Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Amabuye y’Agaciro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, yongeye gutumiza Robert Mugabe, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ngo ahatwe ibibazo ku gihombo cya miliyari 15 z’amadolari yari kuva muri diamant yaburiwe irengero.
Nyuma y’uko ahamagajwe, ntabwo uyu mukambwe yigeze yemeza ko azitaba ku wa 23 Gicurasi ndetse si ubwa mbere ahamagajwe kuko no muri Mata uyu mwaka byari byakozwe ariko ntiyitaba.
Jeune Afrique yatangaje ko iyi komisiyo hari n’abandi bahoze ari abaminisitiri n’abayobozi benshi yagiye itumiza kubera icyo kibazo.
Iki kibazo cyatangiye kuvugwa nyuma y’amagambo bivugwa ko yavuzwe na Mugabe mu 2016, ko hari igihombo cya miliyari zigera kuri 15 z’amadolari ya Amerika cyaturutse ku mikoreshereze mibi y’ibirombe bya diamant ndetse na ruswa.
Mu 2016, imiryango itari iya Leta yashyize ahagaragara raporo zishinja abayobozi ba Zimbabwe kugira uruhare mu gihombo cyatututse ku mikoreshereze mibi y’ibyo birombe ariko icyo gihugu nticyigeze kigaragaza ingano y’icyo gihombo bivugwa ko cyatangiye mu 2006.
Mugabe wavuzweho kuba ubutegetsi bwe bwamaze imyaka 38 bwaratumye inyungu iva muri “diamant” isubira inyuma, yakuweho n’igisirikare mu Ugushyingo 2017, asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida we.