Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Gatatu yahuye n’umunyamideli Kim Kardashian aho baganiriye ku ngingo zirimo ivugururwa ry’itegeko rirebana na gereza.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko inama na Kim usanzwe ari umugore w’umuraperi Kanye West yagenze neza, ndetse ashyiraho ifoto bari kumwe mu biro bye.
Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi ku rwego rwo hejuru barimo n’umukwe wa Trump akaba n’umujyanama we, Jared Kushner.
Kardashian wagiye guhura na Trump, mu gihe cy’amatora ya perezida mu 2016 yari yagaragaje ko ashyigikiye Hillary Clinton, bitandukanye n’uko byari bimeze ku mugabo we Kanye West.
CNN yatangaje ko mu nama n’abanyamakuru yabanjirije kuza kwa Kim muri White House, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi, Sarah Sanders, yari yanze gutangaza ko uyu mugore wamamaye kubera ibiganiro bya televiziyo bigaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’umuryango we byitwa ‘Keeping up with the Kardashians’ aza guhura nawe.
Yahuye na Trump mu gihe amaze igihe akorera ubuvugizi umugore witwa Alice Marie Johnson wakatiwe gufungwa burundu kubera ibiyobyabwenge, kuri ubu akaba amazemo imyaka 20.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Kim yashimiye Trump ku bw’umwanya yamuhaye ndetse avuga ko afite icyizere ko azaha imbabaza Johnson, wakatiwe burundu kandi ari ubwa mbere afatiwe mu cyaha. Ni mu gihe nyamara uyu mugore yagerageje gusaba Barack Obama imbabazi, ariko akarinda ava ku butegetsi nta gisubizo amuhaye.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, Johnson yahamwe n’icyaha cyo kuba kuva mu 1991-1994 yarayoboye itsinda ryacuruzaga Cocaine, ahabarurwaga ibiro biri hagati ya 2000-3000 byacurujwe.
Uyu mugore wemeza ko yakoze amakosa, avuga ko yabyinjiyemo nyuma yo gupfusha umuhungu we no gutandukana n’umugabo, bikaba ngombwa ko ashakisha akazi mu buryo bwihuse ngo abashe gutunga umuryango we dore ko n’akandi yari afite kari kamaze guhagarara.
Iyi nama yateguwe nyuma y’ibiganiro by’igihe kitari gito hagati ya Kim na Kushner, utarahwemye kugaragaza ko ashyize imbere ibirebana no kuvugurura itegeko rigenga amagereza.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Komisiyo y’Ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje itegeko rirebana no kwagura uburyo bwo gufungwa, ryemera gufungira abantu mu ngo ryari rishyigikiwe cyane na White House.