• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Editorial 07 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Umutwe w’inyeshyamba wa ADF ngo niwo ukwiye gushinjwa iyicwa ry’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Andrew Felix Kaweesi ndetse n’urupfu rw’umushinjacyaha, Joan Kagezi nk’uko byatangajwe na perezida Museveni wemeza ko iyicwa ry’aba bantu bo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi ryababaje igihugu ndetse rigateza umwuka w’ubwoba.

Perezida Museveni wagezaga ijambo ku gihugu akaba yemeje ko kunanirwa kw’inzego z’iperereza ari byo byahaye icyuho ADF cyo gukora ubwicanyi mu gihugu.

Museveni kuri uyu wa gatatu akaba yagize ati: “Bamwe mu baterabwoba ba ADF kimwe n’abandi banyabyaha, bamaze kubona ko badashobora kurokoka mu biturage, bacengeye mu mijyi, aho tutibanze byuzuye mu bijyanye no guteza imbere ubushobozi bw’ubutasi.”

Kubera izi mpamvu, ngo ba sheikh bagera kuri 7 barishwe kimwe na Major Kiggundu, Joan Kagezi, AIGP Kaweesi ndetse na Suzan Magara.

Abashinzwe ubutasi mu gipolisi no mu gisirikare ariko bamaze iminsi bafata abakekwaho ubu bwicanyi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Perezida Museveni akaba agira ati: “Ubu bwicanyi busa nk’ubufitanye isano na ADF, ubundi bwicanyi, nk’abagore bishwe mu bice bya Entebbe na Wakiso, cyo kimwe n’ubwicanyi mu bice bya Masaka mu ijoro ry’ubunani, bwari abanyabyaha bo mu gihugu bakoresheje imipanga.”

Umuyobozi mukuru wa ADF, Jamil Mukulu, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzania mbere yo kumwoherereza Uganda.

Uwitwa Kitagenda ni umwe mu bafashwe bakekwaho kwica Kaweesi

Ibi perezida Museveni yabitangaje mu gihe haherutse gutangazwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’uwahoze mu mutwe kabuhariwe w’igipolisi (Police Flying Squad) witwa Abel Kitagenda ushinjwa uruhare mu iyicwa rya Andrew Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017.

Umukuru w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), Col Kaka Bagyenda avuga ko iperereza kuri ubu bwicanyi ryenda kurangira.

Yahakanye ibyatangajwe mu itangazamakuru ariko ko Kitagenda yari azi uyu mugambi wo kwica Kaweesi.

Yagize ati: “Maze iminsi nsoma amakuru yo kuyobya mu itangazamakuru kuva muri weekend. Ariko vuba tuzarangiza iperereza hanyuma dushyikirize abakekwa igipolisi bashinjwe.”

Col Bagyenda kandi yahakanye ko kwica Kaweesi ari umugambi wateguriwe imbere mu gipolisi, avuga ko ari ibivugwa ariko bitaremezwa.

Abayobozi bamwe bavuganye na Chimpreports bakaba bayibwiye ko Kitagenda yafashwe akekwaho icyaha kidafite aho gihuriye n’ubwicanyi bukorerwa abayobozi.

Perezida Museveni akaba yabwiye inteko ishinga amategeko, ko ku birebana n’ubwicanyi bwakorewe Joan Kagezi, abashehe b’Abasilamu, AIGP Kaweesi na Major Kiggundu, abantu 90 bamaze gutabwa muri yombi bakaba bari kuburana, abatarafatwa bakaba bagishakishwa.

Yakomeje agira ati: “Abanyabyaha ba ADF muri Congo bazasubiza kuri ubu bwicanyi bw’abantu bacu nubwo baba bihishe muri Congo. Umutekano wabo n’uko bakwitanga ku bushake bagasaba imbabazi.”

 

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024
Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Editorial 05 Jul 2018
Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Editorial 10 Jun 2019
Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Editorial 26 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Editorial 13 Mar 2018

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Editorial 26 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru