• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Editorial 01 Jun 2018 Mu Rwanda

Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya.

Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo.

Gusa nawe ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 yandikiye Njyanama ibaruwa yegura kuri uwo mwanya kubera imanza afite mu nkiko.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze  ko Kamili bamufitiye icyizere harebwe ku mpamvu zirimo icyizere abajyanama bagenzi be bamufitiye, aho mu bajyanama 31 bitabiriye itora kuri uyu wa Gatanu, Kamili yagize amajwi 25 naho Muzeyemariya Rosette bari bahatanye akagira amajwi atandatu gusa.

Yakomeje agira ati “Icyizere turanagikura ku bunararibonye afite mu nama njyanama, mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, icyizere kandi tukagikura no mu kazi akora k’itangazamakuru, ni umunyamakuru mwiza amenya ubuzima bw’igihugu bwose, hanyuma tukanagikura ku cyizere abaturage bamuhaye.”

“Ibyo byose biraduha icyizere ko Kamili Athanase azaba adufashije kuyobora ubuzima bw’akarere mu gihe dutegereje ko amatora ya komite nyobozi yose ategurwa akanakorwa.”

Kamili Athanase asanzwe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, aho ahagarariye Umurenge wa Rwamiko.

Ni n’umwe mu banyamakuru b’inararibonye Radio Rwanda yari ifite bayimazeho imyaka irenga 10, akora cyane mu biganiro mbwirwaruhame bitumirwamo abayobozi batandukanye bigaruka ku ngingo zireba ubuzima bw’igihugu.

2018-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Editorial 03 Sep 2017
Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Editorial 17 Mar 2016
Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Editorial 14 Jan 2022
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Rwanda

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Apr 2017
Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Editorial 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru