• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Ubwanditsi 07 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Umutwe w’inyeshyamba wa ADF ngo niwo ukwiye gushinjwa iyicwa ry’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Andrew Felix Kaweesi ndetse n’urupfu rw’umushinjacyaha, Joan Kagezi nk’uko byatangajwe na perezida Museveni wemeza ko iyicwa ry’aba bantu bo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi ryababaje igihugu ndetse rigateza umwuka w’ubwoba.

Perezida Museveni wagezaga ijambo ku gihugu akaba yemeje ko kunanirwa kw’inzego z’iperereza ari byo byahaye icyuho ADF cyo gukora ubwicanyi mu gihugu.

Museveni kuri uyu wa gatatu akaba yagize ati: “Bamwe mu baterabwoba ba ADF kimwe n’abandi banyabyaha, bamaze kubona ko badashobora kurokoka mu biturage, bacengeye mu mijyi, aho tutibanze byuzuye mu bijyanye no guteza imbere ubushobozi bw’ubutasi.”

Kubera izi mpamvu, ngo ba sheikh bagera kuri 7 barishwe kimwe na Major Kiggundu, Joan Kagezi, AIGP Kaweesi ndetse na Suzan Magara.

Abashinzwe ubutasi mu gipolisi no mu gisirikare ariko bamaze iminsi bafata abakekwaho ubu bwicanyi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Perezida Museveni akaba agira ati: “Ubu bwicanyi busa nk’ubufitanye isano na ADF, ubundi bwicanyi, nk’abagore bishwe mu bice bya Entebbe na Wakiso, cyo kimwe n’ubwicanyi mu bice bya Masaka mu ijoro ry’ubunani, bwari abanyabyaha bo mu gihugu bakoresheje imipanga.”

Umuyobozi mukuru wa ADF, Jamil Mukulu, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzania mbere yo kumwoherereza Uganda.

Uwitwa Kitagenda ni umwe mu bafashwe bakekwaho kwica Kaweesi

Ibi perezida Museveni yabitangaje mu gihe haherutse gutangazwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’uwahoze mu mutwe kabuhariwe w’igipolisi (Police Flying Squad) witwa Abel Kitagenda ushinjwa uruhare mu iyicwa rya Andrew Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017.

Umukuru w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), Col Kaka Bagyenda avuga ko iperereza kuri ubu bwicanyi ryenda kurangira.

Yahakanye ibyatangajwe mu itangazamakuru ariko ko Kitagenda yari azi uyu mugambi wo kwica Kaweesi.

Yagize ati: “Maze iminsi nsoma amakuru yo kuyobya mu itangazamakuru kuva muri weekend. Ariko vuba tuzarangiza iperereza hanyuma dushyikirize abakekwa igipolisi bashinjwe.”

Col Bagyenda kandi yahakanye ko kwica Kaweesi ari umugambi wateguriwe imbere mu gipolisi, avuga ko ari ibivugwa ariko bitaremezwa.

Abayobozi bamwe bavuganye na Chimpreports bakaba bayibwiye ko Kitagenda yafashwe akekwaho icyaha kidafite aho gihuriye n’ubwicanyi bukorerwa abayobozi.

Perezida Museveni akaba yabwiye inteko ishinga amategeko, ko ku birebana n’ubwicanyi bwakorewe Joan Kagezi, abashehe b’Abasilamu, AIGP Kaweesi na Major Kiggundu, abantu 90 bamaze gutabwa muri yombi bakaba bari kuburana, abatarafatwa bakaba bagishakishwa.

Yakomeje agira ati: “Abanyabyaha ba ADF muri Congo bazasubiza kuri ubu bwicanyi bw’abantu bacu nubwo baba bihishe muri Congo. Umutekano wabo n’uko bakwitanga ku bushake bagasaba imbabazi.”

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018
UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Ubwanditsi 28 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika
HIRYA NO HINO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 05 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru