni zisaga gato 300 z’Amanyarwanda kuri ubu iki cyamunara kikaba kimaze guteshwa agaciro na RDB, ndetse n’uwaguze asubizwa amafaranga ye.

Iki kibazo giteye gite ?

Kuwa 22 Werurwe 2018 nibwo mu Mudugudu wa Kibiraroli, Akagari ka Nyarutarama, ho mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, umuhesha w’inkiko Me Ntabwoba Joseph yateje cyamunara y’amazu acumbikirwamo abantu azwi nka apartments ya sosiyete yitwa SICOM LTD ihagarariwe na Nzizera Alexandre,  agurwa na sosiyete yitwa Trial Services Company ya Bavukiyehe Eugene kuri miliyoni 336,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe nyamara expertise yari yagaragaje ko izi nyubako zifite agaciro ka miliyoni zisaga 900 z’Amanyarwanda.

Sosiyete SICOM yahise itanga ikirego kiburizamo iyi cyamunara kuwa 27 Werurwe 2018 mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ivuga ko hari ibitarubahirijwe birimo ko ufite ububasha mu guteza cyamunara nta matangazo yigeze amanika ku ngwate izatezwa cyamunara ahantu hagaragara nubwo Me Ntabwoba avuga ko ibyo abahagarariye SICOM bavuga atari byo. Ati: “kubera ko rimwe narimwe tumanika amatangazo bakayakuraho, nayamanitse inshuro eshatu kandi ni cyamunara cyanyuze mu bitangazamakuru, nta kintu yagenderaho avuga ko cyamunara itakurikije amategeko”.

Amazu ya Sosiyete SICOM yasubijwe nyirayo aherereye i Nyarutarama

Bwana Alexandre uhagarariye sosiyete SICOM avuga imiterere y’iki kibazo  yagize ati : “Dufite ubuyobozi bwiza bushishoza bukarengera inyungu z’ abaturage. Turabashima cyane ! Abajura babaye benshi abaguriza n ‘abagurisha bapangana kwiba abaturage! Sinigeze nanga kwishyura nagiye kumva numva cyamunara.

Ubwo se imitungo ya miliyari wayitwarira 300 millions kweli ubwo se ikinyuranyo cyaba kigendeye iki?

Ati : Baragambana bakarya za ruswa z’ uwo bapangiye kubigura kuko nibo bashyiraho igiciro bashaka ntarengwa bakishyurwa accordingly! Uko ahabonye kuri make bahombeje umuturage bakabona menshi bashyira mu mifuko!

Ariko n ‘abakozi ba banques babigiramo uruhare nibo bamena amabanga umu client aba yarakoranye na zo .Erega iyo batagabanye neza nyuma bivamo byamaze kumenyekana.

Urugero Unguka ni bank intermediary hari montant idashobora kurenza mu kuguriza ngirango ni 500 millions hanyuma ikakira security ya milliard irenga ubwose itegeko rimuhagarika we kuki atareba imitungo aba yarakiriye n ‘agaciro kayo! Ubugambanyi bwo kwiba ni aho bwaturutse “.

Umucuruzi Bavukiyehe Eugene wemeza ko yasubijwe Sheki yari yatanze mu cyamunara

Amakuru Rushyashya ifite igikurikirana akaba avuga ko uwaguze aya mazu yaba yasubijwe sheki yatanze..kuko kumugoroba w’ejo Bavukiyehe Eugene yagize ati : Bampamagaye kuza gutwara sheki yanjye,  jye ntakibazo mfite  n’ubundi sinarinzi ko nzahatsindira cyangwa bazahateza cyamunara.

Izi nyubako niza sosiyete SICOM LDT

Ni inyubako zibereye ijisho kandi zihenze zizwi nka Apartments 

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Unguka Bank na RDB bafunga telephone zabo. Ariko umuhesha w’inkiko Ntabwoba we yagize ati : akazi kanjye buriya kaba karangiye mwabaza RDB.  Amakuru twamenye ni uko abahagarariye Trial Services Company bagiye kwinginga Nzizela Alexandre ngo bamwongere millions 100, ahabahe abatera utwatsi.

Ntabwo ari sosiyete SICOM gusa itabaza isaba kurenganurwa kubera iki kibazo cy’amanyanga no kugambanirwa n’abahesha b’inkiko mu guteza cyamunara imitungo yabo. Umuturage wahaye ubuhamya Rushyashya ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko umuhesha w’inkiko yagurishije umutungo we utimukanwa uri mu kibanza UPI:1/02/04/01/1801 uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, ariko mu gikorwa yemeza ko cyaranzwe n’uburiganya bwo ku rwego rwo hejuru ndetse akaba yaritabaje inzego zibishinzwe ngo zimurenganure.

Nk’uko bigaragara mu kirego yashyikirije Polisi y’igihugu, ishami ry’ubugenzacyaha kuwa 15 Werurwe 2018, nyiri uyu mutungo avuga ko uwari ubishinzwe yirengagije amategeko n’amabwiriza yatanze ubwe atangiza cyamunara, aho yatangaje ko amafaranga fatizo abaguzi batagomba kujya munsi yari miliyoni 65,000,000frw kandi ko umutungo ugurishwa ufite agaciro ka miliyoni 122,000,000frw  kandi ko ikinyuranyo hagati y’abaguzi kitagomba kujya munsi y’ibihumbi Magana atanu. Ubwo abatari bafite ubushobozi ngo bahise bakuramo akabo karenge, hasigara bakeya bifuje gupiganwa batanze ibiciro bikurikira:-75,000,000Frws, -73,000,000Frws, -68,000,000 frws, -65,000,000frws, – 60,000,000frws.

