• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Ubwanditsi 24 May 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuzagirira urugendo mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ku wa 23 Gicurasi 2018, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo i Paris.

Muri uko kubonana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangarije France 24 ko Perezida Macron yatumiwe kuzagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Yagize ati “Perezida Kagame yatumiye mugenzi we. Perezida Macron azaba yisanga mu Rwanda.”

Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo niba Macron yatumiwe kuzitabira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amusubiza ko atari ngombwa icyo gihe, igihe cyose yazasurira igihugu ahawe ikaze.

Yongeyeho ati “Naramuka aje, birumvikana ni ikimenyetso gikomeye …Tuzishimira kumwakira.”

Minisitiri Mushikiwabo yanagaragaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we, byagaragaje kuvugisha ukuri ku mateka y’ahahise mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kandi akaba ari intangiriro nshya y’imibanire.

Muri iki kiganiro na Televiziyo, Mushikiwabo yanavuze kuri kandidatire ye yashyigikiwe na Macron, ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’Ibihugu bivuga Igifaransa, ashimangira ko u Rwanda rukiri muri uyu muryango kuva rwawinjira, kandi hakaba nta hangana riri hagati yawo (Francophonie) n’Umuryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) rurimo.

Mushikiwabo yongeyeho ko Igifaransa ari ururimi rw’ubutegetsi ndetse Televiziyo y’u Rwanda ikoresha, hakaba ntawe ukwiye kumva ko u Rwanda rwagiteye umugongo.

Perezida Macron w’imyaka 40 y’amavuko, ni we wa mbere uyoboye u Bufaransa utari muri politiki ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Kuva Kagame yaba Perezida w’u Rwanda, u Bufaransa bumaze kuyoborwa n’abakuru b’ibihugu bane barimo Jacques Chirac (1995-2007), Nicolas Sarkozy (2007-2012), François Hollande (2012-2017) na Emmanuel Macron wagiyeho mu mwaka ushize.

Nubwo Perezida Kagame yagiye agirira mu Bufaransa ingendo zitandukanye, muri abo bane ni Perezida Nicolas Sarkozy wagendereye u Rwanda mu 2010.

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 May 2021
Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI
INKURU NYAMUKURU

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba
Mu Mahanga

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru