Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, ngo yibereye ku ifamu ye iherereye ahitwa Kasagama ari kwiruhukira nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri hari humvikanye amakuru avuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nk’uko byemezwa na Chimpreports
Biravugwa ko ku isaha ya saa saba z’ijoro ry’uwa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu, Gen Kayihura ngo atigeze amenyekanaho gutabwa muri yombi uko ari ko kose nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
“General ari iwe ari kuruhuka. Ibyo muri kumva ni ikinamico ry’imbuga nkoranyambaga. Nta n’uwamushotoye kuko yanabyukiye kare muri jogging nk’uko bisanzwe.”, uwo ni umwe mu bo mu muryango we.
Amakuru amwe yavugaga ko Kayihura yatawe muri yombi n’igisirikare akajyanwa gufungirwa muri gereza y’abasirikare b’abakuru iherereye Kololo. Ni mu gihe andi yo yavugaga ko yanahungiye mu Rwanda ariko abo mu muryango we batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara barabihakana.
Muri iki cyumweru gishize nibwo Gen Kale kayihura yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu afite zo guhunga igihugu nyuma y’aho na none hari hamaze iminsi havugwa ko yabujijwe gusohoka mu gihugu.
Icyo gihe yagize ati: “Mpunga iki? Mpugiye cyane mu buhinzi ku buryo ntava aha hantu. No kujya Kampala ni gacye.”
Ikizwi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ni uko kuri uyu wa kabiri, iitariki 12 kamena, abashinzwe disipuline mu gisirikare (MP) bagabye igitero kuri Court Yard International Hotel iri ahitwa Lyantonde, kandi ngo Kayihura akaba akunze kujya muri iyi hotel. Bivugwa ko ari iye.
Kayihura ngo akaba akunze kwicara hafi ya piscine y’iyi hotel aruhuka anasoma ibitabo ku bantu bagiye bayobora impinduramatwara nka Fidel Castro muri Cuba na Yoweri Museveni n’abandi.
Abo mu muryango we bakaba batangaje ko batunguwe no kumva ibyatangajwe mu itangazamakuru ko Kayihura yatawe muri yombi akaba afungiye muri mess y’aba-ofisiye muri Kololo.
Bati: “Ntiwabyizera kuko turi kumwe nawe”
Umuvugizi wa gisirikare, Brig Richard Karemire yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru ubwo yabazwaga kugira icyo avuga nk’uko iyi nkuru ivuga.
Ku rundi ruhande, ikinyamakuru New Vision kiravuga ko cyavuganye na Kayihura akemeza ko atari ukuri atigeze atabwa muri yombi akomeza agira ati: “Nubwo byaba ari byo ko natawe muri yombi, naba ari njye wa mbere utawe muri yombi?”
Yongeyeho ko iyo aba yatawe muri yombi igisirikare kiba cyabitangaje.
Ni mu gihe ku ruhande rwa polisi umuvugizi wayo, Emilian Kayima yasabwe kugira icyo atangaza nawe akavuga ko bitari mu nshingano ze kuvuga ku itabwa muri yombi rya Gen Kayihura kubw’ibyo ntacyo yabivugaho.