Ibintu bigaragaza uburiganya bwaba bwarakozwe icyo gihe nk’uko yakomeje abigaragaza, ni ukwirengagiza amategeko agenga cyamunara avuga ko uwishyuye menshi ari we wegukana umutungo, no kuba umuhesha w’inkiko yaragiye ashakira impamvu uwashakaga kugura wese atamushaka kugeza ubwo uwo yifuzaga abonetse agatsindira umutungo ari nawe watangaga makeya mu bari bari aho.

Iyi nyubako  iherereye ku Gisozi nayo yatejwe cyamunara mu buriganya 

Urugero yatanze n’uko, uwatanze miliyoni 75,000,000frw yamwangiye avuga ko uwo ahagarariye atamuhaye icyemezo, uwatanze miliyoni 73,500,000 agatanga sheki ya BK yarayanze avuga ko amuzi nta mafaranga yabona aje kumwicira isoko, uwatanze miliyoni 68,000,000 avuga ko yatanze sheki iriho amazina y’umugore kandi abona ari umugabo, nyirayo asabye guhamagara uyanditseho kuko hariho numero za telephone ye cyangwa bakabaza banki kuko yemezaga ko amafaranga ariho, ariko arabyanga. Uwatanze miliyoni 65,000,000frws we ngo yazize ko sheki ye izigamiye mu madolari.

Byaje kurangira utanga miliyoni 60,000,000frw ari we utsinze, aho nyiri umutungo agira ati: “Byarangiye ingwate igeze ku muntu yateganyije, ku mafaranga 60,000,000frws, yirengagije ko yirukanye benshi mu mabwiriza yatanze atangiza cyamunara.”

Amakuru Rushyashya ifite akaba anavuga ko uyu mutungo waguzwe n’umuntu ukomeye mu gihugu tutari butangaze muri iyi nkuru.

Uyu muhesha w’inkiko nyuma yaje gutabwa muri yombi

Nyuma yo gukekwaho kugira amanyanga mu kazi ashinzwe, uyu muhesha w’inkiko witwa Niyibizi Jean Aime yaje gufatirwa mu cyuho kuwa 12 Werurwe 2018 n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ruswa nyuma yo kubona amakuru ryahawe n’umuturage ushinzwe kugurisha ingwate mu cyamunara wari washyizweho na RDB arimo kumwaka ruswa ya miliyoni 20,000,000frws ngo ateshe agaciro inzu y’undi muntu ngo ayikure kuri miliyoni 345,000,000 zemejwe na expertise yakozwe, ngo ayishyire kuri miliyoni 200,000,000frws.

Umuhesha w’inkiko Niyibizi Jean Aime, wafatiwe mu cyuho yakira Ruswa , afungiye muri gereza ya Mageragere

Uyu rero yaje gufatwa amaze kwakira 500,000frws ngo azagabanye igiciro cy’inzu yari ashinzwe guteza cyamunara kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Gereza ya Mageragere.

Ibi ni nabyo minisitiri w’ubutabera yakomojeho kuwa 11 Gicurasi agira ati “Hari abakoresha nabi inshingano zabo iyo barimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bake cyane mukiri muri iyo ngeso irabasiga i Mageragere nimutitonda muzisanga Mageragere […] Bake cyane bigize inzuki bazahura n’umuriro, bake cyane mwigize inzuki ubu dufite umuriro.’’

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston

Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Umuhesha w’inkiko dushaka ni uteza cyamunara hakaboneka amafaranga yo kwishyura n’uwaterejwe cyamunara akagira icyo asigarana. Ntabwo wigeze urahirira guhinduka ibyago ku muntu wagize ibyago byo guterezwa umutungo cyamunara.’’

Mu rwego rwo guca akarengane n’ubundi buriganya bukorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko, Minisitiri Busingye yavuze ko mu mezi atandatu ari imbere hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bikazatuma barushaho gukorera mu mucyo.

2018-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Editorial 30 Oct 2021
Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Editorial 04 Feb 2022
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Editorial 07 Apr 2025

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. Ngabo
    May 18, 20185:53 am -

    Reka mbyizere niba ntagucinya inkoro bya bayemo. Ese ibya Rujugiro, Rwigara n abandi batavugwa na byo bizasubirwamo dore ko na tekinisiye mukuru Musoni yabaye ikigarasha?! Justice for ALL cures impunity!

    Subiza
  2. Mohamed
    May 19, 20188:18 am -

    Aka kagabo ngo Niyibizi ko mu kiyovu cy’abakene kuva cyera ni ka manyanga! Ndakazi kuva cyera muri primaire..ubu bagafashe kamaze gukuramo za millions! Birarabaje ibibera muri iki gihugu, na Alexandre nuko ari intore ikomeye abandi batigererayo bazaba abande???!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru